Musabe muzahabwa

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 27 gisanzwe B, Igiharwe, 7/10/2021

AMASOMO: Malak 3,13-20; Zab 1,1-6; Lk 11, 5-13

Musabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, mu masomo matagatifu tuzirikana kuri uyu wa kane w’icyumweru cya 27 Gisanzwe, Yezu Kristu araduhamagarira gusaba Data Uhoraho Roho Mutagatifu kandi akatwizeza ko atazigera amwima abamumusaba.

Ni byo koko, uwemera Imana Data hamwe n’uwo yatumye Yezu Kristu, ntashobora kwizingira mu ngorane ze gusa ngo aheranwe n’agahinda, ahora yizeye ko uwamuhaye ubuzima yamuha n’andi mazimano akeneye mu buzima bwa buri munsi kandi akayamuha ataguze kuko ari Buntu butanga butizigamye. Ntacyo atwima ahubwo ni twe twiyima cyane duciye ku buryo dusaba buba budakwiye.

Muri uwo murongo wo gusaba, hari abakristu benshi usanga binubira uburyo bahora basenga bagira icyo basaba Imana ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Icya mbere bakwiye kwibaza kugira ngo basobanukirwe, ni iki: Ese dusaba mu izina rya Yezu Kristu? Usaba wese mu izina rya Yezu Kristu, ni we uhabwa. Ese gusaba mu izina rya Yezu bivuga iki? Mbere yo kugira icyo dusaba, ni ngombwa kubanza gutekereza neza tukibaza niba icyo dusaba dukeneye koko, ari ikintu simusiga kugira ngo twinjire mu Ngoma y’Imana. Gusaba mu izina rya Yezu, ni ukubanza kumenya niba icyo twifuza kugeraho Yezu Kristu  ubwe mu buzima bwe tuzi yabayemo hano ku isi yaba yaragishakashatse. Kuba Yezu Kristu abwira abigishwa be ko abona ko nta cyo bigeze basaba mu izina rye, natwe bikwiye kudukangurira kureba niba ibyo dushaka gusaba tubisaba mu izina rye. Dukomeze dutsindagire ko gusaba mu izina rya Yezu Kristu ari ukubanza gutekereza tukareba niba ibyo dushaka bizubahisha izina rya Yezu Kristu. Ndamusaba gukira indwara y’igifu…Ariko se niba abona ko umunsi nakize igifu nzarushaho gucura abandi, urumva kunkiza iyo ndwara bimariye iki roho yanjye? Cyangwa turamusaba ngo akize abarwaye sida. Ese niba umunsi nayikize nzarushaho gusambana, murumva uko gukizwa bizamarira iki roho yanjye? Uramusaba amafaranga, imodoka, inzu nziza n’ibindi…Niba se ibyo bizanyongerera umwirato, murumva kubimpa byaba bimariye iki roho yanjye? Uramusaba kwiyegurira Imana…Ese niba nuba umusaseridoti cyangwa uwihayimana wundi uzibera mu maraha, ukaba uwo kwirira no kwinywera, urumva kuguha iyo nzira byamarira iki roho yawe n’iz’abandi? Ni ngombwa gutekereza neza icyo tugiye gusaba Imana niba kiganisha ku ikuzo ry’Imana n’umukiro wa muntu, kandi tukareka Roho w’Imana akatumurikira byongeye na nyuma yo gusaba tugaha umwanya Imana kugira ngo hakorwe icyo ishaka. Akenshi igica abantu intege mu gusaba ni uko dusaba nk’abantu Imana ikaduha nk’Imana. Iyo tutemeye kugengwa na yo, ntitubona ko ibyo twayisabye twabihawe n’ubwo twaba twabihawe karijana.

Ni yo mpamvu Yezu Kristu yadushishikarije gusaba guhabwa Roho Mutagatifu. Yatwigishije ko Data Ushoborabyose aha Roho Mutagatifu abamumusabye. Nitumusabe rero ubutarambirwa, azatumanukiraho atuyobore aturinde ubuyobe bwose kandi adufashe kunoza umubano wacu n’Imana hamwe n’abandimwe bacu. Tubisabe kandi tubisabirane muri Nyagasani Yezu Kristu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho