Mutagatifu Padiri Piyo, tumwigireho guhabwa Penetensiya

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya 25 Gisanzwe, B

Amasomo: Ezira9, 5-9;  Tobi 13, 2,3-4ab, 5,7; Lk 9, 1-6

Intero y’umukristu: Imana yankoreye ibitangaza, rwose sinagenda ntashimye

Mutagatifu Padiri Piyo : Bavandimwe, Kiliziya iduhaye guhimbaza Mutagatifu Padiri Piyo, ari we witwa Pio de Pietrelcina. Ni umusaserdoti wavutse mu muryango ukennye, w’abahinzi, mu Butaliyani tariki ya 25 Gicurasi 1887. Ni uwa 4 mu bavandimwe 7. Agize imyaka 20 yinjiye mu muryango w’abihayimana (Ordre des Frères Mineurs Capucins/Capuchin Friars) afata izina rya Piyo kuko ababyeyi be bari baramwise Fransisiko Forgione. Tariki ya 20/09/1918 yakiriye ingabire y’Ijuru idasanzwe : akirangiza gusoma Misa kuri uwo munsi ibirenge bye, ibiganza bye n’urubavu rwe byadudubije amaraso, abantu baratangara. Yahise kuva ubwo yibanira n’ibyo bikomere bitanu nk’ibya Shebuja Yezu Kristu. Yarabibanye, bikira umunsi umwe mbere y’uko yitaba Imana afite imyaka 81. Bivugwa ko yari afite n’izindi mpano zidasanzwe, nko kuba ahantu habiri icyarimwe (bilocation) n’iyo gusoma ibiri mu mitima y’abantu, aho yagiraga inama mu ibanga abantu bihariye ngo bareke ingeso cyangwa icyaha runaka. Twamwigiraho byinshi, cyane cyane gukunda Yezu muri Ukaristiya, kumuhabwa neza kandi kenshi no kumushengerera. Twamwigiraho kandi guhabwa Penetensiya kenshi kuko we yakundaga kuyihabwa no kuyitanga. Yavugaga ko muntu akeneye imbabazi z’Imana nk’uko akenera umwuka ahumeka. Udashaka Penetensiya burya ngo aba agenda ashiramo umwuka w’ubuzima, anogoka atabizi! Mutagatifu Padiri Piyo, Udusabire.

Isomo rya mbere riratwereka uburyo tugomba kujya dusubiza amaso inyuma, tukazirikana uburyo ikiganza cy’Imana kiturokora ibyago n’amakuba twikururira iyo twanze kuyumvira. Ezira aribuka uburyo babayeho nabi cyane bitavugwa i Babiloni aho bajyanywe bunyago kubera gutatita isezerano bagiranye n’Imana. Nyamara Imana si nkatwe abantu. Iyo muntu anangiye umutima, agahitamo urupfu, Imana ishaka ubundi buryo yakoresha ngo yongere imuhe amahirwe yo kubaho. Ng’uko uko Imana yaje gukoresha umwami w’abaperisi Sirusi, maze agacyura umuryango wayo. Umuryango w’Imana uhungutse, kuko wari waributse amagara iyo mu bunyago i Babiloni, wasanze nta cyakorwa cyihutirwa kindi uretse gushimira Imana no kuyisaba imbabazi. Ezira arasaba imbabazi mu izina ry’umuryango w’Imana wose agasabira umugisha ako gasigisigi ka Israheli karokotse. Mu gushima, biyemeje kongera kubaka ingoro y’Imana yari yarahindutse itongo. Na we se ujya uzirikana aho wahuriye n’Imana, ukaba wagira uti : sinagenda ndashimye ?

Ivanjili yo iratwereka uburyo umwigishwa wa Yezu agomba kumutumikira. Umwigishwa wa Yezu ashimira Imana yemera gutumwa na Yo, kandi akayitumikira. Agomba kwigisha abandi urukundo. Mbere na mbere agomba guhura na Yezu Kristu, agahinduka kandi akitoza kugenza nka We. Agomba kwigisha ukuri, maze ikinyoma na Sekinyoma bagatsindwa. Agomba kumva abababaye kandi akabafasha kubabarana na Kristu ngo babone gutsinda no kuzukana na We. Umwigishwa nyawe wa Kristu yitoza kwerekana Kristu uri rwagati mu bantu kandi akerekana ko ingoma ye ihari ; ahuza Ivanjili n’imibereho ye ya buri munsi, atsinda ubwikunde, ubugugu, … Umwigishwa wa Kristu yitoza guhuza Ijambo ry’Imana yamamaza n’ibikobwa by’urukundo n’impuhwe.

Mutagatifu Padiri Piyo adusabire kuba abigishwa nyabo ba Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho