Inyigisho: Murahirwa…Muragowe

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 23 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 11 Nzeri 2013 – Muyiteguriwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Kol 1,1-11; 2º. Lk 6,20-26

  1. Murahirwa…muragowe

Ingingo nterahirwe zo mu Ivanjili ya Luka tuzirikana uyu munsi zitandukanye n’izo mu Ivanjili ya Matayo. Mu Ivanjli ya Matayo dusangamo ingingo nterahirwe umunani naho mu Ivanjili ya Luka tugasangamo ingingo nterahirwe enye. Mu gihe Matayo yibanda ku bakene kuri roho, Luka we yibanda ku bakene ku mubiri, abakene basanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Uku kwibanda ku bakene bo buzima busanzwe kwa Luka kugarazwa n’ibintu 2 by’ingenzi: icya mbere ni uko ibintu bizahinduka. Urugero: Murahirwa mwe mushonje ubu kuko muzahazwa, murahirwa mwe murira ubu kuko muzaseka. Icya kabiri ni uko umwanditsi w’Ivanjili ya Luka ashyamiranya cyangwa ahanganisha amahirwe n’umuvumo: Murahirwa mwe bakene , muragowe mwe bakungu ; murahirwa mwe mushonje, muragowe mwe mwijuse. N’ubwo Matayo yibanda ku bahire kuri roho naho Luka akibanda ku buzima busanzwe bwa muntu igitekerezo cy’ingenzi ni kimwe. Kandi gifata izo mpu zombi: kumererwa neza kuri roho bigomba kujyana no kumererwa neza ku mubiri, ariko amahitamo yaje umuntu yahitamo kumererwa neza kuri roho kuko uyu mubiri ari icumbi amaherezo tuzawimukamo. Gusa rero Luka ahamagarira abantu bose abakire cyangwa abakene guhindura ubuzima n’imyumvire kugira ngo byibuze abakene n’abashonji bagabanuke muri sosiyete.

  1. Murahirwa mwe bakene , murahirwa mwe mushonje, murahirwa mwe murira, murahirwa igihe cyose babanga…babaziza umwana w’umuntu

Bavandimwe iyi mvugo ya Yezu tugomba kuyumva mu buryo 2: uburyo bwa mbere ni ukureba ubukene bwanjye, ubutindahare bwanjye,uburushyi bwanjye, ibimbabaza, ibintera agahinda, ibinsuzuguza,…

Uburyo bwa kabiri ni ukuzirikana abankikije mu mpande zose z’ubuzima, abakene, abababaye, abafite inzara n’inyota, insuzugurwa n’incike. Kumva amahirwe Yezu agenera abe muri ubwo buryo bituma umuntu arwanya ubwikanyize, ubwikunde n’ubugugu.

  1. Kuko ingoma y’ijuru ari iyanyu, kuko muzahazwa, kuko muzaseka, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru

Kuba Yezu abangikanya indagihe n’inzagihe ntibivuga ko amahirwe adusezeranya ari kure yacu. Ayo mahirwe yatugezemo muri Kristu, mu bubabare urupfu n’izuka rye. Ariko kandi dutegereje igihe azuzurizwa ku buryo busendereye. Yezu kandi aragira ati:”icyo gihe muzishime, munezerwe”. Icyo gihe n’icyubu ndetse n’ikizaza. Yezu ntatubwira ko ibyishimo tuzabibona kera, ahubwo aduhamagarira no kugira ibyishimo muri ubu buzima kabone n’ubwo haba mu gihe cy’ibibazo, cy’imibababaro cyangwa cy’uburushyi. Yezu yifuza ko tugira ibyishimo, ibyishimo ndetse bigaragara n’inyuma, mu mibereho yacu ya buri munsi. Ni na byo Pawulo intumwa yabwiye Abanyafilipi ati:” Muhore mwishimye muri Nyagasani, mbisubiyemo nimwishime”(Fil 4,4).

Yezu Kristu kandi arerekana amagorwa ategereje abakungu b’ubu, abijuse, abaseka, abavugwa neza. Ushaka kumva iyi mvugo ya Yezu yacisha amaso y’umutima ku mugani w’umukungu na Lazaro. Nyuma y’ubu buzima bwo ku isi n’ubwo bose bapfuye ntibagiye hamwe. Lazaro yari yibereye mu gituza cya Abrahamu naho umukungu ari mu muriro utazima (reba Lk 16, 19-31).

  1. Ibi twabyongera ho iki?

Tuvuge se ko amahirwe agenewe abatindi, abatagira icyo barya, banywa cyangwa bambara? Abirirwa biriza, baboroga, bicira isazi mu jisho? Ba ntawushiragahinda, ba magorwa na ba nsekambabaye? Tuvuge se ko abatunze ibya mirenge, barya, banywa, bakijuta,bagasigaza ndetse ibindi bakabijugunya ari bo bazigamiwe amahirwe? Oya, ntibikabe! Yezu Kristu arifuza ko mu bukene bwacu, mu nzara dufite, mu mibabaro n’amarira, mu bitotezo n’ibitutsi, tumurangamira. Niba kandi hari icyo dutunze, tugomba gusaranganya n’abakene, tukagoboka imbabare n’indushyi. Kwihangana no gusaranganya n’abandi ni byo bigaragaza ko twasezereye muntu w’igisazira, tukambara muntu mushya. Ni byo bigaragaza ko twazukanye na Kristu. Kwihambura ku by’isi bizadufasha kwihambira ku by’ijuru. Uwihambuye ku by’isi ni we ugira imibereho mishya ikwiriye muntu mushya wirinda ubwiyandarike, ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma umuntu asenga ibintu, akabigira ibigirwamana.

Dusabe Imana guhumura amaso n’ubwenge bwacu ngo tumenye, tubone kandi dufashe abakene n’abashonji badukikije, abapfakazi, imfubyi, imfungwa, abarwayi, impunzi,… abo twe tudashoboye gufasha dusabe Imana ngo ibagobotorere ubundi buvunyi ikurikije urugero buri wese ababayemo.

Bikira Mariya, Umubyeyi w’abakene aduhakirwe, abatagatifu twizihiza none Adelfi,Vinsiyana, Gabriyeli, Tewodora badusabire.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho