Musa ntarebera agahato n’akarengane

Ku wa 16 Nyakanga 2019: Bikira Mariya w’i Karumeli

Amasomo: Iyim 2, 1-15a; Zab 69 (68); Mt 11, 20-24

Duhuze umutwe duhaye iyi nyigisho n’ibyo umusozi wa Karumeli utwibutsa. Kera cyane, Musa wa wundi wafashije Abayahudi kwigobotora ingoyi ya Farawo mu Misiri, yabaye umugabo w’intwari Imana yanyujijeho Amategeko yayo yamenyekanye mu isi yose. Musa yitegereje akarengane abanyamisiri bagiriraga Abayahudi maze ntiyashima kwituramira. N’Abayahudi kandi batikuraga hagati yabo ntiyazuyazaga mu kubacyaha.

Amatwara ya Musa asa n’ahuje rwose n’aya wa muhanuzi Eliya. Tuzirikane ko Eliya uwo yahuye n’abahanuzi b’ibinyoma akabanyomoza bikomeye. Yagaragarije kuri Karumeli ububasha yakomoraga ku Mana y’ukuri, imwe Rukumbi Data wa twese Umuremyi w’ibiboneka n’ibitaboneka. Nyamara abahanurabinyoma bakoreraga imana bihimbiye zifite amaso ntizibone, baje ku musozi wa Karumeli bizeye guhinyuza Eliya. Icyo gihe bubatse urutambiro rw’izo mana zitabaho, birirwa bigosora ngo barazisaba ko zigaragaza. Barahasakuje biratinda babura imana yabagoboka. Ubwo rero Eliya we yari kumwe n’Imana Nzima Imwe Rukumbi y’ukuri. Igitambo cye cyatwitswe n’ububasha bwo mu ijuru maze agaragaza atyo ko Imana ye iriho kandi yumva. Abo bahanurabinyoma amajana n’amajana bahaboneye ishyano kuko Eliya yabakubise ikiboko bareka batyo kuyobya abantu. Kimwe na Musa, birumvikana ko Eliya yariho kugira ngo arwanye amafuti n’akarengane, ahashye ba Muyobya bari barimitse ibigirwamana by’ibipfubwe.

Kuva muri ibyo bihe bya Eliya, uwo musozi wa Karumeli wakomeje kumenyekana cyane. Mu kinyejana cya 12 hari itsinda ry’abizige biberaga mu isengesho mu butayu basenga baje kubaka kiliziya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli. Bayitiriye Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli. Ni uko havutse umuryango w’abakarumelita. Mu binyejana byakurikiyeho, abo Bakarumelita bakomeje kwiyambaza Bikira Mariya wo ku musozi wa Karumeli bamwita Rurabo rwa Karumeli cyangwa Inyenyeri yo mu nyanja. Byageze mu kinyejana cya 17 Bikira Mariya Nyenyeri yo mu nyanja agirwa umurinzi w’abantu bakorera mu byambu no mu nyanja. Birumvikana ko Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli aba hafi y’abantu bose bayobotse Imana y’ukuri Se wa Yezu Kirisitu Umwana we.

Duhagurukire inzira za Nyagasani tuzigenderemo Yezu Kirisitu abe ari we utuyobora. Tuzirikane amatwara ya Musa maze natwe turwanye akarengane aho katuruka hose. Ntitukifate nk’abuzuye ubwangwe. Turebe ibintu byose bidahuje n’ugushaka kw’Imana tubyiyamaganemo kandi tubyange mu bantu bose. Ingoyi n’akarengane mu isi dusabe bizimangane. Twumve inyigisho ya Yezu Kirisitu uduhamagarira guhinduka tukakira inyigisho ye. Twemere ibitangaza adukoreramo kugira ngo ejo tutazamera nka Sodoma na Gomora byarimbutse kubera kunangira mu nabi, mu karengane no mu ngeso mbi.

Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli adufashe dukire akabi kose. Abatagatifu, Mariya Madalena Posteli, Elivira, Reyinilida, Grimowalido na Gondulufo, badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho