Murabe maso, mumenye kwiramira

Inyigisho yo ku wa 25 Mata 2013: MUTAGATIFU MARIKO

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Pet 5, 5b-14; 2°. Mk 16, 15-20

       Murabe maso, mumenye kwiramira

Amasomo ajyanye n’igihe bwite cya Pasika asimbuwe uyu munsi n’ayihariye mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mutagatifu MARIKO Umwanditsi w’Ivanjili. Ni we wanditse Ivanjili mu magambo avunaguye cyane ariko yumvikana neza. Yayanditse nyuma gato y’iyicwa rya Petero Intumwa Umutware wa Kiliziya ya YEZU KRISTU (ahagana mu wa 64).

MARIKO yashoje inyandiko y’Ivanjili agaragaza ukuntu YEZU yabonekeye intumwa ze mbere yo gusubira kwa Se. Muri ako gace karangiza inyandiko ye ntagatifu, MARIKO avuga ko YEZU yahaye ba Cumi n’Umwe ubutumwa bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu biremwa byose kugira ngo abantu bose bakire bakere kwinjira mu Ijuru.

Kwamamaza Inkuru Nziza mu izina rya YEZU KRISTU biherekezwa n’ibimenyetso bifatika bya Roho Mutagatifu abigishwa bahawe ari na We ubagayura imbaga maze amakoraniro akagaragaramo ibimenyetso by’ubucunguzi: kwirukana roho mbi mu izina rya YEZU, kuvuga indimi nshya, gufata inzoka; gukira ibihumanya, kuramburira ibiganza ku barwayi bagakira. Ibyo bimenyetso byose byagaragaye mu buzima bw’intumwa nk’uko na YEZU ubwe yari yarabigaragaje. Bamamazaga ubutumwa mu izina rye. Nta cyo bakoraga batakigiriye mu izina rya YEZU. Ni yo mpamvu nyine amakoraniro yagendaga yiyongera n’imbaraga zo gutsinda ibitotezo zikaboneka.

Ubutumwa intumwa zakoze, YEZU yabubafashagamo kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga. Muri Kiliziya ya YEZU KRISTU, ntihabuze ibyo bimenyetso bishimangira ububasha bwa YEZU. N’uyu munsi biriho. Ariko kandi, ni ngombwa kuba maso kuko Sekibi itahwemye kuvangira inyigisho za YEZU zigamije kubohora roho z’abantu no kubakiza. Ni yo mpamvu Petero Intumwa wafashije cyane Mutagatifu MARIKO, atubwira ko tugomba kwitonda tukaba maso kuko Sekibi ihora yiteguye kumira bunguri uwitandukanyije na YEZU agacaracara aho ategewe n’umwanzi. Mu gihe intumwa zamamazaga Ijambo rigaherekezwa n’ibimenyetso bya Roho Mutagatifu, twe muri iki gihe, hari ubwo twamamaza Ijambo maze aho guherekezwa n’ibimenyetso by’umutsindo, rigaherekezwa n’ibimenyetso bya Sekibi. Ibyo biterwa n’uko iyo twamamaza Ivanjili ariko Sekibi yaraduciyemo icyanzu, nta mbuto twera ahubwo dushobora kugira roho z’abiyoroheje tworeka!

Kuba maso rero ni ngombwa. Kuba maso, ni ugukora ubutumwa twiyumvisha ko turi ku rugamba kandi ko abo turwana na bo ari ibikomangoma by’imyuka mibi yo mu kirere cya Sekibi iturusha imbaraga kuko yo ari ikiremwa buroho. Kuba maso, ni ukwitoza kubana na YEZU KRISTU ahantu hose cyane cyane aho amaso y’abantu atagera kuko ari ho Sekibi itwibetana maze igashirwa ari uko itwirengeje. Iyo turi umwe na YEZU KRISTU iyo mburagasani itsindwa ruhenu. Kuba maso ni ugukura isomo rikomeye mu byo twumva cyangwa tubona Shitani yoretsemo abavandimwe bacu. Kuba maso ni ukudacibwa intege n’ibyo byose, ahubwo uko twumva amakuru mabi y’abo Sekibi yataye ku munigo, ni ko tugomba kurushaho kubasabira, kwisabira no gukomeza mu kwemera abo twumva bacitse intege n’ururondogoro kubera guterwa ubwoba n’ibimenyetso bya Sekibi bigaragara kuri bamwe mu babatijwe. YEZU KRISTU ni MUZIMA. Yaratsinze. Ahora atsinda buri segonda iyo dutabaje izina rye tutaryarya.

YEZU KRISTU WE, TUBABARIRE.

BIKIRA MARIYA MUBYEYI, DUFASHE GUTSINDA IMITEGO YA SHITANI.

MARIKO MUTAGATIFU, UDUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho