Mutagatifu Pawulo ati: Nzi uwo nemeye

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya IX Gisanzwe B

Amasomo: 2 Tim 1,1-3.6-12; Z 122; Mk 12,18-27

Pawulo mutagatifu arashishikariza “umwana” we muri roho, Timote gukomera ku wo yemeye: Yezu Kristu. Iyi baruwa ya kabiri, Pawulo yayandikiye Timote igihe yari mu buroko i Roma. Iminsi ye ya nyuma yari yegereje. Ni ibaruwa igamije gukomeza uwo Mwepiskopi Timote wari amaze igihe gito aramburiweho ibiganza na Pawulo amushinga umurimo mutagatifu w’ubwepiskopi.

Pawulo aramubwira ati: Ntukarebe inabi ndimo ngirirwa ntotezwa byo kwicwa urubozo nzira Nyagasani Yezu, ngo ube wacika intege. Ati: humura, Imana ntiyaduhaye umutima (Roho wayo) wuje ubwoba. Ati: ahubwo twahawe imbaraga zo mu ijuru, dusenderezwa urukundo n’ingabire zo kwiyumanganya no kwitsinda aho rukomeye. Ati: ntuhahamurwe n’igifungo cyangwa urupfu rw’akarengane nakatiwe ngo uveho ugira isoni zo kubera Kristu umuhamya. Pawulo yarerure, yameshe kamwe, yiyemeje ashize amanga guhamya Kristu kugeza ubwo asinyiye kumubera umuhamya yemera kumuhorwa. Amaraso ya Pawulo agiye kumenwa ni yo sinya ntakuka y’uko yirunduriye Kristu atiziganya.

Iyi baruwa idutere ishema. Koko uwo twakurikiye, Yezu Kristu ni muzima. Yatsinze isi ndetse n’ibyicisho byayo! Muri we, urupfu n’abambari barwo (abatanga-rupfu) baramwaye! Amahirwe yonyine abatotaza abandi bafite ni ukuba bagarukira Imana, bakihana, bakemera Yezu Kristu maze bakabaho mu kuri. Icyo ba-nyamurwanyakristu bakangishaga abantu, ari cyo cyo kubambura ubuzima, cyateshejwe agaciro! Yezu ahora asubiza ubuzima busagambye kandi buhoraho abagenda bamburwa ubu buhita bazira ko bamwemeye bakamukurikira, bakamukurikiza. Abishe Pawulo, Timote n’abandi benshi bagenda bahorwa Imana, amateka yabo arangirana n’ingoma zabo, nyamara izo nzirakarengane zo zikomeje kuvugwa, gushimagizwa no kwambazwa. Bitwa Abatagatifu.

Dusabe inema yo guhora twivugururamo kandi twikomezamo ingabire y’Imana twahawe muri Batisimu. Twahawe ingabire yo kuba abatagatifu. Muri Kristu twemera, Ubuzima buzira kuzima bwarigaragaje. Ababwakiriye bagabanye burundu ubudapfa. Dusabwa gusa kwikuzamo ubudapfa twagabanye, tukabwikuzamo dusenga, dushengerera kandi duhabwa neza Yezu muri Ukaristiya, tubana kivandimwe, twiyunga n’Imana ndetse na bagenzi bacu, turangwa n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe.

Pawulo ati: namenye neza ko ubuzima bw’iteka n’ibanga ry’ubudapfa biganje muri Yezu Kristu. Ati rero ku bw’iyo mpamvu nzemera mbabare nta cyo bimbwiye, nzi uwo nemeye. Ati: nta soni binteye kuba ndi kurya umwanda mu buroko ari nako mbabazwa. Ati: humura mwana wanjye Timote, ndababazwa by’inyuma ku mubiri gusa, ariko imbere mu kwemera, mu kwizera n’urukundo ntacyo mbaye; aho abishi banjye ntibashobora kuhahungabanya kuko Yezu ubwe nemeye ari we ukomeje kuharinda. Yezu koko ni we urinda ukwemera n’ubutumwa ashinga abo atora, akabatuma. Ineza y’umwami wacu Yezu Kristu iduhoreho ariko kandi natwe twihatire kumushingiraho amizero yacu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho