Inyigisho: “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe”

Inyigisho yo ku wa gatatu, Gisanzwe 11, Umwaka A

Ku ya 18 Kamena 2014

Bavandimwe,

Ineza, amahoro n’ibyishimo bikomoka kuri Yezu Kristu bibane namwe. Dukomeze gushimira Nyagasani Yezu utugezaho buri munsi imfunguro ry’Ijambo rye.

Uyu munsi Yezu Kristu, mu Ivanjiri ye, aradukerebuye mu migirire yacu ijyane n’ubwibone, ukwikuza no kwishyira imbere! Tumushimire inama nziza atugiriye zituganisha ku mugenzo mwiza wo kwiroshya no kwicisha bugufi, cyane cyane mu bijyane n’iriya migenzo yo gutanga imfashanyo, gusenga no gusiba kurya. Yezu ati “Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru” (Mt 6, 1).

Igihe rero utanga imfashanyo …

Ku bakristu benshi, igihe cy’impeshyi gikunze kujyana n’iminsi mikuru itandukanye cyane cyane ijyanye n’itangwa ry’amasakramentu, nka Batisimu, Ukaristiya ya mbere, Ugukomezwa, Ugushyingirwa, n’Ubusaserdoti. Ubu hirya no hino uhasanga ubutumire bujyanye n’iyo minsi mikuru. Ibyo kandi bijyana no gusaba cyangwa gutanga intwererano.

No muri iyo minsi mikuru n’ibirori bijyane nayo, dukunda ko abandi babona ko twabigizemo uruhare. Twifuza ko abandi bamenya ko twatanze intwererano cyangwa undi muganda ugaragara. Dukunda ko abandi bamenya ko twatanze “cadeau”. Twifuza ko tubihererwa icyicaro cyiza mu birori; ko izina ryacu rivugwa; ko tutazahezwa mu mafunguro kandi tukahabonamo umugabane munini ujyanye n’uburemere bw’imfashanyo twatanze!

Ndetse muri iki gihe, iyo migirire isigaye iboneka no mu gihe cy’ishyingura. Ndatekereza za ndabo zisigaye ziherekeza uwitabye Imana. Dusigaye turushanwa kuzana ikizingo kinini kurusha ibindi; ndetse tugashyiraho amazina yacu; twajya kuzirambika ku mva tukifuza ko agapapuro kanditseho ayo mazina kadapfukiranwa n’izindi ndabo.

Ngayo nguko! Hari n’ibindi byinshi byerekana iyo migire. Yezu we ati “… nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture”.

Igihe musenga… Igihe musiba kurya…

Mu gusenga kwacu cyangwa mu gusiba kwacu, naho hari ubwo haba huzuyemo ubwibone no kwishyira ejuru. Dore bimwe mu bitekerezo biba birwanira mu mutima wacu: Ni jye uzi gusenga! Ariko buriya bariya bo basenga bate? Kuki batabona ko nzi gusenga! Mu gusiba ho, tugera n’aho tuburanya Imana nka ba Bayisraheli: “Bitumariye iki gusiba, niba utabibona cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?” (Iz 58, 3)

Dukunze rero ko abantu babona ibyiza dukora kugira ngo badushime badushimagize. Nuko natwe icyubahiro n’ishimo tukabinyungutira. Yezu ariko we si uko ashaka ko bimera. Aratwigisha gukora icyiza tutarangamiye mbere na mbere gushimwa n’abantu, ahubwo ishimo turyeguriye Imana. Ni We ugira ati “Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru” (Mt 5, 16).

Ikibabaje ariko ni uko muri uko guharanira gushimwa n’abantu, tutajya natwe tubona ibyiza abandi bakora ngo natwe tubashime. Ahubwo hari ubwo tubagirira ishyari, cyangwa tukababazwa n’uko baturushije gukora neza, bikagera n’aho tubunzwa no kuvumbura agatotsi kaba kihishe mu cyiza bakoze. Tugashakashaka uko twabavana ku ntebe kugira ngo tube ari twe tuyicaraho; twereka abandi ko iyo tuba ari twe twabikoze, tuba twarushijeho gushyiramo akanozo.

maze So umenya ibyihishe azabikwiture

Imana ikunda abiyoroshya kandi bicisha bugufi. Abo ni ba bandi batavuza impanda kugira ngo isi ikanguke ibarebe. Abo nyine isi ntibamenya; ntibareba; ariko Imana yo irabazi, irabareba kandi irabakunda. Irabakunda cyane kugeza n’aho yemeye kwishushanya nabo muri Yezu Kristu.

Dusabe Nyagasani Yezu aduhe ingabire yo kwiyoroshya no kwicisha bugufi no mu gihe twakoze cyangwa turimo gukora icyiza. Ni We uhora utwibutsa ko « uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa » (Lk 18, 14). Nimuhorane.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho