Muntu w’Imana hagati y’ubuzima n’urupfu uhisemo iki?

Ku wa 4 nyuma y’uwa 3 w’ivu, 15/02/ 2018.

Amasomo: Ivug 30, 15-20; Zab 1, 1-2.3.4.6; Lc 9, 22-25.

Bakristu, nshuti z’Imana namwe mwese bantu b’umutima worohera Imana, mbifurije intagiriro nziza kandi ikwiye y’Igisibo gitagatifu 2018: Nyagasani ayobore intambwe zanyu mujye mumutabaza abumve, aze yihuta kandi ahore yigaragaza mu buzima bwanyu n’ubw’abo mutakambira. Imana soko y’urukundo n’ibyiza byose ibahe umugisha n’amahoro ibarinde kandi ibaharurire inzira izira amahwa n’ibitovu.

Mu migenzo pfundo y’Igisibo Kiliziya yatwibukije ejo hashize ku wa Gatatu w’ivu harimo: gusiba, gusenga no gusangira. Kuri uyu munsi liturujiya y’Ijambo ry’Imana iratwereka ibanga ryo kuryoherwa n’iyo migenzo: guhitamo Imana no kuyikunda nta mbereka cyangwa uburyarya, kwihanganira ibishobora gutambamira uwo mugambi nk’ibyago, ibigeragezo n’amakuba koko ushaka kuba uw’Imana na Kristu agomba kwiyibagirwa ubwe akarangamira Kristu n’ikuzo rituruka ku musaraba we.

Nshuti y’Imana nawe muntu w’umutima uyurohera, Imana ntigusaba ibirenze imbaraga zawe, igusaba guhitamo igikwiye, dore yashyize imbere yawe ubuzima, ihashyira n’ibiganisha ku rupfu, iguharurira inzira iganisha ku buzima ari na ko isiba iganisha ku rupfu ikoresheje Yezu Kristu wahaze amagara ye bigera n’aho amenera amaraso ku musaraba ari wowe agirira; hitamo rero icyo usabwa: ubuzima kandi utoze abandi kugira ubuzima. Ubwo buzima bwinjizwa mu mateka ya muntu no kubaha no gukurikiza inama, amabwiriza n’amategeko by’Imana byo soko y’imigisha yayo. Inzira ni iyo, wishakira ahandi. Ntuzabe nka wa wundi baha amata akaruka umuravumba cyangwa amaraso cyangwa uwo bavura amaso agatahira kuyakanura gusa!!! Imana iguhaye urukundo muri Yezu Kristu uramenye ntuzaruke urwango, Imana iguhaye uruhushya rwo kuyizirikaho sigaho gukomeza kwizirika ku cyaha no kwiturira mu tununga tw’urugomo n’ubugiranabi, Imana iguhaye akaboko ngo iguhagurutse kandi mugendane wikwihunza uruhanga rwayo n’ibiganza byayo, Imana iguhaye urumuri wikomeza kugendera mu icuraburindi. Haguruka ushyire amiringiro yawe muri Uhoraho utengamare!!!

Muri uru rugendo rugana Imana, umugenzo wo kwihangana no gushyira mu mwanya ukwiye buri kintu ni ndasimburwa. Birasaba kutihugiraho ahubwo ukareba abandi, birasaba kwanga umuntu w’igisazira no kwimika muntu mushya. Urwo rugendo rwo guhinduka buri munsi ni rwo Yezu agereranya no kwiyanga maze ukamwegukira utaguna. Ng’uwo umugambi ukwiye!           

Padiri NKUNDIMANA Théophile

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho