UMUNSI W’ABATAGATIFU BOSE: 1 UGUSHYINGO 2013
Iyi nyigisho murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Hish 7, 2-4.9-14; 2º. 1 Yh 3, 1-3; 3º. Mt 5, 1-12a
1.Intwari zabyirukiye gutsinda muri YEZU
Uyu munsi dutaramiye Abatagatifu bose, abazwi n’abatazwi. Ni benshi cyane. Nta Wabasha kubabarura. Ni inteko nyamwinshi ivuye mu mahanga yose n’indimi zose. Ni intwari muri YEZU KRISTU zabyirukiye gutsinda. Babaye abanyabwenge kuko batuye mu mutima wa Nyirubwenge na Nyirubuhanga. Kenshi ku buryo bwinshi baratotejwe none ariko dore ntibibagiranye mu gihe ababarebye ayingwe bibagiranye burundu ku isi. Imana yonyine izi abayo kandi bose ibahamagarira kubana na Yo ubuziraherezo. Abiyangira bakigira ingunge, na bo irabakunda ariko ikibabaje ni uko batigera binjira mu Rumuri rwayo. Intego yacu ya none ni ukwitegereza YEZU KRISTU maze tukamenya ko ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ari iby’Imana yacu uko ibihe bizahora bisimburana iteka.
2. Zameshe amakanzu yazo mu maraso ya Ntama
Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa cyatubwiye ukuntu yeretswe umutsindo w’aba-KRISTU binjira mu ijuru mu byishimo bidashira. Kuva Kiliziya yatangizwa na YEZU KRISTU akayubaka ku musingi w’intumwa zikuriwe na Petero, abamwemera bakomeje kwiyongera gahoro gahoro. Twibuka ko nko mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa batubwira ko hari n’igihe abemeraga inyigisho za YEZU KRISTU bageraga nko ku bihumbi bitatu bakabatizwa bagatangira batyo urugendo rwo kwitagatifuza (soma Intu 2, 41). Muri izo ntangiriro, kuvuga ko umuntu yemera YEZU KRISTU byari ukwemera kwicwa kuko abari baratoteje YEZU bari bakinangiye bashinyitse amenyo. Bunamuye icumu urebye nyuma y’imyaka nka magana atatu igihe umwami w’abami Konsitantini yemeye ku mugaragaro Kiliziya Gatolika. Muri ibyo binyejana bitatu bya mbere, dufitemo abatagatifu benshi cyane. Imbuto y’ubukristu yarumbutse ubutagatifu kuko iyo umuntu ahowe KRISTU ahita abarirwa mu batagatifu nta rubanza rundi. N’ahandi ku isi hagaragara itotezwa ugasanga abantu b’ingeri zose bemera kwicwa aho gutatira Batisimu, aho higanje abatagatifu. Itotezwa rirangiye ku Ngoma ya Konsitantini, habonetse umurava wo gukurikira YEZU mu butayu: abantu biyumvishaga ko intego y’ubuzima bwabo ari ukwitagatifuza bihatira gusa na YEZU. Benshi bayobotse inzira y’ubutayu nka Antoni wo mu Misiri barwana na Sekibi bayitsinda izuba riva basangwa n’abayoboke bandi bafatanya kunyungutira ubutungane.
Kubera izo mpamvu zose, iyerekwa rya Yohani intumwa rirumvikanisha ko izo nyange zameshe amakanzu yazo mu maraso ya Ntama ari nyinshi cyane. Zose zitaramiye mu ijuru zishimiye ubwiza bwa Nyir’ubutagatifu.
3. Zabayeho mu Rukundo Imana Data yagaragaje muri YEZU KRISTU
Isomo rya kabiri ryabaye nk’iritwigisha inzira yo kuzagera muri urwo rugaga rwera rwo mu ijuru: kwakira Urukundo Imana Data yatugaragarije muri YEZU KRISTU. Ahari urwo Rukundo n’umubano nyakuri, ni ho baharanira kwisukura bakagarukana ubuziranenge icyaha cyabavukije. Aho Urukundo rwa YEZU KRISTU rutari higanza amakimbirane n’amacakubiri. Iyo ababatijwe barangaye binjirwa n’amatiku n’ibinyoma n’amacabiranya bikabasenya ubutongera kubyutsa umutwe. Mu ntangiriro za Kiliziya, imiryango myinshi y’abakristu yagiye isenywa n’amatiku akomoka ku kwirengagiza Urukundo rwa KRISTU maze ubuyobe n’ibirura bikinjira mu ikoraniro bikarimunga.
Abatagatifu babugezeho babikesha gukunda YEZU KRISTU kuruta byose no kwigomwa muri byose. Ni ryo sukurwa Yohani intumwa atubwira mu isomo rya kabiri. Ikibabaje muri ibi bihe ni uko usanga abantu batandukana cyangwa badacana uwaka biturutse ku tuntu tw’amanyembwa. Ubonye ubwumvikane buke bwaturutse ku kudahuza Urukundo rwa KRISTU ari ko gutoterezwa Inkuru Nziza! Ibyo byo nta cyo byaba bitwaye kandi ntibyaba bitangaje kuko n’ubundi umuntu wemeye YEZU akunze kubihorwa. None se abantu ko bapfa amatindi y’amafaranga cyangwa utuyuzi two mu rubibi, murumva inzira y’ubutagatifu tutayihunza? Tekereza niba aho uba batagukunda urebe niba kukwanga ari ugutoterezwa YEZU. Niba ari YEZU KRISTU utoterezwa, ishime unezererwe, nta kabuza uzajya gusangira n’abamalayika n’abatagatifu ibisingizo by’Uhoraho bidatinze. Na ho niba batagukunda kubera umwuso n’umujinya uhorana, niba bakuziza ingeso mbi bakubonaho, niba mutumvikana kubera udutiku mwikururiye, nta kwirata ngo mwamenye ubuzima bw’abatagatifu. Cyakora uyu munsi, twese dushobora kwikubita agashyi tugakangukira gushobora ibyo abera bo mu ijuru bagezeho. Si ibidashoboka. Umunsi Mukuru duhimbaza ni umusogongero w’umutsindo dushaka kandi dushyigikiwe na Bikira Mariya, abamalayika n’Abatagatifu bose.
Barahirwa, natwe turahirwa twatangiye kunyoterwa n’ibyiza bagezemo. Twarabimenye duhora tubyumva, nta kujijinganya twitiranya ibyiza by’ijuru n’amanjwe yo kuri iyi si. Ese tuvuge iki niba turangwa n’ubwirasi no kwiyemera; niba turangwa n’igitugu mu mirimo dushinzwe; niba dukunda kwishyira hejuru; Ese umurage wacu uzaba uwuhe niba inzira yo kwiyoroshya n’ubukene bw’umutima tuyihoza ku rurimi gusa ngo turigisha? Turi abantu b’abanyantege nke cyane ku buryo akantu kose kadashimishije katubayeho kadusiga turi intere twihebye! Ese aho tuzumva neza iyi ngingo nterahirwe itwizeza kuzahozwa. Twirinde tube maso Sekibi itatubibamo urumamfu rwo guheranwa n’akababaro no kwiyahura kure ya YEZU KRISTU uhora ashaka kudukiza. Dufite inyota ya byinshi! Tumenye niba ibyo dusonzeye ari ibidusukura, na ho ubundi iyo ngingo nterahirwe yaba itwihishe. Umutima wacu ugomba kuzura impuhwe niba twumva inyigisho YEZU yatangiye hejuru y’umusozi uzamutse uva ku nyanja ya Galileya. Umutima wacu kandi duhora tuwusukura iyo dushaka kubona Imana. Abatagatifu barayibonye kuko bisukuye bihagije. Ntibivuze ko babayeho ari abamalayika. Bagiye bahura n’ibishuko mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa, ariko kuko bakunze YEZU KRISTU kuruta byose na bose, bahoraga bihatira kwisukura. Nta we uzisukura ari uko yaciye. Ukwisukura kutugirira akamaro, ni igikorwa cyo kwigorora na YEZU KRISTU tukiri muri uyu mubiri udahwema guhura n’ibishuko. Umuntu w’umunyamahoro ushingira umubano we na bagenzi be ku busabane afitanye na YEZU KRISTU nta gushidikanya iyo ngingo nterahirwe yubahiriza imugira umwana w’Imana wizihiwe kandi utoza n’abandi kuba bo koko. Ibitotezo byo twabivuzeho mbere, na yo ni ingingo nterahirwe. Urahirwa wowe utoterezwa ubutungane n’umusabano ufitanye n’uwakubambiwe ku musaraba. Ikubite agashyi wisubireho niba uhora urangwa n’ubwoba ugatinya gushakashaka Ukuri gukiza, kwa kundi kwa YEZU KRISTU. Umunyabwoba nta bwigenge aba yifitemo. Akenshi ubwoba butuma duha umugisha abigira ruvumwa maze ab’umutima woroheje bakiheba bakumva ari bonyine bakabura inzira bakurikira.
YEZU KRISTU asingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kugira ngo turangwe n’Urukundo rutugira abana b’Imana bizihiwe, turangwe n’ingingo munani nterahirwe maze tuzinjire bidatinze mu rugaga rw’abera bari imbere y’intebe y’ubwami y’Imana. Batagatifu mwese, mudufashe kugira ngo dusangire namwe ibyiza by’Ijuru mwagezemo.
Padiri Cyprien BIZIMANA