Inyigisho yo ku cyumweru cya XII Gisanzwe C, 23 Kamena 2019: ISAKARAMENTU RITAGATIFU
Amasomo: Intg 14,18-20; Zab 110 (109), 1-4; 1 Kor 11, 23-26; Lk 9, 11b-17
Kuri iki cyumweru turangamiye Isakaramentu twiherewe na Yezu Kirisitu. Ni we ubwe watwihaye. Twemera ko ari mu Isakaramentu rye. Twemera ko ari Rumuri rw’amahanga. Ni koko yazanywe no kuducungura nk’uko imwe mu ndirimbo ibivuga. Iyo dutambagira mu ndirimbo z’urwunge dushagaye Isakaramentu Ritagatifu, isengesho ryacu ritwinjiza mu kumushengerera ariko cyane cyane bikaba byiza iyo twitoje ku giti cyacu kumugana twemera ko koko ari muzima muri Ukarisitiya.
Igitambo cya Kirisitu cyaducunguye twese. Ni we koko waduturiye igitambo cyituronkera amahoro. Bibiliya itubwira ko kera cyane mu gihe cya Aburahamu hariho umuherezabitambo Melikisedeki watuye igitambo asabira umugisha Aburahamu nyine kugira ngo akomeze kugira amahoro atsinde ruhenu abanzi be. Uwo muherezabitambo agomba kuba yari icyatwa kuko atigeze yibagirana mu mateka y’Isezerano rya Kera n’Irishya. Yari umusaseridoti utanazwi inkomoko ye. Na Kirisitu, ibyanditswe bimuhanura mu marenga nk’ “umusaseridoti ku buryo bwa Melikisedeki”. Kirisitu ariko we asumba abasaseridoti babayeho, abariho ubu n’abazabaho kugeza igihe isi izashirira.
Kirisitu ni Umusaseridoti Mukuru wakoze igikorwa cy’impangare agatura igitambo kizira inenge. Yakoze n’igitangaza gihanitse ashaka kuzabana n’abantu igihe cyose abaha kumuhanga amaso muri ukarisitiya. Kwihinahinira muri ukarisitiya ni ukwiyoroshya guhambaye. Biranashoboka ko imwe mu mpamvu zituma abantu batari bake badasobanukirwa n’ibanga rye ari ukuba yarihinduye ubusabusa nk’uko akemera ko abasaseridoti bazajya bavuga akabumvira igihe bahamagaye Roho Mutagatifu kugira ngo icyari umugati na divayi gihinduke umubiri n’amaraso bya Yezu Kirisitu nyine. Pawulo intumwa yumvise iryo banga. Ryaramuryoheye maze ashima kuririmba no kuryandikira Abanyakorinti kugira ngo natwe twese rizatugereho. Igihe Yezu ubwe atubuye imigati abantu batabarika bakarya bagahaga, aho yagenuye isakaramentu rye rizahaza umukiro n’umunezero abazamugana bose bo mu bihe byose.
Ikitwa icyaha cyose cyaratsinzwe kuko Yezu yahagije abantu ibyiza by’amoko yose. Icyaha gifite aho gihurira n’ingeso mbi zigabiza muntu iyo yitaruye Imana bityo akabura inzira nziza. Roho nyinshi zirarumanga mu manga kubera kujya kure y’uwazitangiye. Abantu batari bake bigarurirwa n’ingeso mbi ziba mu mitima idaturiza muri Yezu Kirisitu. Zijya kure zigatana maze icuraburindi rikarindimura mwene muntu. Amahirwe ni ukumva inkomanga maze umuntu agashaka ku buryo bwose uko yahumurizwa. Umuririmbyi yagize ati: “Tugira ishavu kandi tubabazwa n’ingeso nyinshi zidukomereye; mu Ukarisitiya Yezu arazitubya”. Uwemeye uko kuri afata umwanzuro wo gusenga: yihatira gusanga Yezu uko amwegera akarushaho gusa na we maze ubwo agasangira na we bya nyabyo.
Duhore turamya iryo Sakaramentu twiherewe na Yezu. Ni ryo funguro ryacu, ni zo mbaraga zacu.
Padiri Cyprien BIZIMANA