Murajye mwozanya ibirenge ubwanyu

Ku wa Kane Mutagatifu, 18 Mata 2019

Amasomo: Iyim 12,1-8.11-14; Zab 116 (115), 12-18;1 Kor 11, 23-26; Yh 113, 1-15

Uwa Kane Mutagatifu, ni ishingiro ry’amabanga-mwikorezi y’ubuyoboke muri Kiliziya. Ni bwo twibuka ubusaseridoti n’ukarisitiya Yezu yatangije agirango hatazagira umuntu uba mu gihirahiro muri iyi si. Ubusaseridoti n’ukarisitiya ni yo nzira abantu banyuramo bagahabwa Yezu. Abo ni abemeye ko Yezu Kirisitu ari Nyagasani. Abo ni abemeye uruhererekane rw’intumwa kuva kuri Petero kugeza kuri Fransisiko. Yezu Kirisitu yaremye ubusaseridoti kugira ngo azatungishe abe umubiri we kugeza igihe azagarukira.

Ibihe bishya by’ubusaseridoti bwa Yezu Kirisitu. Igihe Abayisiraheli biteguraga gusiga inyuma ubucakara babayemo imyaka n’imyaniko, Imana yabo yababwiye uko bagomba guhimbaza iryo bohoka. Igikorwa cyo kubabohora cyabaye intangiriro y’ubuzima bushya. Ukwezi byabayemo kwahise guhindurwa intangiriro y’amezi yose. Kubohorwa kw’abayisiraheli, ni intangiriro y’igihe gishya. N’ubwo bamaze imyaka mirongo ine mu butayu, ariko nibura ntibari bagishikamiwe n’uburetwa n’ubugome bya bene Farawo. Imana ya Isiraheli yahaye Musa ububasha bwo kwambutsa abana ba Isiraheli inyanja itukura. Umunsi bambutseho wiswe Pasika. Rikomoka ku ndimiza kera rigasobanura “guhita, kwambuka”. Bambutse inyanja itukura nta kibazo mu gihe amafarasi y’abafarawo yagaritse ingogo z’abo bagome muri iyo nyanja nyine. Abayisiraheli kuva bambutswa inyanja bakomeje guhimbaza buri mwaka ibirori byo kuzirikana ukubohorwa kwabo. Imihango yose yakorwaga yari igamije gufasha bose kutazibagirwa na rimwe ukubohorwa kwabo. Kwishimira Pasika no kwizera ibyiza biri imbere, ntibyigeze bahararara kugeza ubwo Umusaseridoti Mukuru Yezu Kirisitu yahasesekaye agakosora ibikocamye.

Ibihe bishyashya n’ukarisitiya. Yezu Kirisitu wigize umuntu by’igitangaza, ni na we wigize ukarisitiya biteye. Pawulo intumwa atubwira uko Yezu yabigenje asangira bwa nyuma n’abe. Nta gushidikanya, ni we ubwe waremye iryo sakaramentu twita ishingiro ry’ubuzima bwose bwa Kiliziya. Yezu yaremye ukarisitiya agira ngo azagumane natwe iteka. Muri ukarisitiya ntawe umubona ku bw’abantu, Yezu arimo rwose kandi yigaragariza mu wamuhawe ahinduka ikiremwa gishya. Uwamuhawe kandi yigiramo imbaraga z’urukundo rwa rundi rutazimizwa, rwa rundi rwitangira abandi cyane cyane ab’intabwa, abakene n’abandi bose bagowe ku buryo bwinshi. Guhabwa ukarisitiya izo mbaraga ntizigaragare ni ikimenyesto cy’uko Yezu Kirisitu adakunzwe bihagije.

Iyi minsi mitagatifu turimo nituronkere imbaraga zo gukomera ku itegeko Rishya ryo gukundana no kwitangira abandi. Gukundana bigeza aho kozanya ibirenge nk’uko Yezu yabivuze, ni byo byubaka neza Kiliziya Ntagatifu. Ni ko kuba ingingo nzima z’umubiri wa Yezu Kirisitu.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho