Inyigisho: Mutagatifu Yakobo Mukuru, Intumwa

Kuwa kane, 25 Nyakanga 2013: Mutagatifu Yakobo (Mukuru), Intumwa

Yateguwe na Padiri Pascal SEVENI

Amasomo: 2Kor 4,7-15; Zab 125, 1-2ab, 2cd-3, 4-5,6; Mt 20,20-28

Uyu munsi Kiliziya ihimbaza mutagatifu Yakobo, Intumwa ya Yezu Kristu. Akaba umuvandimwe wa Yohani intumwa, umwanditsi w’Ivanjili ya kane hamwe n’amabaruwa atatu n’igitabo cy’Ibyahishuwe. Bombi bakaba bene Zebedeyi, abarobyi b’umwuga bakaba babarirwa mu bigishwa bane ba mbere Yezu yatoye asanze baroba, bagasiga byose bakamukurikira (Mk 1,16-20). Yakobo twizihiza none bakunze kumwita “Mukuru” (le Majeur) kugira ngo bamutandukanye na bazina we wundi bita “Muto” (le Mineur), na we wari intumwa ya Yezu, we akaba mwene Alufeyi (Mk 4,18).

Nyuma y’izuka rya Nyagasani na Penekosti, Intumwa zimaze gutatanyirizwa hirya no hino kubera itotezwa ryari ryatangiriye i Yeruzalemu (Intu 8,1), bivugwa ko Yakobo yaba yaragiye kwamamaza Ivanjiri mu gihugu cya Espanye aho yahinduye abantu bacye cyane. Nyuma yasubiye i Yeruzalemu, maze atorerwa kuyobora Kiliziya yaho nk’umwepiskopi kugeza ubwo yishwe n’igihararumbo Herodi, wamuciye umutwe agira ngo ashimishe Abayahudi (Int 12,1-2).

Hamwe na Petero na Yohani, Yakobo ari mu gatsiko k’abigishwa batatu Yezu yakunze kwihererana akabereka bimwe mu bitangaza by’ingenzi byaranze ubutumwa bwe. Muri byo twavuga nk’igihe azuye nyirabukwe wa Petero (Mk 1,29-31), n’igihe akijije umukobwa wa Yayiro, umutware w’isengero (mk 5,21-24.35-43). Ariko cyane bimwe mu bihe bikomeye bizwi yitwaje iyo nyabutatu y’intumwa z’inkoramutima ni ubwo yihinduye ukundi ku musozi wa Taboru (Mt 17, 1-2) n’igihe yasambagurikaga ku musozi w’imizeti (Mt 26,37). Ibyabereye kuri iyo misozi yombi byafashije izo ntumwa gukura mu kwemera kuko bigize imbumbe y’ubutumwa dusanga mu mayobera y’ubuzima bwa Yezu. Igihe yihinduye ukundi ku musozi wa Taboru yaberetse ubwiza bw’ikuzo rye aho yaganiraga n’umukurambere Abrahamu n’umuhanuzi Eliya, maze bagatwarwa. Petero, nta kuzuyaza, ababariza icyari kiri ku mitima ya bose, ari cyo kwigumira kuri uwo musozi barangamiye ibyo byiza bihebuje. Naho ku musozi w’imizeti biboneye Yezu ukubiranywe n’ubwoba bw’urupfu rwe, aho yabiraga ibyuya by’amaraso, maze nabo bagaheranwa n’agahinda bagatwarwa n’ibitotsi by’ikiniga. Utwo duce tubiri tumeze nk’uduseni (scènes) twa filimi yuzuye y’ibanga Yezu yaje kuduhishurira, ari na two tugize ubuzima bwa bene muntu yaje gucungura hano ku isi. Ni ukuvuga ibyishimo n’agahinda, ikuzo ryasoromwe ku mbuto y’igiti cy’ububabare (umusaraba).

Ni hagati y’utwo duce twombi dusanga ivanjiri y’uyu munsi, aho Madamu Zebedeyi (nyina wa Yakobo na Yohani) asabira abahungu be imyanya y’ibyegera mu ngoma ya Yezu, benshi mu bigishwa be bibwiraga ko agiye kwimira i Yeruzalemu. Maze bitera ishyari n’amakimbirane muri bagenzi babo. Iyi dosiye ya bene Zebedeyi igaragaza ko, nyuma y’ibyabereye ku musozi wa Taboru n’ibindi bitangaza Yezu yagiye akorera mu maso yabo ku nzira igana i Yeruzalemu, abigishwa bose batari biteze na gato ibigomba kubera ku musozi w’imizeti (ubugambanyi, ubwoba bwa Yezu, ugutabwa muri yombi no gutereranwa n’abe akegurirwa abanzi n’abashinyaguzi). Ahubwo bari bakitera amajeki bishyira mu myanya bagomba kuzafata igihe azaba amaze kwima ingoma nk’uko ab’isi babigenza. Si bwo batangiye kubirwaniramo! Yezu ni ko kubaha gasopo ikubiyemo isomo bazumva amaze kubabara no kuzuka, kuko hafi ya bose bazarikurikiza: kwirinda kwigana abategetsi b’isi bahaka abo bashinzwe, ahubwo bakaba abahereza b’imbaga, “nk’uko Umwana w’Umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi” (Mt 20, 28). Yakobo na bagenzi be nibamara kwitegereza amakuba y’umusaraba n’ububwa bwinshi babigizemo baziyemeza gukurikiza batazuyaje inzira ya Shebuja. Igitondo cya Pasika nikibatangarizaho bagahura n’Uwazutse ni bwo bazumva ko gukora nka we bitazabakoza isoni. Ni uko bumvise isano iri hagati ya Taboru n’umusozi w’imizeti, Kaluvariyo na Pasika biba mahwi mu myumvire yabo no mu buzima bwabo. Maze n’ubwo busa nk’utubindi tumeneka ubusa ntibibabuza gutwara umukiro w’ububasha bw’agatangaza bwa Yezu Kristu, wapfuye akazuka. Ni byo Pawulo yitegereje na we ahereye ku buzima bwe bwa gitumwa, maze agira ati: “Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. Nubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’imfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose”. (2Kor 4,10-12).

Koko rero bavandimwe, abakristu ni abantu biyemeje gutiza imibiri yabo Kristu kugira ngo benshi babashe gusarura imbuto z’urupfu n’izuka rye. Kimwe n’Uwo baranga, ni abantu babibana amarira, ariko bagasarurana ibyishimo (Zab 125, 5-6). Nimugire Yezu na Mariya. Murakagwira!

Icyitonderwa.: Niba ushaka kumenya byinshi ku buzima bwa Mutagatifu Yakobo Intumwa, soma inyigisho nziza Papa Benedigito wa XVI yamutanzeho kuwa gatatu, tariki ya 21 Kamena 2006: http://www.vatican.va/holy_father/benedict_xvi/audiences/2006/documents/hf_ben-xvi_aud_20060621_fr.html cyangwa kuri uru rubuga:http://levangileauquotidien.org/main.php?language=FR&module=saintfeast&localdate=20130725&id=15934&fd=0

P. Pasikali Seveni

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho