Musengere muri Roho Mutagatifu

Ku wa wa 6 w’icya 8 Gisanzwe, B, 2/06/2018

Isomo rya 1: Yuda 17.20b-25

Zab 63 (62), 2-6

Ivanjili: Mk 11, 27-33

Uyu munsi twumvise amagambo yo mu ibaruwa ya Yuda. Yuda uwo wayanditse, abenshi bakeka ko yari mubyara wa Yezu Kirisitu. Yanditse agamije gushyigikira ukwemera kw’ababatijwe. Na we rero ari muri wa murongo w’ingingo zinyuranye zikubiyemo inama zigamije kwibutsa amatwara aranga imibereho y’uwa Kirisitu wese.

1.Gusengera muri Roho Mutagatifu

Abasenga by’ukuri, ni abasengera muri Roho Mutagatifu. Yezu Kirisitu yigeze kubivuga mu Ivanjili yanditswe na Yohani. Yashakaga kuvuga ko igihe cyageze kugira ngo abasenga by’ukuri bajye basengera muri Roho Mutagatifu. Yagize ati: “Igihe kiregereje, ndetse ngiki cyageze, maze abasenga by’ukuri bakazasengana Imana Data umutima utaryarya, kuko abayisenga batyo ari bo Imana Data yikundira. Imana ni Roho, bityo abasenga bajye bayisenga by’ukuri, bayobowe na Roho” (Yh 4, 23-24). Kimwe mu bikomeza ukwemera, ni isengesho ryiza. Isengesho ryiza si irikoranywe ubuhanga bukomeye bwo kumenya kuvuga gusa. Si n’irigaragaza ibimenyetso cyangwa ibitangaza by’inyuma gusa. Isengesho ry’ingirakamaro, ni irikoranwa umutima ukunda Yezu Kirisitu n’abavandimwe. Ni rya rindi rituma usenga arushaho guca bugufi no kubaha abantu bose baba abo asumba baba n’abamukuriye. Isengesho nk’iryo, ni ryo ryubaka Kiliziya. Andi masengesho yose twakora nta rukundo ruzira uburyarya afasha shitani kutwiyoberanyirizamo.

  1. Gushingira amizero ku mpuhwe za Yezu Kirisitu

Uko umuntu atera imbere mu isengesho, uko agenda yitegereza iby’isi n’abayituye, uko na we arushaho kwiyinjiramo, ni ko akenshi atwarwa n’ubwoba buturuka ku ntege nke za muntu zikomeza kwigaragaza. Uko asenga ni na ko ashobora guhura n’ibimushukamirije bimushora mu bimushegesha umutima. Uko akurikira amakuru y’ibibera ku isi, ni ko amenya ibikorwa Sekibi akora hirya no hino agarika ingogo. Ntabona gusa ibyaha by’ab’ahandi, na we iyo nta buryarya n’ubwikunde bimubamo, yibuka ibyaha bye bya kera atarahura na Yezu akanibaza cyane impamvu yatinze kubona urumuri. Nta muntu n’umwe ushobora gukuraho ibyaha n’ibishuka abantu nk’uko Yezu yabivuze ati: “Isi iragowe kubera ibibi byayo bigusha abantu mu byaha! Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho” (Mt 18, 7). Niba nta wakuraho ibitugusha mu byaha tubaye aba nde? Nta kundi rero, ni ukwiringira impuhwe z’Imana Yezu Kirisitu yaturonkeye. Koko rero, ni we uzi ubuyoboke bwa buri wese. Ni na we uzi ubuyobe bw’abakirangaye muri iyi si. Ni we ubabarira akoresheje Kiliziya ye. Kuva izo mpuhwe zihoraho, nta kwiheba. Ikibazo cyonyine gisigaye, ni ukuntu bamwe muri bene muntu bashobora kurangiza ubu buzima nta kanunu bamenye kuri izo mpuhwe bakwiye gukirizwamo. Ni yo mpamvu abemera Yezu kandi basenga muri Roho Mutagatifu bagomba kwihatira kumubera abahamya bakamwamamaza mu mvugo no mu ngiro, mu nyigisho no mu kwitangira abakene.

  1. Ububasha bwa Yezu Kirisitu

Mu isengesho riyobowe na Roho Mutagatifu no mu mutima wizera impuhwe z’Imana umuntu wese ahabonera imbaraga z’ibyo akora yemera uko Yezu Kirisitu yabyamamaje. Abategetsi b’abayahudi babajije Yezu inkomoko y’ububasha bwe. Icyo kibazo cyagaragaje ubujiji bagize kuva no mu gihe Yohani Batisita yigishaga. Ntibemeye. Banze kumva inyigisho zabateguriraga kuzamenya indunduro y’ibyahanuwe byose muri Yezu Kirisitu. Ntibigeze bamenya Batisimu Yohani Batisita yatangaga. Ahubwo babayeho bamunnyega mu gihe abaciye bugufi benshi bashishikariye kumwumva, kwisubiraho no kubatizwa.

Nimucyo dusabirane kuba maso kugira ngo inyigisho zose duhabwa zihindure ubuzima bwacu bwuzure Roho Mutagatifu mu nzira igana ubugingo bw’iteka. Yezu Kirisitu asingirizwe iyo neza yatugiriye abutubuganizamo. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Mariselini na Petero, Eujeni wa 1, Erasime, Gido, Bulandina, Potini, Emiliya, Vitali n’umuhire Sadoki, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho