Musabire abasaseridoti banyu umugisha n’ubutungane

Tuzirikane Ijambo ry’Imana ryo ku wa 04 Kanama2018: Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, Umurinzi w’Abapadiri b’isi yose. 

Yer 26, 11-16.24; Mt 14, 1-12.

Bakristu namwe bantu b’Imana muyishakashakana umutima utaryarya, mbifurije ishya n’ihirwe bituruka kuri Nyagasani Yezu Kristu Umukiza wacu. Ku buryo bw’umwihariko abapadiri bose mbasabiye umugisha w’umusesekare kuri uyu munsi bizihiza umurinzi wabo wanogeye Kristu mu kwitangira ubutumwa bwe n’umutima we wose, n’ubwenge bwe bwose, n’imbaraga ze zose. Icyo yari cyose yacyeguriye Kristu maze na we amukoresha ibikorwa byuje ububasha n’imbaraga byo kubohora imbaga ku ngoyi ya Nyakibi n’imizi yayo yose!!! Bakristu namwe bantu b’Imana muyishakashakana umutima utaryarya mbasabye nkomeje gusabira abapadiri Imana yabahaye mubikuye ku mutima w’inyuma n’uw’imbere. Nongere mbisubiremo NIMUBASABIRE KUKO NABO BARABASABIRA. Kutabasabira ni “ukuvomera mu rutete” cyangwa “guhunika mu mungu”.

Impamvu nshingiraho mbasaba kubasabira igaragara mu isomo rya mbere. Mu butumwa bwabo bahura n’abinangiye umutima, bahura n’abagambanyi, bahura n’abiyemeje kubatega, bahura n’abiyemeje kubica bahagaze, bahura ndetse n’abashaka kubambura ubuzima,… Ibyo byose bishobora gutuma bahura na shitani w’ubwoba ntibibuke ko “batahawe roho w’ubwoba”, aho kuvuga ukuri bashize amanga bakamera nka wa mugani w’abakurambere bacu ugira ngo “ukuri wakoresheje uraguhakishwa” bagahugira muguhakirizwa imbaga y’Imana ikarwara bwaki n’umwuma, ikagwingira maze nayo ikibera mu bwoba budashira. Mubasabire bamere nk’umuhanuzi Yeremiya nabo bagire bati: Mwumve neza icyo Uhoraho ababwira muharanire guhinduka aho kwihinduranya, muharanire ubutabera butabera, muharanire amahoro adahanda, muharanire ineza ineeza imitima, mwirinde inabi, mwirinde amacenga, mwirinde ubucabiranya, mwirinde uburara n’uburaya, mwirinde ubusambo n’isindwe,….

Musabire abasaseridoti banyu kuko nabo babasabira, hamwe na bo mwirinde indahiro ihanda, hamwe na bo YEGO yanyu ibe YEGO kandi OYA yanyu ibe OYA. Hamwe na bo mwirinde ibirengaho kuko biba biturutse kuri Nyakibi. Herodi ntagayirwa ko yarahiye, aragayigwa ko indahiro ye yayirutishije ubuzima bw’umuhanuzi yakundaga kumva umutima we ukanyurwa ariko ukanamwibutsa ko ari mu cyaha gikomeye cyo guhungura umugore wa murumuna we! Amaso y’abantu yatumye yirinda guhamya ukwemera kwe!

Bantu b’Imana, iyi myitwarire ya Herodi ishobora kuba kuri benshi muri mwe igihe cyose mutinya guhamya Yezu aho rukomeye, igihe cyose murahira nyamara mugakurikizaho ibinyoma, igihe cyose mugambanira abandi nk’uko Herodiya yabigenje.

Bantu b’Imana iri Jambo ry’Imana ribafashe mwese, kuvuga ukuri mu gihe gikwiye ndetse no mu bihe bikomeye mwirinde kurwana ku cyubahiro cyanyu, twirinde gusama amagara yacu musesa ay’abandi.

Yezu Rumuri rw’imitima duhe umutima utuje nk’uwawe, umutima ukunda ukuri, umutima uzirana n’uburyarya n’ubucabiranya. Wowe uhabo ugategekana n’Imana Data iteka ryose! Amen.

Padiri  Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho