“ Mwebwe ho mutege amatwi mwumve “

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 25 B gisanzwe

Ku wa 26 Nzeli 2015: Abatagatifu Kosima na Damiyani, Abamaritiri

Amagambo akomeye Imana yari yaravugishije umuhanuzi wayo Zakariya uko biri mu isomo rya mbere ry’uyu munsi yagombaga kuzurizwa muri Yezu Kristu. Umuhanuzi aratubwira ko Uhoraho azaza gutura rwagati mu muryango we kandi amahanga menshi akazamuyoboka akaba umuryango we. Ni isano nshyashya hagati y’Imana n’abantu. Umuryango wayo ukaba wari utegereje ko byuzuzwa.

  1. Kumva Yezu bisaba gutega amatwi

Yezu wari waravuzwe n’abahanuzi bose wagombaga kuzurizwamo isezerano Imana yagiriye umuryango wayo, rubanda ntibamumenye. Ntibamenye ko ari Mukiza. Impamvu nta yindi ni uko rubanda yashakaga umukiza ujyanye n’ibyiyumviro byabo. Bityo n’iyo yerekanaga ibimenyetso bikomeye byakagombye kubahumura amaso bahera mu gutangara gusa.

Barasa n’abahuruye gusa batumva impamvu n’icyerekezo cy’ibyo babona. Bitumye Yezu akangurira abigishwa be kuva mu kigare bagatega amatwi. Bakumva izingiro ry’ibyakorwaga byose.

Uhoraho wari waravugishije umuhanuzi Zakariya ko azatanga ihumure n’ikuzo ku muryango azabyuzuriza mu rupfu rwa Yezu.

Abigishwa ntibumvise icyo Yezu ababwiye kuko bari bafite ukundi bumva ibintu cyangwa babyifuza nk’uko tubibona mu gice gikurikira icyo twasomye (Lk 9,46).

Ubushake bwo gukurikira Yezu ku buryo bunyuranye bufitwe na benshi. Imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira umuhamagaro wacu nk’abakristu ni imyumvire n’ibyifuzo byacu rimwe na rimwe bihabanye n’Ivanjili. Bityo natwe tugatega amatwi ariko kumva bikatugora. Ijambo ry’Imana turitega amatwi, turarisoma tukanarisesengura ariko kuryumva biratugora kubera indi mitekerereze twifitemo. Ibi bituma rero ubukristu bwacu buba nk’umutako kuko tuba dufite ibindi bitekerezo bigenga imibereho yacu. Hari byinshi mu byo ijambo ry’Imana ritubwira bitubera urujijo kubera ritavuga bimwe n’ibyo twabwiwe cyangwa tubwirwa n’abandi, kandi dushaka guha umwanya w’ibanze.

2. Imana yonyine ni yo iturinda ubwoba no guhangayika.

Uretse no kutumva abigishwa bagize ubwoba. Kuki bagize ubwoba? Impamvu y’ubwoba na yo iraboneka muri uriya murongo ukurikiyeho. Ikibazo bibazaga ntabwo ari umukuru muri ako kanya ahubwo ni mubihe byari gukurikiraho. Ibyo Yezu yababwiraga rero byo kugabizwa abantu byari bibangamiye ejo habo. Burya kandi koko ubwoba bwinshi no guhangayika tubikomora kubyo tuba duteganya, imishinga. Iyo rero ibyo duteganya tutabona neza uko bizagenda tugira ubwoba tugahangayika. Uburyo bwiza bwaturinda ubwoba no guhangayika ni ukugendana na Yezu no kumwereka imigambi n’imishinga yacu ngo aturebere niba bihuje n’ugushaka kw’Imana Data.

Bavandimwe ntitwakagombye kugira ibyo tubwira Imana mu magambo meza ngo hanyuma tugire ibindi twihugikana. Ntacyaturinda ubwoba no guhangayika uretse kubwira byose Data wa twese udukunda.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho