Muri Kristu, nawe waba “muganga” w’abantu

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya 29 Gisanzwe, ku wa 18 Ukwakira 2016

Amasomo: 2 Tim 4,9-17ª; Zaburi 144; Lk 10,1-9

Bavandimwe, Kiliziya iduhaye guhimbaza none umunsi mukuru usanzwe wa Mutagatifu Luka, umwanditsi w’Ivanjili ndetse n’uw’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

Amateka atubwira ko Mutagatifu Luka yavukiye i Antiyokiya, ku babyeyi b’abapagani. Yari umuganga wabyigiye kandi ukora umurimo we kinyamwuga. Yaje kuba umukristu, ndetse yiyemeza kuba umusangirangendo n’inkoramutima ya Mutagatifu Pawulo.

Umurimo we wo kuvura abantu yawuhuje rwose n’uwo kwamamaza Ivanjili ya Kristu. Uko yabagiriraga impuhwe abaramiza ubuvuzi busanzwe, ni nako yabamenyeshaga umuganga w’ukuri kandi w’ikirenga, Yezu Kristu. Kubera guhura n’ingeri nyinshi z’abantu bababaye, bazahajwe n’indwara, byatumye acengerwa n’impuhwe z’Imana. Mu Ivanjili ye yibanda cyane kukwereka abantu barwaye ku mubiri na roho, ko Yezu Kristu ari umuganga wuje impuhwe, utuje kandi woroshya, wita kuri buri wese kandi udashobora kunena abarwayi be kabone n’aho baba bahindanyijwe n’uburwayi bw’amoko yose. Mu banditsi b’Ivanjili uko ari bane, ni we wenyine wanditse wa mugani w’umwana w’ikirara (reba Lc 15). Byongeye, mu Gitabo cye cy’Ibyakozwe n’Intumwa atwereka impuhwe zagiriwe Kiliziya ya Kristu yari ikivuka. Akatwereka n’impuhwe zagiriwe Sawuli wari warajujubije abakristu, abatoteza; nyuma akamutwereka yarakijijwe, yitwa Pawulo, yamamaza ukwemera yahoze arwanya! Amutwereka kandi azanwa i Roma bwa mbere, muri gereza, kubera kwemera no guhamya Kristu. Nguyu umuganga uvura abantu anabashora kuri Yezu Kristu we riba rizima ry’impuhwe z’Imana. Ngizi impuhwe z’Imana zishakiye inzira n’umuyoboro muri mwene muntu, ari we Luka, wari wisanganiwe umwuga w’ubuganga.

Mutagatifu Luka ahakirwe cyane ku Mana, abaganga, abasirikari n’abapolisi, abajyanama ba roho, n’abandi bose babungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’abantu. Adufashe kumva ko tubereyeho Imana mu gucunga, kurinda, no guteza imbere ubuzima bw’abo dushinzwe. Mutagatifu Luka asabire cyane ugukizwa abantu bose barangwa nkana, no kumena amaraso, gukwiza umuco w’urupfu nko gukuramo inda, guhuhura abantu, gutoteza, kuroga, kwica urubozo no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Bihane, bamenye Kristu bafatanye nawe gutanga ubuzima bwuzuye.

Mutagatifu Luka adusabire gutsinda ubwoba, maze tuyoborwe na Roho Mutagatifu twegere abarwayi n’abandi bose batagira kirengera banyoteye impuhwe z’Imana ngo batere kabiri. Ni byo twumvise mu isomo rya mbere, aho benshi babonye Pawulo afunzwe ubugira kabiri ategereje ifirimbi ya nyuma ngo acibwe umutwe, bakamwihakana, bakamucikaho ndetse bamwe bakajya mu ruhande rw’abamusonga. Nyamara se bamwe ntibari ingirwa-nshuti ze! Abo ni nka ba Alegisanderi twumvise na Demasi. Abandi baramutaye bigira mu byabo. Ngo iyo amagara yaterewe hejuru umwe asama aye, undi aye! Kristu we, yemeye gusandaza aye ku Musaraba kugira ngo asame kandi acungure ayacu yari yanyanyagijwe n’icyaha n’urupfu! Bamwe babonye aya Pawulo aterewe hejuru banahitamo kumugambanira no kumusonga bya mpemuke ndamuke. Mutagatifu Luka we yamubaye hafi, amwitaho, akamuvura rwihishwa, akamugemurira kugeza ubwo bamumutwaye burundu, bajya kumwica! Luka yakoze igikwiye. Nk’uko twabyibukijwe mu Ivanjili, Mutagatifu Luka adufashe twe abagitaguza muri ubu buzima, dusakaze hose, duhereye mu bo tubana cyangwa dukorana, Ivanjili y’ubuzima, amahoro, urukundo n’impuhwe by’Imana.

Yezu Kristu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho