Muri bo nanjye ndimo

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 24 GISANZWE, C

AMASOMO:

ISOMO RYA MBERE: Iyim 32,7-11.13-14; ZABURI: 50, 3-4.12-13.17.19; ISOMO RYA KABIRI: 1 Tim: 1, 12-17                                 IVANJILI: Lk: 15, 1-32 (Lk 15, 1-10)

“KRISTU YEZU YAJE KU ISI KUGIRA NGO AKIZE ABANYABYAHA, MURI BO NJYE NKABA UWA MBERE”                                  _____________________

Bavandimwe muri Kristu, mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana umubyeyi wacu,

Tugeze ku cyumweru cya makumyabiri na kane mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya C. Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi rirongera kutwereka urukundo rw’Imana rudukiza rutitaye na mba ku buremere bw’ibyaha twakoze cyangwa tugikora.

Interuro y’iyi nyigisho ni amagambo twumvise mu isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya mbere Pahulo mutagatifu yandikiye Timote aho agira ati: “Dore ijambo rikwiye kwizerwa kandi rikwiye kwakiranwa ubwuzu na bose: ni uko KRISTU YEZU YAJE KU ISI KUGIRA NGO AKIZE ABANYABYAHA, MURI BO NJYE NKABA UWA MBERE”.

Bavandimwe, ngaho aho urukundo rw’Imana rugaragarira. Yohani mu ivanjili ye ati: “Koko Imana yakunze isi cyane bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yoh 3,16).

Ubutumwa bwa Yezu nta kindi bugamije kitari umukiro w’abanyabyaha nanjye ndimo. Ni na byo duhamya mu ndanga-kwemera iyo tugira tuti: “icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.”

Mu isomo rya mbere ndetse no mu Ivanjili tumaze kumva, twabonye ingero zifatika z’uburyo Imana itifuza urupfu rw’umunyabyaha ahubwo yifuza ko yakwisubiraho akabaho.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’iyimukamisiri batubwiye uburyo umuryango w’Imana wari mu rugendo ugana igihugu cy’isesezerano wacitse intege urugendo rukiri rwose, ufatirana Musa adahari yagiye kubonana n’Imana utangira gusenga ibigirwamana.

Bavandimwe kumva ibi nk’amateka ya kera cyangwa amateka y’abandi byaba ari ukudasobanukirwa. Mu rugendo turimo tugana iwacu mu ijuru, si rimwe si kabiri duteshuka, tugatera umugongo inzira y’ubutungane dutozwa na Kiliziya, tukararurwa n’iby’isi bitubera ibigirwamana. Yezu yabisobanuye neza ko ntawe ushobora gukeza abami babiri.

Kimwe n’uyu muryango watakambiwe ukababarirwa, natwe Nyagasani ntatwihimura cyangwa ngo aduhane yihanukiriye. Aratwihanganira, twamwegera ntadusubize inyuma cyangwa ngo aduhunge ahubwo akatwakirana urugwiro akaduhaza urukundo n’impuhwe. Agatsinda ni we uvuga ko atazanywe no guhamagara intungane ahubwo yazanywe n’abanyabyaha.( Lk 5,32).

Ni byo tubona mu ntangiriro y’Ivanjili tumaze kumva aho abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bashaka kumwumva akabakirana urugwiro agasangira na bo. Ibyo birarenga bikarakaza abigishamategeko n’abafarizayi biyumva nk’intungane kandi bakumva ko umunyabyaha agomba guhabwa akato.

Ni ngombwa natwe kwisuzuma tukibaza uko twumva ubutungane bwacu. Nkeka ko turamutse turi abashyira mu gaciro tukanashishoza twakunga ijwi ryacu n’iry’umuririmbyi wa Zaburi ya 50 aho agira ati:

“Mana yanjye ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha banjye. Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye maze unkize icyaha nakoze. Mana yanjye ndemamo umutima usukuye, maze umvugururemo ibitekerezo biboneye. Ntunyirukane ngo unte kure yawe, cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge. Nyagasani bumbura umunwa wanjye, maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe. Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse, Mana yanjye ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana”. Tugatakambira Nyagasani kuko turi abanyabyaha nk’abandi bose bakeneye impuhwe z’Imana.

Ubutungane bwacu tugomba kubupimira ku gipimo nyacyo Yezu yaduhaye aho agira ati: “mwebweho rero muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5,28).

Imigani itatu Yezu aduha mu Ivanjili ya none, iratugaragariza uburyo Nyagasani yifuza ko twamugarukira, iratugaragariza uburyo Nyagasani atifuza ko hagira n’umwe utakara mu bo yaremye.

Ku mugarukira bishingiye kukwisubiraho ntawe bitareba; abasoresha n’abanyabyaha, abigishamategeko n’abafarizayi, umwana w’ikirara n’umuvandimwe we wagumye mu kazi ka se, abihayimana n’abalayiki, abato n’abakuru, wowe na njye.

Dufatiye ku rugero rw’uriya mwana w’ikirara, twange kubaho turi ababuramana kuko nta mahoro bitanga, dufate icyemezo cyo kuva mu byo twita ubwisanzure cyangwa ubwigenge bwa ntabwo twemerere Nyagasani atugenge, ni bwo tuzabaho by’ukuri kandi tugatena n’Ijuru kunezerwa.

Bavandimwe impuhwe z’Imana zirahari kandi ziradutegereje, twikwiyima amahirwe. Nk’uko umuhanuzi Izayi abivuga duharanire “gushakashaka Imana igihe igishobora kubonwa kandi tuyiyambaze igihe ikiri bugufi” (Iz 55,6)

Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi kandi adutabare mu rugamba tugomba kurwana.

Padiri OSWALD SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho