Mutagatifu Pawulo arabwira abigisha b’Inkuru nziza ya Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya 24 gisanzwe A

Ubutumwa Pawulo Mutagatifu ahaye inkoramutima ye Timote, buratureba twese abakristu by’umwihariko Abashumba ba Kiliziya n’abandi bose bafite ubutumwa bwo kwigisha muri Kiliziya.

Pawulo arasaba akomeje ko abogeza inkuru nziza ya Kristu bose kimwe n’ababatijwe bose bagomba kwirinda guta igihe mu bitagira shinge na rugero. Bagomba kumenya uwo bemeye, bakamukunda, bakamukurikiza kandi bakamwamamaza. Dore muri make zimwe mu nama atugira:

  1. Ntibikwiye na rimwe ko umusaseridoti n’undi wese wigisha Inkuru nziza ya Kristu yaha umwanya munini inyigisho z’imibereho myiza isanzwe y’iyi si akirengagiza kwigisha abantu ukuri kw’izina rya Yezu Kristu abantu bose bakesha cyangwa bazakesha umukiro. Pawulo ati: Bigisha b’Inkuru nziza, mu nyigisho zanyu mwite kandi mwibande ku magambo aboneye y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku nyigisho zitoza abantu gusabanira Imana. Mutagatifu Pawulo arakoze cyane kuko adukebuye. Pawulo yemera ko abantu ari magirirane. Hari abatorewe kwigisha imibereho myiza isanzwe (abalayiki). Abalayiki bo bagomba kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’isi, no kwita ku bibazo by’imibereho myiza muri rusange. N’ubwo twabunganira mu nshingano zabo igihe zitabangamira cyangwa zitavangira Ivanjili, ntidukwiye kubasimbura cyangwa kubarusha ishyaka mu bibareba. Bibaye gutyo se, ni nde wazamamaza mu kigwi cyacu Ivanjili ya Kristu twe abashumba ba Kiliziya tubereyeho? Uwihaye Imana n’undi mushumba wese muri Kiliziya waba intyoza mu buhanga no mu mibereho cyangwa imiyoborere y’isi ariko akirengagiza Kristu na Kiliziya yahebeye ubuzima bwe, aba yaribeshye rwose inzira!
  2. Abigisha b’Inkuru nziza ya Kristu bagomba guharanira ubutungane mu busabaniramana buhoraho kandi buzira amakemwa n’ubucabiranya. Bagomba kwizitura ku bantu, ku bintu no ku mateka kugira ngo begukire Kristu wenyine n’ubutumwa abaha muri Kiliziya. Bagomba gutoza abalayiki gucunga neza iby’isi bihita bakabafasha kwibanda ku by’Ijuru bizahoraho iteka.
  3. Abigisha b’Inkuru nziza ya Kristu mu bwizige, mu isengesho, no mu kwitsinda imbere y’ibishimisha by’iyi si, bagomba kubera abandi urugero bakabereka ko nta na kimwe cyahembura muntu uretse kubana n’Imana. Pawulo ati hari benshi biziritse ku bintu bituma bitandukanya n’ukwemera, nyamara bakaba babayeho nabi cyane imitima yabo ishengurwa n’imibabaro itabarika.
  4. Pawulo asoza adukangurira kudacogora ku rugamba rw’ubutagatifu. Uru rugamba tuzarutsinda igihe tuzagenda turushaho guharanira ubugingo bw’iteka dukomera ku masezerano ya Batisimu no ku yandi twagiriye Imana mu ruhame rwa benshi.

Nyagasani, twiyoborere maze imibereho yacu yose ituruke iwawe kandi tukuganeho turangwa n’ubuvandimwe nyabwo buranga abakwera. Nyina wa Jambo aduhakirwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho