Mutagatifu Lawurenti ati “Abakene ni umutungo wa Kiliziya”

Inyigisho yo ku wa mbere, 10 Kanama 2013: Umunsi mukuru wa Mutagatifu Lawurenti
Amasomo tuzirikana : 2 Kor 9,6-10; Yh 12,24-26

  • Ushaka kuba umugaragu wa Kristu namukurikire kandi amukurikize

Bakristu bavandimwe, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Lawurenti. Mu masomo matagatifu tuzirikana uyu munsi, Yezu araturarikira kumubera abagaragu, arashaka kudusangiza ikuzo rye, arashaka ko aho ari, ari ho na twe tuba. Yezu aragereranya ubuzima bwe n’ubwabemeye kumubera umugaragu nk’ubw’imbuto igomba guca mu gitaka igahuguta ikabona gutanga izindi mbuto nyinshi.  Bavandimwe, amaraso y’Abihayimana yarumbutse imbuto nyinshi kandi na n’ubu aracyera imbuto nyinshi. Ni byo koko ubukristu si ubwoba, ubukristu ni ubutwari bwo guhamya ukuri. Umukristu si uwigira injiji imbere y’amanyanga. Umukristu yitandukanya na “ mpemuke ndamuke”. Mu isomo rya kabiri, Pawulo mutagatifu aratwibutsa ko ibyo dutunze twabihawe n’Imana kandi ko tugomba kubisangira n’abakene. Abakene ni abantu badukeneyeho ubufasha. Mutagatifu Lawurenti ati “ Abakene ni umutungo wa Kiliziya”. Twite ku bakene uko dushoboye dukurikije natwe uko Imana yadushoboje.

  • Tuzirikane muri make ubuzima bwa Mutagatifu Lawurenti

Lawurenti yari umudiyakoni i Roma ku ngoma ya Papa Sigisti wa II n’iy’umwami Valeriyani. Yari ashinzwwe umutungo wa Kiliziya y’i Roma. Igihe rero umwami Valeriyani atangiye gutoteza abakristu, akica Papa sigisti wa II n’abadiyakoni be, Lawurenti icyo gihe baramuretse kuko bashakaga ko abanza kwerekana ibintu Kiliziya itunze.

Nuko bahamagara Lawurenti ngo yerekane ibintu Kiliziya itunze, we rero abasaba iminsi itatu ngo ajye kubikoranya abibereke. Ubwo Lawurenti aragenda akoranya abakene bose b’i Roma n’indushyi zaho, abazanira umucamanza mukuru w’i Roma, aramubwira ati “dore ibyo mwantumye ndabibazaniye. Ngiyi imari Kiliziya itunze. uzabwire umwami abamenye kuko ubundi nitwe twabitagaho; none ubu tukaba dutabariye Kristu.” Umucamanza mukuru wari witeguye kubona ibintu bitabarika, uburakari buramwegura maze si ukurakara arabisha; Diyakoni Lawurenti  afatwa ubwo, batangira kumutwika umubiri wose buhoro buhoro bamukaranga. Bavuga ko yabwiye umucamanza ati “uruhande rumwe rwahiye neza, noneho nimuhindukize mukarange n’urundi niba mushaka ko umwami wanyu aza gufungura inyama zihiye neza uyu munsi.”

Muri ubwo bubabare bukaze bw’umuriro, Lawurenti yaherekaniye ubutwari bukomeye bushingiye ku kwemera kwe gushyitse. Ngiyo imipfire y’iyo ntwari yahowe Kristu.

Mutagatifu Lawurenti udusabire tube abagaragu ba Kristu, tumukurikire kandi tumukurikize.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Murunda /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho