Murambere abahamya aho muri hose

Inyigisho yo ku wa kane wa Pasika, 31 Werurwe 2016

Amasomo: Intu3, 11-26; Zab 8, 4-9; Lk24, 35-48

Bavandimwe, Yezu watsinze icyaha n’urupfu akazuka, naganze iteka . Alleluya, Yezu ni Muzima. Pasika duhimbaza ni umunsi mukuru uhatse indi minsi yose duhimbaza. Ukaba umunsi wa Nyagasani Yezu ku buryo buri munsi ariko by’umwihariko ku cyumweru mu gitambo cy’Ukaristiya(Misa) tugahimbaza Urupfu n’Izuka bye. Yezu amaze kuzuka yakomeje kwiyereka Abigishwa, arongera aboneraho guhugura ubwenge bwabo no kubamara ubwoba ngo abone kubatuma aho ashaka:“Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kibihamya“.  Uyu munsi rero Yezu natwe aratwiyereka adusaba kuba abagabo bahamya umutsindo we , abantu bose bakigishwa ibyerekeye Ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ese aho Njyewe nawe icyo cyifuzo tukigize icyacu? Ndabyizeye kuko twabisezeranye muri Batisimu igihe twiyemeje kwanga icyaha, tugakurikira Yezu kandi tukamubera abahamya. Turahore twibuka iryo sezerano.

Mukwiyemeza kubera Yezu abagabo bamubera abahamya, ndabararikira  kuzirikana aka gatekerezo kanguye ku mutima, kuko kerekana ko uwemeye kuba umuhamya wa Yezu  atagomba gucibwa intege n’ibiza binyuranye n’ibyo yashakaga. Habayeho umuntu yari umukene cyane ariko akunda Imana bihebuje kuko yumvaga imubereye byose nubwo yari atunzwe no gusabiriza. Umugambi yari yarihaye ni uko mbere yo kwicara ku nzira cg se kugenda urugo ku rundi ashaka amarenza munsi yabanzaga kujya mu  Misa ya buri munsi.  Hari ubwo yaronkaga, ubundi agasarura ibitutsi n’amagambo adashimishije yabwirwaga.

Umunsi umwe agenda asabiriza, yiyemeza kwinjira mu iduka ry’umucuruzi wari ukize muri ako karere.  Arinjira aramusuhuza amubwira ikimugenza.  Ati :“Ndafunguza niba hari uko wangenza ntundenze ingohi= ntumpakanire. Uwo mucuruzi iruhande rwe hari indobo ipfundikiye, inyuma yasaga neza ariko imbere yarimo nyina w’umwanda. Arayiterura ahereza uwo musaza wasabirizaga. Umusaza ntiyaruhije apfundura yumvaga uwo mucuruzi  amukuye aho umuhinzi yakuye inyoni=amugiriye neza. Ntiyazuyaza arikorera arakimirana arataha yihuta ngo hatagira n’uwamwambura iyo mpano yumvaga itangaje ahawe. Umucuruzi yasigaye aseka abonye ukuntu ayibangatanye atanarebye ikiyirimo. Uwo mukene ageze iwe dore ko yibanaga aratura agize ngo ashyize hasi akubitwa n’inkubai, atangazwa n’ibyo ahawe na wa mucuruzi.Yibwiraga ko amugiriye neza naho kwari ukumukiza umwanda yarabitse. Uwo munsi rero umusaserodoti yari yibukije abaje aya magambo ya Yezu:“ Ahubwo mwe munyumva, reka mbabwire :mujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga,mwifurize ineza ababavuma musabire abababeshyera“ (Lk 6,27-28).  Ni uko wa mukene amaze gutangazwa n’iyo mpano, yibutse inyigisho y’uwo munsi yibaza ikintu yakorera uwo mucuruzi,ariko gihuje n’Ijambo rya Yezu.  Yaraye yibaza icyo yakora, ni uko birangira yiyemeje kujya mu bihuru agashaka indabo nziza akazuza iyo ndobo akazishyira uwo mucuruzi. Bwarakeye abigenza atyo kandi abona indabo nziza zinogeye ijisho. Nibwo afashe akayira  no kwa wa mucuruzi aramusuhuza aramubwira ati: Nari ntaruye igikoresho mwantije ejo. Umucuruzi yahise yibuka ibyo yaraye amukoreye, ariko agatangazwa ni uko mu maso ye hakeye nta  gahinda ahubwo indoro yuje ubwuzu . Apfunduye yasanzemo indabo nziza atari yarigeze abona iwe bamutegurira.  Yahise amubaza ati:   „izi ndabo nkwishyure angahe ko ari nzizA“. Umukene aramusubiza ati: ntabwo nzigurisha ndaziguhaye. Undi ati : None  ko naguhaye indobo yuzuye umwanda, aho kuntuka cg kundakarira ukangarurira indobo yuzuye indabo nziza gutya wabitewe ni iki? Umusaza aramusubiza  ati: Umuntu atanga icyo afite, sinakurenganya. Umucuruzi afatwa n’ikiniga amusaba imbabazi aramubwira ati :Nyemerera twigumanire uzatungwa n’ibintunze ubundi uzajya umfasha ibyo ubashije kuko unyeretse ko ineza iganza inabi. Barahoberana guhera ubwo umukene yibera aho ariko ntiyasibaga Misa..Ibaze nawe?

Bavandimwe, iyi nkuru iratwereka ko kuba umuhamya wa Kristu atari ukugenda tuvuza ihembe, ahubwo ni ukureba igikwiye cyafasha uwawe cg undi wese kuba yagaruka mu nzira ikwiye akisubiraho akagarukira Imana nkuko Yezu yabitwibukije. Ikindi ni intashyo cg indamutso tubwira abo turi umwe, yagakwiye koko kuba indamutso y’amahoro bitari ku rurimi ahubwo bivuye ku mutima. Yezu arabiduhamo urugero asuhuza kandi ahumuriza abigishwa be bari baraganjwe n’ubwoba ati: Nimugire amahoro.  Iyi ndamutso ubwayo ni inyigisho ikomeye tubashije kuyumva neza. Niba ngahe duseka, dusuhuzanya bya nyirarureshwa, bamwe tukabikora bya nikize abandi tukabikora umutima ukinze.  Yezu watsinze icyaha n’urupfu akazuka nta kindi ashaka ni uko twamugarukira, tukarangwa n’ineza, umutima wuje ubuntu n’ubumuntu mbese nk’uwo mukene twumvise mu gakuru kari hejuru.

Kwemera kuba umuhamya wa Yezu. Mbere ya byose ni ukwemera kunga ubumwe nawe, mukagirana ubucuti, ukajya ugira akanya  mukihererana mukaganira, ukamubwira uko uri ariko igihe kinini kikaba kumutega amatwi ngo ejo utazavaho umuvugira ibyo atagutumye dore ko UTUMIKIRA UWO BATAVUGANA AGERA AHO AKAMUBESHYERA.  Uwahuye na Yezu avuga ijambo koko ritanga ubuzima, rigahabura abahabye, rigatanga ihumure n’amahoro nyayo.

 Pasika nziza!

Padiri Anselme MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho