Mutagatifu Yohani Batisita, urugero rwo gukurikiza

INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’ IVUKA RYA MUTAGATIFU YOHANI BATISITA

Amasomo: Iz 49,1-6;   Intu 13,22-26;  Lk 1, 57-66.80

Bavandimwe, Yezu naganze iteka.

Uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru w’ivuka rya Mutagatifu Yohani Batisita, Integuza ya YEZU KRISTU. Yohani ni uwo Imana yihitiyemo imwohereza gutegura Umuryango wa Israheri kwakira Umucunguzi, ari we Umwana w’Imana, wagombaga kugeza ku mahanga yose Inkuru Nziza y’Umukiro.  Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye duhimbaza, dore ko uretse Yezu, ari we uhimbarizwa umunsi mukuru w’amavuko, kuko abandi batagatifu duhimbaza tubikora ku munsi bapfiriyeho, ari wo twakwita ivuka ryabo mu Ngoma ya Kristu.

Bavandimwe, umwana wese iyo avutse, aba afite imbere ye urugendo rwo kubaka ubuzima bwe, ubu hagezweho imvugo yitwa kubaka izina…iyo ukoze ibidasanzwe baragira bati: “Kanaka, amaze kubaka izina”.  Iyo rero muntu ageze ku isi twavuga ko ubuzima bwe ari amateka mashya aba atangiye. Ababyeyi be, abamukuriye, baba bafite inshingano yo kumurera, kumukebura ngo azavemo umugabo cyangwa umugore, uzabasha kubaka no guhindura isi ngo irusheho kuba nziza. Ni yo mpamvu abarezi bakwiye kwihatira, kureba impano umwana yifitemo, bakamufasha kuyikuza ngo izagirire akamaro abe na we by’umwihariko.

Hari ababyeyi usanga bashishikajwe gusa no guhata abana babo ibyo bo ubwabo bumva ari byiza, ariko ugasanga umwana wenda atabikunze, yewe ndetse atanabyishimiye. Akemera kubikora bya mbuze uko ngira kuko nta yandi mahitamo aba afite.  Aha ndavuga iyo babifitiye uburyo n’ubushobozi, dore ko iyo bidahari twakira ibyo tubashije kubona aka wa mugani ngo: “Ubuze uko agira agwa neza”.  Ni ngombwa kwibuka ko buri muntu ari umwihariko, ntawe uhuza n’undi yewe n’iyo urebye impanga usanga hagati yabo hari itandukaniro. Buri wese ni umwihariko, ntabo uzasanga bahuje cyangwa bahuriye ku bintu bimwe. Imana irema buri wese mu buntu bwayo n’umugambi wayo. Nyamara n’ubwo yaduhaye ubwenge, ubushake n’ubwigenge, nta bwo idushyiraho igitugu, igitsure cyangwa agahato.  Ahubwo yubaha ubwigenge yaturemanye, kuko yaduhaye ubwenge bwo kumenya guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Buri wese azi ko icyiza kitubyarira umugisha n’amahoro na ho ikibi kikatuzanira umuvumo n’amakuba. Ni uko rero, tujye tumenya guhitamo igikwiye niba dushaka guhorana amahoro isi idashobora kutwambura.

Turasabwa kutibagirwa ko umuntu wese uvutse, Imana iba imufiteho umugambi wo kuzafasha abo asanze kuri iri cumbi ari ryo si, kubaho mu mahoro, mu munezero anyuze Imana n’abavandimwe be. Ni ngombwa ko umwana ahabwa izina ritamutera ipfunwe, ibaze kubona umwana avuka agahabwa izina rya Nyiramiruho, Sekabwa, Nturo cyangwa se kumugenuriraho ubuzima bwawe kandi we ari umuziranenge, twavuga nka ba Mwitenawe, Jyamubandi n’andi. Burya hari ubwo izina ritera ipfunwe urihawe n’ubwo ngo so atakwanga ahubwo akwita nabi, ntibikwiye rwose; ahubwo umubyeyi ni ngombwa ko mu gihe ashaka kwita umwana we izina, yagashatse izina riremamo umwana  icyanga n’ubutwari bwo kubaho  mu mibereho ye, mbese ryakabaye icyifuzo umubyeyi  yifuriza umwana wawe kandi buri mubyeyi nta kindi yakwifuriza uwe, uretse guhirwa, gutunga no gutunganirwa, kugira ngo atazasiga umugani cyangwa inkuru mbi imusozi. Imana Umuremyi wacu natwe iba ifite umugambi mwiza kuri buri wese ariko ikubahiriza ubwigenge yamuhaye, ngo hato itamuhinduza agahato, ahubwo impuhwe, ineza n’urukundo byayo bitagira umupaka.

Mu isomo rya mbere twumvise uko Imana iba ifite umugambi kuri buri wese, uyu munsi by’umwihariko turibuka Yohani Batisita, Integuza ya Yezu Kristu. Umuhanuzi Izayi yabisobanuye neza ati: “Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga (…) ati: uri umugaragu wanjye, ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye (…) wandemeye kumubera umugaragu (…) kugira ngo mugarurire Yakobo, mukoranyirize Israheri (…) mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye (…) kandi (…) nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi” (Iz 49, 1..). Aya magambo yuje ubutumwa bw’umugaragu w’Uhoraho, yujurijwe mu muhanuzi wayo Yohani Batisita. Dore ko Yezu amutaka kugira ngo turusheho kumumenya ati: “Mbabwiye kandi ko mu bantu babyawe n’umugore, ntawe uruta Yohani” (Lk 2,28).

 Yohani Batisita ubutumwa bwe bwabaye ubwo gutegura umuryango wa Isiraheri akabwira buri wese icyo akwiye gukora kuko yari: “Ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati: “Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura” (Mt 3,3) agasaba abazaga kubatizwa na we ko bagomba kwisubiraho bakarangwa n’imigenzereze iboneye. Cyane kugira urukundo rwa kivandimwe, buri wese ufite icyo arushije undi akagihaho utagize icyo agira kandi abantu bakarangwa n’umutima mwiza bishimira igihembo cyabo aho kurya utwabo bakarenzaho n’utw’abandi ku maherere.

Ni ngombwa kwibuka ko uwabatijwe wese afite ubutumwa bwo kugeza ku bandi ibyiza, amahoro n’ubutabera. Buri wese ku ngabire Imana yamuhaye akumva ko iyo mpano yayiherewe ikoraniro ni ukuvuga gufasha abandi kujya mbere.

Yohani rero ivuka rye ryateye umuryango we n’abaturanyi ibyishimo n’umunezero. Ndetse bakibaza uko uwo mwana azamera kuko babonaga badashidikanya ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we. Yohani, umurimo we yawutunganyije neza, kuko yaretse Imana ikamukoresha, ikayobora intambwe ze, bityo akabasha gutegurira amayira Umucunguzi Yezu Kristu umwami wacu.

Ivuka rya YOHANI Batisita riratwibutsa ko, umuntu wese uvutse, ariko ku buryo bw’umwihariko ubatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, agomba guhora azirikana ko mu mibereho ye, ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we, ntiyihebe, ntashidikanye ko Imana iri kumwe na we, gusa ko asabwa kumenya kumvira ijwi ryayo kugira ngo agere neza ku mugambi imufiteho. Kuko hari ibyo dufiteho ubushobozi ariko hakaba n’ibyo tutagira icyo duhinduraho uretse Imana yonyine. Aha twavuga ku magara yacu, ntawe uba uzi icyo iminsi imwokereje cyangwa imuzigamiye. Igikuru ni ugohorana amizero muri Uhoraho Imana yacu, tugaharanira gukora ugushaka kwayo (ariko kubiba imbuto y’urukundo ineza n’amahoro aho tuba, dutuye cyangwa tugenda) dore ko na Yezu abitwibutsa, ngo abe bazabamenyera ku mbuto bera (Mt 7,20).

Bavandimwe, twisunze Mutagatifu Yohani Batisita, dusabe Nyagasani ngo aduhe ingabire yo kumenya neza umuhamagaro wacu, maze buri wese aho ari no mu byo akora dukomeze kuba intumwa  n’abahamya ba Kristu Yezu, Umukiza. Tugeze ku bandi ibyiza dukesha kumenya Kristu, tubikore nta kwikuza, nta guhutaza, nta gushaka indonke cyangwa andi makuzo akunze gutwara muntu agatera Imana umugongo ahubwo duhorane iyi ntego ya Yohani aho avuga ati: “Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru (…) navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. (…) koko ni we ugomba gukura, na ho jye ngaca bugufi” (Yh3, 27.28.30).

Padiri Anselme Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho