“Mushoborabyose, ukunze ukanyibuka…”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 gisanzwe, A

Ku ya 14 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

 AMASOMO: 1º. 1 Sam 1, 9-20; 2º. Mk 1, 21-28

Mushoborabyose, ukunze ukanyibuka, maze umuja wawe ukamuha agahungu, nazakegurira Uhoraho mu buzima bwako bwose”.

Iryo ni isengesho twumvishe mu Isomo rya mbere. Ni isengesho ryuje ukwemera ryavuzwe na Ana, umugore wari warabuze akana agahorana intimba n’agahinda cyane cyane mu gihe mukeba we Penina yahoraga amukwena kuko we yari yaragize amahirwe yo kubona urubyaro. Uko biri kose, Ana ntiyigeze acika intege mu kwizigira Uhoraho. Ntiyadohotse mu kuzamukana n’umugabo we i Silo kuramya Uhoraho. Yahoranaga amarira ku buryo hari n’igihe yangaga kurya. Umugabo we Elikana ntiyamutereranye ahubwo ni we yakundaga cyane n’ubwo bwose yari ingumba. Isengesho rya Ana riratwigisha byinshi ku buryo ryuzuzanya n’Ivanjili ya none itugaragariza ububasha buhanitse bw’Umwana w’Imana.

Abanyarwanda n’andi mahanga atuye isi, twigire kuri Ana amatwara yo kutiheba no gukomeza inzira z’isengesho. Hari benshi bari mu ngorane z’inzitane bibaza uko bazazisohokamo. Bashobora gucika intege bakadohoka bibwira ko Imana yabibagiwe. Ana ntiyigeze adohoka kuzamuka ajya mu Ngoro kuramya Umugenga wa byose. Abo bose bari mu mazi abira, abo bose bari mu kangaratete…nibahumurizwe n’ubuhamya bwa Ana, bahore bagana Taberinakulo aho YEZU abategereje ngo baganire abahumurize. Nk’uko Ana yashyikirije isengesho ryuje ukwizera guhamye, nawe muvandimwe komeza isengesho kugira ngo ibibazo urimo bitaguhitana ahubwo bikubere inzira yo kuganira n’Umukiza wawe bishyire kera. Reba n’abavandimwe baremerewe maze ubasabire aho kubakwena nka Penina wisekeraga Ana.

Ikindi dukuye mu isengesho rya Ana, ni umutima uzira uburyarya: gusengana uburyarya ni uguta igihe. Hari inyigisho nyinshi z’abahanuzi zaburiraga Umuryango wa Isiraheli ziwubuza amasengesho n’ibitambo byuje ukwiyorobeka n’ubugome! Ana we yahoranaga umutima ukeye kuko atigeze anagirira nabi mukeba we wamuhemukiraga. Abasengana umutima mubi bikururira ibyago. Twese tuzirikane ubu buhanuzi: “Nanga urunuka kandi nkagaya ingendo mukora muje kundamya, sinshobora gushimishwa n’amakoraniro yanyu, igihe muntura ibitambo bitwikwa, no mu maturo yanyu nta na rimwe rinshimisha; sinduha ndeba n’ibitambo byanyu by’ibimasa. Igiza kure urusaku rw’indirimbo zawe, n’umurya w’inanga zanyu sinshobora kuwumva. Ahubwo uburenganzira nibusendere nk’amazi, n’ubutabera butembe nk’umugezi udakama!” (Am 5, 21-24). Iryo ni ijwi rityaye ry’umuhanuzi Amosi watumwe n’Imana gukebura Abayisiraheli kugira ngo bareke ingirwabitambo baturaga. Natwe twese twisuzume kugira ngo isengesho ryacu ritugirire akamaro imbere y’Imana.

Turangize twishimira ukuntu Imana idatererana abayisengana umutima ukeye. Twishimire ko ububasha bwayo butsinda imyuka mibi yose na za roho mbi nk’uko Ivanjili yabitweretse muri YEZU KRISTU batangariraga kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko bari bazwi mu masengesho, inyigisho n’ibitambo by’akamenyero kabo.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none Ewufaraziyo, Nina, Feligisi wa Nola, Yohani wa Ribera na Makrina badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho