Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 gisanzwe, A

Ku ya 01 Nyakanga 2014

AMASOMO: 1º. Am 3,1-8; 4,11-12: 2º Mt 8, 23-27

Kuva aho tumenyeye ububasha YEZU KIRISITU afite, ntitwagombye kubaho duhungetwa n’ibihita kuri iyi si. Ibinyuranyo by’iryo hame tubona buri munsi ku bandi bantu no kuri twebwe ubwacu, byose bituma dutekereza ku gipimo cy’ukwemera duhagazemo.

Kuva abigishwa ba YEZU bari bazi ko ahari, ntibari kugira ubwoba bugeze aho guta umutwe no kubwejagura ngo barashize! Uri kumwe na YEZU, ntacyo aba. Ikimubayeho cyose kiba kigamije guhesha ikuzo izina ry’Imana ishoborabyose. Cyakora, gutambazara ngo barashize bakanyaganwa bamukangura, ni agashashi gatoya ariko kadahagije. YEZU KIRISITU agamije kudukangurira gutera intambwe ihamye mu KWEMERA no KWIZERA.

Ni kangahe twageze mu mahina, tugasa n’aho tutanibuka ko Imana iriho kandi idushakira icyiza? Ni kangahe se twageze n’aho dutekereza ko Imana itabaho, ko amateka n’amabanga ya KIRISITU ari inkuru zisanzwe z’abantu? Ibyo twabitekereje bitewe n’uko ukwemera kwacu kwari kukiri hasi cyane. Igipimo cy’ukwemera dukwiye kwifuza kugeraho, ni intamwe ituma imibereho n’imigirire byacu bikorwa mu murongo uduhuza n’amabanga y’ijuru…Kwiyumvisha ko nta kintu na kimwe cyadutandukanya na YEZU, kugira ibitekerezo bituganisha mu ijuru, ni cyo gipimo cy’Ukwemera. Kuri urwo rwego rw’ukwemera, duhora dutekereza ko, nta muntu n’umwe, nta n’ ikintu na kimwe cyadutandukanya na YEZU KIRISITU. Iyo ubwo bwitandukanye bubayeho, umuntu agwa ruhabo. Ni byo akenshi bidukururira amakuba. Ni yo mpamvu Umuhanuzi Amosi agamije gukangurira abantu gukomera ku butorwe bwabo kugira ngo ibihano birorere. Natwe abantu b’iki gihe dukwiye kureka ibiturangaza tugakutura mu gushakashaka icyatugirira akamaro muri ubu buzima no mu buzaza.

Dusabirane kugira ukwemera gukomeye kugira ngo imihengeri iduhekura kenshi tuyitsinde. YEZU KIRISITU ari kumwe natwe, ntidukwiye kugira ubwoba no kubunza imitima y’uko tuzatsinda icyaha n’urupfu. BIKIRA MARIYA umubyeyi w’abakene aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Abatagatifu badutanze kuritaha badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho