Muri iki cyumweru gerageza kumutumira iwawe

INYIGISHO YO KUWA MBERE MUTAGATIFU TARIKI YA 14 MATA 2014

Isomo 1: Iz 42, 1-7, Ivanjili: Yh12, 1-11

Icyumweru gitagatifu: icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani

Icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani gifasha umukristu kuzirikana urupfu rwa Yezu Kristu, yishyira munsi y’umusaraba, iruhande rwa Bikira Mariya kugira ngo acengere hamwe na we amabanga y’urukundo Imana ifitiye abantu no kugira ngo arubonemo imbaraga zose zituma ahinduka umuntu mushya. Mu nzira y’umusaraba twakoze twazirikanye Pilato acira Yezu urubanza ngo apfe, Yezu bamukorera umusaraba, Yezu agwa ubwa mbere, Yezu ahura na Nyina, Simoni Umunyasireni afatanya na Yezu gutwara umusaraba, umugore ahanagura Yezu mu maso, Yezu agwa ubwa kabiri, Yezu ahoza abagore bamuririra, Yezu agwa ubwa gatatu, Yezu bamwambura, Yezu abambwa ku musaraba, Yezu apfira ku musaraba, umurambo wa Yezu bawururutsa, ihambwa rya Yezu, izuka rya Yezu.Cyane cyane tuzirikana Yezu wababaye ngo tubabarirwe, akabambwa ngo tubamburwe. Kuva kera kose, abakristu basabaniraga Imana, cyane cyane mu gihe cy’igisibo bakora inzira y’umusaraba. Ubwo busabaniramana bwibanze buri gihe ku bubabare bwa Kristu, bityo abakristu bakazirikana ko aribwo ndunduro y’ukwigaragaza k’urukundo, bukaba n’isoko y’umukiro wacu. Igihe rero Yezu yari mu isangano ry’ibigeragezo n’ibyaha byose by’abantu bimuremereye, ni bwo yabwiye Imana Data ati: “Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka”(Lk 22, 42). Nguko uko Yezu yemeye gukiza abantu, kubakunda byimazeyo, maze arabapfira. Bityo “yego” ya Yezu ihanagura “oya” y’abakurambere bacu mu busitani bwa Edeni.

Igihe rero asambiye mu murima wa Getsimani, agafatwa, agakubitwa, agatamirizwa ikamba ry’amahwa, agahekeshwa umusaraba, akawubambwaho ndetse akawupfiraho, yari yahindutse insuzugurwa bakamukwena ngo: “nguyu wa muntu”. Muri uku guhinduka insuzugurwa, ntihagaragariye urukundo rw’Imana gusa, ahubwo hagaragariye n’agaciro ka muntu. Koko rero ushaka kumenya umuntu, agomba kureba mbere ya byose agaciro ke, inkomoko n’amaherezo bye muri Kristu: yicishije bugufi kubera urukundo, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba (reba Fil 2, 8). Muri iki cyumweru dutangiye tuvugurure ubucuti bwacu na Yezu, duhange amaso urugero rwa Mariya wemera kwakira Yezu, akamwitura ubwe, kandi akamutura umubavu w’agaciro gakomeye.

Hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika igere Yezu ajya i Betaniya aho Lazaro yari yarazuye mu bapfuye yabaga.

Bavandimwe, turi ku wa mbere Mutagatifu. Ni ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’ububabare bwa Nyagasani, aho tuzirikana ko Yezu Kristu yemeye gupfira abantu bose abizi neza kandi abishaka. Urupfu rwa Yezu rwagaragaje ko ari urugamba rwa Nyirukuri na Sekinyoma, urugamba hagati y’ineza n’inabi, hagati y’urukundo n’urwango, urugamba hagati y’ubumwe n’amacakubiri. Iyo ntambara ni yo uhamagarirwa kurwana.

Yohani umwanditsi w’Ivanjili aratwereka ko Pasika ya Yezu Kristu yegereje yari kumwe na Lazaro yari yarazuye mu bapfuye. Aha ni ho Yezu yari yishimanye n’abo yakundaga basangira. Ni nde utashobora kwishimira iyi myitwarire ya Yezu? Mu gihe Abafarizayi, Abaherezabitambo, Abigishamategeko ndetse na rubanda bamuhutaza kandi bamufitiye urwango rwinshi, we yemeye kujya aho yatumiwe kugira ngo abagaragarize ubucuti n’urukundo rwe aho yari yishimanye na Lazaro, Mariya na Marita. Muri iki cyumweru gerageza kumutumira iwawe.

Ibyishimo byo muri uyu mushyikirano ni byo byatumye Mariya afata umubavu mwiza kandi w’igiciro kinini maze awusuka ku birenge bya Yezu akajya abihanaguza imisatsi ye. Koko rero uwashyikiranye na Yezu amubera ubukungu buruta byose kugeza n’aho yumva ko we wese abereyeho Kristu. Ubusanzwe tuzi uburyo abagore bakunda imisatsi yabo ndetse ngo benshi ni yo ibatwara umwanya munini mu bijyanye no kwiyitaho. Guhanaguza umusatsi ibirenge bya Yezu kwa Mariya bigaragaza urukundo rukomeye cyane, urukundo rwiyibagirwa kandi rwitanga uko rwakabaye. Ni yo mpamvu Yezu yagize ati:” mumureke kuko yabigize agenura urupfu rwanjye”; kandi koko urupfu rwa Yezu rwagaragaza ukwitangira abantu kurunduye. Ese wowe ni ikihe kintu cy’agaciro mu buzima ujya wigomwa kubera Yezu Kristu? Ku rundi ruhande ariko iki gikorwa cya Mariya gifite agaciro gakomeye cyane kuko cyatumye Yezu akomeza guhamiriza abantu iby’urupfu rwe n’izuka rye bityo anahamya ko batazongera kumubonesha amaso y’umubiri:”abakene muzabahorana ariko jye ntimuzamporana”. Ni byo koko Yezu Kristu duhora tumushakisha amaso y’ukwemera, mu bimenyetso by’amasakramentu no mu isengesho ariko kuri bamwe ahora ameze nkaho adahari. Muri iki cyumweru gitagatifu tumusabe aduhe imbaraga zo gukomeza kumushakashaka no kumubona cyane cyane mu bakene ndetse no mu bimenyetso by’umukiro byose yadusigiye ngo bijye bidufasha kuvumbura urukundo n’impuhwe ze. Tumusabe akomeze atsinde urupfu muri twe, icyaha n’umwanzi Sekibi uhora arekereje ngo arebe uwo yaconcomera.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho