Muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi (Mt 5,13-16)

Inyigisho yo ku cyumweru cya gatanu gisanzwe, umwaka A,2014

Ku ya 9 gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Turakomeza kuzirikana inyigisho nziza Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi (Mt 5-7). Uyu munsi aratwibutsa umuhamagaro wacu nk’abakristu : kuba umunyu n’urumuri rw’abandi. Bityo babona ibyiza dukora, bagahinduka. « Muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi ». Yezu arakoresha ibigereranyo byumvikana kandi bifite agaciro gakomeye ku buzima bwa buri wese. Uwumva Ijambo rye wese akaryakira, akemera guhinduka akamukurikira ahinduka umunyu n’urumuri rw’abandi. Yezu ntavuga ko abigishwa be ari nk’umunyu n’urumuri rw’isi. Mbese ko wabagereranya n’umunyu n’urumuri. Yezu ntavuga ngo mube umunyu n’urumuri. Ntabwo ari icyifuzo. Ni ukuri. « Muri umunyu w’isi, muri urumuri rw’isi ». Ese Yezu yashakaga kuvuga iki ? Reka tugerageze gusesengura iki kigereranyo cy’umunyu n’urumuri.

  1. Umunyu

Umunyu ufite akamaro cyane. Iyo umunyu ubuze aba ari ikibazo gikomeye.

  • Umunyu uryoshya ibiryo

Ngira ngo ari abateka ari n’abadateka muzi ko umunyu uryoshya ibiryo. Ibiryo bitarimo umunyu wumva bibishye, bimeze nk’ibitaka. Hari indwara y’umuvuduko w’amaraso (hypertension), muganga akakubuza kurya ibiryo birimo uymunyu. Usanga abarwayi benshi no kurya byabananiye kubera ko nta buryohe ibiryo biba bifite.

Umukristu nawe atanga uburyohe aho ari, abantu bakifuza kubana nawe, gukorana nawe. Atanga ibyishimo byo kubaho. Nta mukristu wo kurangwa n’umwaga no kwishaririza.

  • Umunyu ubuza ibiryo kubora

Mu giturage, aho batagira bya byuma bikonjesha, bafite uburyo babika ibiryo bimwe na bimwe nk’amafi, bikanara igihe kirekire. Iyo ifi bamaze kuyikuramo ibyo mu nda, bayishyira mu munyu. Iyo gihe urayabika, ukazayarira igihe uyashakiye.

Umukristu nawe aho ari, aho atuye, aho agenda harangwa n’amahoro, ibyishimo n’ubwumvikane, imiryango nticikemo ibice kubera umwiryane. Aho umukristu ari harangwa n’ubumwe, ubufatanye n’ubuvandimwe. Umukristu ahuza abantu, abafitanye ibibazo akabunga.

  • Umunyu ntiwigaragaza

Umunyu mu biryo ntugaragara. Ibiryo birimo umunyu n’ibitarimo umunyu ntiwashobora kubitandukanya ubirebye gusa. Bisaba ko uryaho. Mbese umunyu uwubwirwa n’ibikorwa byawo.

Kuba umukristu si ukwigaragaza. « Mwambonye ! Ntahari ntacyo mwakwigezaho ». Mu maparuwasi hafi ya yose, haba abakristu bakomeye mu kwemera, ukwizera n’urukundo, ariko bakiberaho mu bwiyoroshye. Ntusange bahora mu mpaka, ngo padiri ntiyakoze ibi, ngo Kiliziya ntiyakoze ibi… Iyo urebye neza, ubona bafite uruhare runini mu kubaka Kiliziya umuryango w’Imana. Koko rero Kiliziya ntabwo ari ishyirahamwe aho buri wese ashyiramo imigabane, akaba perezida na visi perezida, umubitsi n’umwanditsi, n’amategeko, n’ibihano… Ubukristu ni ubuzima bw’Imana mu bantu. Kiliziya umubyeyi niyo itubyara, ikatugezaho ubwo buzima bw’Imana. Hari ababwakira mu bwiyoroshye, bukabahindura ariko wenda batazi gusakuza, batarize amashuri ahambaye, badafite ubukungu bw’ibintu by’iyi si, batambara imyambaro ishitura abahisi n’abagenzi… Nyamara ugasanga bagerageza kurangiza inshingano zabo mu rugo, mu mudugudu, mu muryangoremezo n’ahandi. Twabagerenanya na ba bakene b’Imana Bibiliya itubwira nka ba Mariya, Yozefu, Simeoni, Ana, Zakariya, Elizabeti, n’abandi. Icy’ingenzi ku mukristu si uko bamubona, bakamushima, bakamuvuga neza… Icyo Nyagasani adutegerejeho ni ugutanga uburyohe, ni ugutanga ubuzima.

  • Umunyu ntugombera ubwinshi

Umunyu w’igisoryo mu biryo, urabibishya.

Nta mukristu ukwiye kwisuzugura. Ngo ese nagera kuki, ko ndi umwe! Najyaga njya gusura abakristu mu miryango-remezo tukagira akanya ko kungurana ibitekerezo. Bakambwira bati “Urebye muri rusange turaho. Ikibazo dufite ni uko dukikijwe n’amadini menshi. Buriya ziriya ngo zose ureba ni abo mu yandi madini, biriwa badusebya ngo dusenga ibishushanyo…”

Ngira ngo Yezu ntiyadusabye guhindura abantu bose, yatwibukije ko turi umunyu n’urumuri. Tanga uburyohe aho uri n’abo mudasangiye ukwemera uburyohe bubagereho. Nicyo Nyagasani agutegerejeho. Niba kandi utuye aho hantu ushimire Imana yahagutuje. Wibuke ko Imana igufiteho umugambi. Aho naho yasanze hakeneye urumuri, iragushyira ngo ubone aho ukora ubutumwa.

Dukwiye kwibuka ko na Yezu ajya gutangira ubutumwa, ntiyatangiriye i Yeruzalemu, yahisemo gutangirira i Kafarinawumu ku nkengero y’inyanja, ku mupaka, hari urujya n’uruza rw’abantu bavuye imihanda yose, abenshi atari abayahudi ahubwo ari abanyamahanga. (Soma Mt 4,12-17).

Ikindi tudakwiye kwibagirwa ni uko Yezu yatangiye ari umwe. Nyuma atora ba cumi na babiri kugira ngo babane nawe, kandi azabohereze mu butumwa. Nyumwa atora abandi mirongo irindwi na babi… bityo bityo, Inkuru nziza igera ku isi yose, ndetse natwe itugeraho. Twishaka ibikorwa by’akataraboneka, kuba umunyu n’urumuri birahagije. Ibindi Roho w’Imana azabyikorera.

Izo ni zimwe mu nyigisho twakura mukigereranyo cy’umunyu. Turebe noneho ikigereranyo cy’urumuri.

  1. Urumuri

Urumuri rutariho nta buzima bwabaho.

  • Kumurikira abandi

Ahari urumuri abantu ntibayoba ngo basitare. Nkeka ko Yezu atadusaba gucana nk’izuba cyangawa amashanyarazi. Adusaba kuba hari abadukurikira ntibagwe mu mwobo. Nigeze kujya gutanga amasakramentu y’abarwayi nyuma ya saa sita. Kubera nta muhanda ndabanza mbaha penetensiya nkurikizaho Misa, ndangije turicara turaganira. Ngiye gutaha, umukuru w’umuryangoremezo ati “Icyakora hano hafi hari abandi barwayi batashoboye kugera hano. Ese nabo wajya kubasura?” Nti “Nta kibazo, nabo bakeneye gutungwa na Yezu mu Ukaristiya”. Tuva mu rugo tujya mu rundi, buba burije kandi nta kwezi kwariho. Nsubiye kuri paruwasi ngenda nyobagurika, ariko ngeza aho mbura inzira burundu. Nageze ahantu hari ibyatsi byinshi ndazenguruka, nkagaruka aho navuye… Iby’amahirwe haza kunyura umusore. Ndamukurikira kuko yajyaga hafi ya paruwasi. We inzira yari ayizi kuko yakundaga kuhanyura. Naramukurikiye gusa ngera mu rugo nta ngorane. Ubwo se ntiyambereye urumuri nta n’isitimu yari afite?

Bavandimwe,

Muri iki gihe hari byinshi twumva, hari byinshi tubona, inzira ni nyinshi nyamara zose ntizigana ku buzima, ku mahoro nyayo, ku munezero. Dukeneye kumurikirwa. Dukeneye ingero. Dukeneye abahamya. Abana, urubyiruko bakeneye abo bareberaho. Iyo tuberetse Bikira Mariya, Yozefu Mutagatifu, Tereza w’Umwana yezu, Abamaritiri b’i Bugande… Ni byiza ariko twumva bari kure yacu, batarabayeho mu gihe cyacu, bataramenye telefone, televiziyo na interineti… ibihe byarahindutse. Dukeneye abatubera urumuri ba hafi, duturanye, tubana, dusangiye ibibazo … bakabyitwaramo gikristu bakaduha urugero rwiza. Urumuri rwacu rurakenewe cyane muri iki gihe. Ni ikosa rikomeye kurwubikaho icyibo.

  • Ubushyuhe

Ahari urumuri hakunda no kuba hari ubushyuhe.

  • Ibyishimo

Ahari urumuri hakunda kuba ibyishimo. Bigaragara cyane mu bihugu bigira itumba rirerire. Iyo akazuba kavuye, abantu baraseka, bakegenda baganira.

  1. Umunyu wacu, urumuri rwacu ni Yezu Kristu

Burya ukwezi abahanga batubwira ko nta rumuri kugira. Kutugezaho urumuri rw’izuba. N’umukristu ntarumuri yifitemo. Atanga urumuri ruvuye ku Mana. Urumuri rwacu ni Yezu Kristu. Niyo mpamvu, umukristu umurikira abandi ni wa wundi wihambirye kuri Yezu, wubatse ubuzima bwe kuri Yezu, no ku Ijambo rye (Soma Mt 7, 24-27). Uhorana na Yezu akamwiga ingero n’ingendo niwe utanga uburyohe n’urumuri. Yezu niwe ubwe uduha kuba umunyu n’urumuri. Niyo mpamvu Umubyeyi wacu Kiliziya ahora adushishikariza kumusanga mu Ijambo rye, kumuhabwa mu Ukaristiya, kumusanga ngo aduhindure bashya mu isakramentu ry’Imbabazi, gusenga igihe n’imburahihe…

Abakristu ntibatandukanye n’abandi bantu ari mu mvugo, ku myambarire, ku miturire no mu byerekeye imirire. Batanga imisoro nk’abandi baturage bakagokora n’imirimo isanzwe. Nyamara nk’uko ubukristu buba mu mutima, maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa, abakristu twabagereranya n’umutima w’isi; nibo bayiha kugira ubumwe n’ubuzima. Baba ku isi ariko atari ab’isi. Ubutumwa bwabo ni uguhinduka no guhindura isi. Bisaba ubutwari n’ubwitange.

Urakoze Nyagasani kuba utwibukije umuhamagaro wacu. Kubwa batisimu twahawe urumuri , twabaye urumuri. Urumuri rwawe ntirukazime muri twe. Ruhore rumurikira abo tubana , abo duhura , abo dukorana.

Icyumweru cyiza kuri mwese.

Padiri Alexandre Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho