Musabe Nyir’imyaka yohereze abasaruzi

Ku wa kane w’icya 28 Gisanzwe, B

Amasomo : 2 Tm 4, 9-17;  Zabuli 145; Lk 10,1-9

“Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu murima we”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Hamwe na Kiliziya y’isi yose turi mu byishimo byinshi byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Luka, Intumwa ya Yezu Kristu n’umwanditsi w’Ivangili. Amasomo Matagatifu Liturgiya y’ijambo ry’Imana ry’uyu munsi yaduteguriye, araduhamagarira ibintu bitatu by’ingenzi mu buzima nk’abakristu: Kuzirikana ku muhamagaro wa buri wese muri Kiliziya, kureka ugushaka kw’Imana kugakorerwa muri twe ( kutanangira umutima) no gusabira umuhamagaro.

Burya koko ngo iyo inshuti itakuburiye byibuze igutungira agatoki ! Mutagatifu Pawulo intumwa mu ibaruwa ya kabiri yandikiye Timote, amuha inama nyinshi z’ingirakamaro maze natwe nk’abakristu b’iki gihe tukumviraho. Akazisoza agira ati: “Na ho Nyagasani yambaye ahafi, maze antera imabara kugira ngo mbashe kuhamamaza ubutumwa nshize amanga”.

Bavandimwe, buri mukristu wese  wahawe amasakramentu y’ibanze (Batisimu, Ukaristiya n’ugukomezwa) ni intumwa ya Yezu Kristu, akaba n’umwogezabutumwa. Mu isakramentu rya Batisimu dusezerana mu Kiliziya kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza, nk’ikimenyetso ndakuka ko tubaye abahamya be koko. Ukaristiya duhabwa tumutuza iwacu mu buzima bwacu akatubera icyarimwe igitambo, ifunguro n’inshuti tubana. Roho Mutagatifu duhabwa mu isakaramentu ry’ugukomezwa, we atumara ubwoba tukamwamamaza dushize amanga kugera yewe n’aho twamena amaraso yacu kubera we, mu rugero rwa Luka Mutagafifu duhimbaza none. Ibyo rero, ntabwo ari umwihariko w’Abihayimana n’Abapadiri gusa, ahubwo ni inshingano ya buri mukristu wese aho ava akagera mu muhamagaro we. Aha buri wese yakwisuzuma atihenze akibaza igipimo agezeho yuzuzaho iyi nshingano.

Mu ivanjili ntagatifu y’uyu munsi, tuributswa uko Yezu Kristu atuma abigishwa be. Nk’uko Bikira Mariya Nyina wa Jambo yahaye ubutumwa abo yabonekeye i Kibeho ati: “Umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro”,  n’intumwa za Yezu Kristu ntizitana n’ibigeragezo. Ni na byo Yezu Kristu yabwiye abigishwa be ati: “Nimugende dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura”. Bavandimwe, ibi Yezu Kristu ntiyabibwiye abigishwa be agira ngo abatere ubwoba, ahubwo ni uko yari azi ibibategereje kandi na we yagombaga guhura na byo: ibitotezo ndetse biganisha ku rupfu. Kandi ni na ko byagenze kuko tuzi intumwa ze n’abigishwa  bamuhowe, tugendeye ku rugero rwa Luka duhimbaza none.  

Ikindi twazirikana ni ibyo Yezu abuza abigishwa be gutwara mu butumwa, nk’ikimenyetso cyo guhara byose kubera ingoma y’ijuru, kuko ari ngombwa kumenya neza aho tugomba kwizigamira ubukungu h’ukuri. Nta handi ni iwacu h’ukuri, aho Imana umubyeyi wacu udukunda ari.

None rero, dusabe Imana tubinyujije ku Mubyeyi wacu Bikira Mariya ingabire yo gukomera ku muhamagaro wacu buri wese mu rwego rwe ndetse n’iyo gusabira umuhamagaro muri rusange. Luka Mutagatifu twijihije none adusabire!

Diyakoni Prosper NIYONAGIRA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho