Ku cyumweru cya 18 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 4 Kanama 2013 – Mutagatifu Yohani Mariya Viyani
AMASOMO: Umubwiriza 1,2; 2,21-23; Zaburi 90(89), 3-6.12-14.16; Kolosi 3, 1-5.9-11; Luka 12, 13-21
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
- Yezu Kristu ni we mugabane wacu.
Uyu munsi Yezu Kristu wazutse mu bapfuye aje adusanga ngo aduhe igisubizo nyacyo ku byo twaje kumusaba binyuranye kuri iki cyumweru. Nk’uko yasubije uwamusabye ngo abagabanye ibintu we n’umuvandimwe we, natwe uyu munsi ni cyo gisubizo cy’ingenzi aduha: muramenye mwirinde kugira irari ry’ibintu! Uriya yaje amugana amuziho kurwanya akarengane no guharanira ubutabera. Yaje amwizeyeho igisubizo gifatika cy’ikibazo yari afitanye n’ umuvandimwe we washakaga kumurya ibyo bagombye kugabana. Akimara kumubwira ikibazo cye, Yezu yamusubije ku buryo umuntu ashobora kuvuga ko bwamutunguye: Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu! Yezu yamuhakaniye yivuye inyuma ko adashobora na gato kwinjira mu rubanza rwabo rw’ibintu no mu igabana ryabyo. Ahubwo ahera aho ngaho kugira ngo amwereke ko ibyo ararikiye kugabana, atari byo bibeshaho umuntu, kabone naho yatunga byinshi ate. Nibwo Yezu yakomeje abacira umugani w’uwahunitse byinshi atashoboye kurya. Kuko amaze gufata umugambi wo kubihunika, urupfu rwahise rumuhitana.
Kuri iki cyumweru rero, natwe Yezu adusanze mu mihangayiko y’isi inyuranye. Bamwe bari mu manza zishingiye ku bintu, barimo baraburana n’abavandimwe babo. Ndetse wenda mu Misa ya none ni ryo sengesho rikuru yateguye gutura Nyagasani. Arasaba Nyagasani ngo amuhe gutsinda urwo rubanza kugira ngo na we ahabwe umugabane ukwiye nk’uko abandi bawuhawe. Undi yaje gusaba Nyagasani ngo amurwanire ku gasambu ke, akazu ke barimo bamuburanya bashaka kumwambura. Undi yaje gusaba ngo Nyagasani amutwikirize amababa y’abamalayika be maze ruswa yatanze mu rubanza akarutsindira, ntihazagire umenya ko ari uko byagenze ngo bitazamukururira ibibazo. Undi yaje yuhanya aje gusaba Yezu kunguka cyane mu bucuruzi akora, kugira ngo na we atunge imodoka ashaka nk’abandi. Undi yaje gusaba Yezu kurinda impanuka imodoka ze zijya gutunda ibintu n’izitwara abantu. Undi yaje kumusaba icyo ararira. Undi yaje kumusaba akazi. Undi yaje kumusaba amafaranga y’ishuri. Undi yaje kumusaba umugabo wifite. Undi yaje kumusaba akana. Undi yaje kumusaba kumurinda gusama n’ubwo kureka gusambana byamunaniye. Undi yaje kumusaba gutsinda ibizamini by’urwego runaka. Mu gutega amatwi ariya masengesho yose n’andi asa na yo uyu munsi Yezu araduha igisubizo kitwereka ko we ubwe ari we mugabane wacu. Kuko tumufite nta cyo twabura. Kandi tutamufite ibyo twatunga byose bizatubera imfabusa, kuko tuzabirunda ariko ntibiturinde urupfu, rushobora kudutungurira igihe icyo ari cyo cyose. Nyagasani Yezu rero aratwihanangiriza agira, ati”muramenye mwirinde kugira irari ry’ibintu”. Yezu ntarangiriza aha impanuro z’uyu munsi. Kuko akomeza noneho atwereka ingarukambi zo gutwarwa n’ibintu utitaye kuri NYIR’UBUNTU.
- Wa kiburabwenge we muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe…nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe , aho guharanira ubukungu buva ku Mana.
Koko rero nk’uko Yezu abigaragaza muri uriya mugani aca, uriya mukungu yabaye kiburabwenge, kuko yibeshye ko imibereho nta kintu kizayihungabanya afite ibyo kurya yejeje bihagije. Ntiyatekereje ko ibyo yejeje hari Uwabimugabiye ngo yibuke kujya kumushimira akurikije itegeko ry’Uhoraho (Abalevi 23,10-11). Ahubwo yishimiye muri we ubwe yumva ko yakoze igikorwa gikomeye akaba yejeje imyaka agahiryi, atari yarigeze yeza no mu bindi bihe. Abonye ko isagutse ibigega bye ntiyatekereje ko hari abadafite namba ngo yibwire ko ashobora nibura kubafashisha ibyo yari yabuze aho ahunika; kuko gutunga abatishoboye ari itegeko ku bifite n’uburenganzira ku batifite mu maso y’Uhoraho (Abalevi 23,22). Ahubwo yafashe umugambi wa kimuntu wo kongera ibigega bye maze imyaka yose akayihunikira. Muri uko guhunika iyo myaka nta gitekerezo cyamujemo cyo guteganyiriza nibura abandi bazagira ibibazo mu minsi itaha. Ahubwo yarishengereye we ubwe maze yuzura ibinyamuneza bizunguzwa n’umurengwe maze akubita icyivugo cy’uwahaze kandi utazigera abura ibimuhaza; atangaza umugambi we ushingiye ku ngingo enye z’ingenzi: kuruhuka, kurya, kunywa , kudabagira. Ageze kuri iyi ngingo irusha izindi ubucucu nibwo ijambo rimucira urunza ryamugejejweho: wa kiburabwenge we! Muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe.
Yezu natwe aradusanze, mu migambi dupanga yo guhunika ibigega (kurunda imari ku yindi) tutitaye k’Uwabiduhaye, tutarebesha n’irihumye abakene be. Ahubwo icyo duharanira ari uguteganyiriza ejo hacu hazaza, kugira ngo imirire yacu, iminywere n’imidabagiro bizahore muri “salon” iwacu nta mvune zindi, byose dukanda ku kantu ibintu bikihura aho n’abantu bakihuta baje kuduhakirizwaho kugira ngo tubonereho kubaha imibereho. Iyo dupanga ibyo byose kandi tukabigeraho by’akanya gato, abatwinginga bihetahese ngo tubuzurize imbehe baba abambere mu kurata ubwenge bwacu n’ubushishozi. Maze natwe tukiyemera mu mutima wacu twibwira ko tuzi gucunga ifaranga, cyangwa ko tuzi kwirwanaho bya gihanga. None se koko mu rwego rw’abantu ni nde watinyuka kugaya umugabo witunze mu bitubutse ndetse akagira n’abo arema amaguru n’amaboko kabone n’aho kenshi yaba abikoranye ubwikanyize, ubwirasi n’agasuzuguro? Niba mu rwego rw’isi abantu nk’abo bashimwa, ibyo Nyagasani Yezu we ntabikozwa. Kuko niba tumeze gutyo aratubwira yeruye none ati” Wa kiburabwenge we muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe.”
Ayo magambo ya Nyagasani arakarishye kandi ateye kwibaza. Ese abujuje ibigega bose bakatiwe urwo gupfa? Ese guteganyiriza ejo hazaza ushyira ijana ku rindi byaba ari icyaha kigira umuntu igicibwa? Iyo tugeze aha ngaha duhita twibaza nka za ntumwa, tuti “ ni nde ushobora kurokoka?Maze natwe Yezu akadusubizanya urukundo ati “ku bantú ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka” (Mt 19, 26). Koko rero Umukiro w’iteka ntituwuronka ku bwacu. Ni Ubuntu bw’Imana Data bwatwigaragarije mu Mwana wayo Yezu Kristu wapfuye akazuka. Uwo mukiro rero ni wo nyawo, ni wo w’ukur,i kuko urupfu rudashobora kuwutwambura. Kubera iyo mpamvu rero aho gusanga Yezu tumusaba amaramuko cyangwa ngo nakemure ikibazo cy’imibereho rusange y’abantu, tugomba kumusanga tumusaba mbere na mbere Roho we Mutagatifu we uhindura ubuzima bwacu akatugira abana b’Imana Data mu mvugo no mu ngiro (Ivanjiri y’icyumweru gishize Lk 11,13). Aho kwiterera ejuru ko twejeje imyaka tukaba duhunitse ibigega, nitwirate ko twatsinze ingeso mbi tukaba duhunitse ibigega by’imigenzo myiza y’ukwemera, urukundo n’ukwizera. Aho kwiratira mu bigega (amakonti muri banki) nitwiratire muri Nyagasani Yezu utubamo natwe tukamubamo bityo tukaba tumwerera imbuto nyinshi ( 2Kor 10,17; Yh 15,1-8). Mu maso ya Kristu rero umuntu wese wiratana imitumgo ya hano ku isi aba ari ikiburabwenge. Kuko ufite ubwenge nyabwo ni uzi neza ko umwirato we nta handi yawubona usibye muri Nyagasani Yezu. No kuva na kera birazwi ko gutinya Uhoraho ari yo ntangiriro y’ubuhanga (Sir 1,14). Buri wese rero muri twe yakwibaza icyo cyangwa se uwo yiratana? Igisubizo yakwiha cyatuma amenya niba ari mu cyiciro cy’abanyabwenge cyangwa se icy’ibiburabwenge. Bityo akumva ijwi rya Kristu Yezu umuhamagarira none kwisubiraho. Ibyo atunze byose uko bingana kose akabikoresha ashaka Ingoma y’Ijuru (Umukiro w’iteka) nk’umunyabwenge uzi kwiteganyiriza by’ukuri abika aho urupfu, imungu n’abajura badashobora kumwangiriza bibaho (Mt 6,19-21). Gufata icyemezo cyo kuberaho kwitagatifuza aho kuberaho kwikungahaza ni yo nzira abazukanye na Kristu bakurikiye.
- Ubwo mwazukanye na Kristu nimuharanire ibyo mu ijuru
Niyo mpamvu mu isomo rya kabiri Pawulo intumwa abwira Abanyakolosi, ati “ubwo mwazukanye na Kristu nimuharanire ibyo mu ijuru”. Ngiyo intego nyayo y’umunyabwenge uzi kwiteganyiriza by’ukuri. Uwo ni wo mugambi buri wese ahamagariwe gufata none cyangwa se kurushaho gushimangira no gukomeraho. Koko rero nk’uko Yezu yigishije Marita washakaga ko umuvandimwe we ahaguruka iruhande rwe kugira ngo amufashe kuzuza inshingano z’ubuzima bwa hano munsi; iryo somo natwe dukwiye kuryibuka kuri uyu munsi: ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza udateze kuzamwamburwa (Lk 10, 42). Ibyishimo by’Ijuru rero niba tubiharanira, nta muntu n’umwe, nta kintu na kimwe gishobora kubitwambura (Yh 16,22). Nyamara ibindi byose biduteye ibyishimo, cyangwa se abandi bose baduteye ibyishimo bya hano mu isi, igihe kizagera niba atari uyu munsi, maze tubibure, cyangwa tubabure. Ngicyo igituma ibintu byose bya hano munsi cyangwa se abantu ubwabo bidashobora cyangwa se badashobora kuduha IBYISHIMO bishyitse. Kubera ko igihe cyose ubumwe cyangwa urukundo dufitanye ruhora rucurwa n’inyundo y’urupfu uko bwije n’uko bukeye.
Kubera iyo mpamvu rero niba koko twemera Yezu Kristu wapfuye akazuka bitari ibyo ku karimi gusa, niba tumuzi bitari ibyo kumenya amahame y’ukwemera n’ibisobanuro byayo gusa; ni ngombwa kubaho turangamiye iby’Ijuru, amizero yacu ariho ashingiye kandi ariho atwerekeza. Bityo aho gukorera amaronko ya hano munsi tugakorera kurokora ubugingo bwacu n’ubw’abandi muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ubuzima bushya rero buzirana na muntu w’igisazira (Kol 3,5.9; Ef 4,17-32). Urupfu rwa Kristu niba turwemera, rudutandukanye n’ibyaha byamwicishije. Maze tuzukane na we tumuhange amaso twasezeye ku bidukoza isoni.
- Nimucike ku bwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu kandi muherukire aho kubeshyana.
Yezu Kristu wapfuye akazuka akoresheje Pawulo Intumwa araducyaha none yivuye inyuma. Kandi tuzi ko itegeko rye ryifitemo umuti w’indwara rirwanya. Kubera iyo mpamvu, usibye uwo Sekibi yatekeremye ubutumwa bwe, nta muntu ugomba kwihandagaza ngo avuge ko ibyo Nyagasani adusaba tudashobora kubikurikiza (Rom 10, 5-17). Pawulo Intumwa yabwiye Abanyakolosi ariya magambo agira, ati “nimucike ku bwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu kandi muherukire aho kubeshyana”; nyamara yari yatangiye ibaruwa yabandikiye ababwira ko abo yandikiye ari abatagatifujwe b’i Kolosi, abavandimwe b’indahemuka muri Kristu (Kol 1,2). Nyamara ageze hariya abacyaha kuri buriya buryo abamaganamo ingeso mbi nka ziriya(Kol 3,5.9). Ibyo rero ntibitangaje gukoresha imvugo nk’iriya no gucyaha ingeso mbi nka ziriya. Kuko si Pawulo wari uyobewe ko urumamfu n’ingano biri kumwe mu murima. Cyane cyane ko na we yari yaragiye agira ingorane aterwa n’abihisha mu bakristu ataribo, ahubwo ubutumwa bwabo bukaberaho kuyobya ab’imitima yoroshye no gutoteza abo badashoboye kuyobya (2 Tim3, 1-4,18; 2Kor 11,12-15). Gusa rero naho imamfu zaba nyinshi zite mu murima, izina ryawo ntirihinduka. Ukomeza kwitwa umurimo w’ingano. Kuko si ingano zivanze mu mamfu. Ni imamfu zivanze mu ngano (Mt 13,24).
Ni igihe rero natwe cyo kwikebuka mu kuri, tukareba ingeso mbi tugomba gusenya muri twe aho gushaka gusenya abazamagana. Bityo Yezu Kristu yigarurire ubuzima bwacu. Abatubonye bamubone aho kubona ibibi twiberamo. Abatubonye bamuvuge aho kuvuga amahano aduhoramo.
- Havugwe gusa Kristu uba byose muri bose
Yezu Kristu wapfuye akazuka udusanze none, arongera gushimangira ubumwe hagati y’abamwemera. Kandi ubwo bumwe ni bwo bwonyine buranga abe (Yh 13,34-35). Ubwo bumwe kandi budahari iyogezabutumwa ntirishoboka. Aho urukundo rwa Kristu rutari iyogezabutumwa rihinduka icengezamatwara, naho Ivanjiri ubwayo igahinduka igitekerezo (Yh 17,23). Yohani Intumwa yaraduhuguye bihagije, igihe yuzuye Roho Mutagatifu yagiraga, ati “umuntu wese wanga umuvandimwe we ni umwicanyi; kandi muzi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho muri we” (1 Yh 3,15).
Yezu Kristu wapfuye akazuka aragenderera none abumva uru rurimi bose aho bari ku si yose, kugira ngo bumve iyi mvugo. Koko rero Roho wa Yezu aratubwira yeruye, ati “nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye, mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri. Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose” (Kol 3,9-11). Nta bindi bikangisho rero umukristu yambaye (Gal 3, 27), nta n’ibindi bimurinda akeneye, usibye YEZU KRISTU wenyine. Abanyarwanda twese twemera Kristu dukwiye gucika burundu ku muco wo gukangisha ubwoko. Dukwiye gucika ku muco wo guca amacakubiri mu bantu dushingiye ku moko. Dukwiye gucika ku muco wo kuvangura abantu Imana Data yaremye abakunze kuko yabaremye bose mu ishusho ye, maze by’akarusho akabacunguza amaraso matagatifu y’Umwana we Yezu Kristu kandi akabuhire Roho wabo Mutagatifu (1 Kor 12, 12-13).
Kubera iyo mpamvu rero, aho abantu bateraniye hose basebya abandi biba ari amahano akomeye (Zaburi 1, 1-2). Noneho iyo abo bantu barimo kuzira uko baremwe gusa biba ari amahane arenze imivugire. Iyaba twari tuzi ko kwanga umuntu umwe bihagije kugira ngo umuntu ajye mu muriro utazima (Mt 5,22; 1 yh 3,15) twakumva uburyo abanga ubwoko bwose bw’abantu igihano cyabo ari akataraboneka n’akataravugwa maze tugahindura injyana n’imibyinire. Biteye agahinda kandi birababaje kubona abigisha Ijambo ry’Imana babura, ariko abigisha abandi amacakubiri bakarushaho kwiyongera. Ibyo ari byo byose tubimenye neza ko urwango n’ubukristu bidashobora kugendana. Yezu Kristu- Rukundo na Sekibi -Serwango ntibashobora gutura mu mutima w’umuntu umwe. Nyamara se turinda twakurikira abatuyobya badutoza kwangana, ingero nziza z’abatagatifu ntituzifite?
- Dukunde Kristu n’abantu nka Yohani Mariya Viyani Mutagatifu.
Mutagatifu Yohani Mariya Viyani twibuka none yavukiye mu Bufaransa mu 1786 yitaba uwo yitangiye mu Ijuru mu 1859. Azwi kandi ku izina rya CURÉ D’ARS (Padiri Mukuru wa Arisi). Aho i Arisi ni ho yakoreye ubutumwa bwe bwa gisaseridoti imyaka myinshi y’ubuzima bwe. Yakunze Yezu Kristu kandi yitangira roho z’abantu abikorana ubwitange butangaje n’ubwigomwe bukomeye. Ibyo amasomo ya none atwigisha twavuga rwose ko byagaragariye muri we bityo Nyagasani Yezu amwambika ikuzo rye amuha ububasha bwo gukiza roho nyinshi. Imbaraga zo gukora ubutumwa bwe yazivomaga mu Ukaristiya. Yaturanaga ubusabaniramana bukomeye igitambo cya Misa. Kandi agafata igihe akicara imbere y’Isakaramentu ritagatifu ashengereye Yezu mu Ukaristiya.
Mutagatifu Yohani Mariya Viyani yiyambazaga kandi cyane Umubyeyi Bikira Mariya, avuga rozari n’andi masengesho yo kwiyegurira uwo Mwamikazi w’Intumwa wamubaye hafi mu gihe cy’ubutumwa bwe, akamurinda gutatira igihango cy’urukundo rurokora roho z’abantu ku bwa Kristu (ubusaseridoti). Yagaragayeho ingabire idasanzwe yo kumenya ibyaha by’abantu batabimubwiye, ku buryo byafashije benshi mu bo yahaga penetensiya kubona Ububasha bwa Roho w’Ubumenyi uzi byose bityo bikarushaho kubafasha guhinduka by’ukuri. Amasengesho ye nafashe Abasaseridoti bose cyane cyane Abapadiri bakuru yaragijwe, kugira ngo babere urumuri abo bashinzwe kuyobora babaganisha mu bugingo bw’iteka. Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa nasabire Kiliziya ya none kubona abasaseridoti benshi bitangira ubutumwa babikoranye urukundo n’ubwigomwe bityo abantu bose bemere ko YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ari Umukiza n’Umutegetsi rukumbi maze bamuyoboke, aduhurize twese mu bumwe nyabwo muri KILIZIYA YE GATOLIKA NTAGATIFU.