Muvandimwe, Imana iragukunda ntubishidikanye!

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 27 mu byumweru bisanzwe by’umwaka C

Ku ya 05 Ukwakira 2016

“Dawe Izina ryawe ryubahwe”

“Gusenga ni ukuganira n’Imana, nk’uko umwana aganira n’umubyeyi ariko bigakorerwa mu Kwemera”. Bavandimwe muri Kristu, aya magambo y’igitero cya Gatigisumu aradufasha kuzirikana ku Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi. None Yezu yatubwiye ati: „Igihe musenga, mujye muvuga muti Dawe , izina ryawe ryubahwe,.. Imana ni umubyeyi, Imana ni Dawe, ni Data. Nk’uko ababyeyi ari bo nkesha kuvuka, Imana yo ni yo nkesha kubaho. Isengesho ni nk’ikiganiro umwana agirana n’umubyeyi. Isengesho rirenze ndetse kuba ikiganiro. Ni umubano tugirana n’Imana, kuko hari ibyo ntashobora gusobanura mu magambo. Si ugusukiranya amagambo kuko atari yo atuma twumvwa neza. (Mt6,7). Urugero ni umwana muto utaramenya kuvuga ariko umenya kubwira mama we ko yishimye cyangwa ababaye, ko ashonje cyangwa yijuse,… kandi n’umubyeyi ni uko; agira uburyo bwihariye ashyikirana n’umwana we bwumvwa no bombi gusa. Iyo ni yo ntambwe Nyagasani ashaka ko dutera mu isengesho ryacu.

Gusa kubera ko imibanire mu bantu igenda ihungabana, hari abana batagishobora kwita ababyeyi babo mama cyangwa papa, kuko batabafite cyangwa batanabamenye, cyangwa kuko bababereye ababyeyi gito, cyangwa se kuko badashaka kubabera abana. Kubura ababyeyi, kugira ababyeyi gito cyangwa kubigiraho kagagarara hari benshi bitera kudatinyuka kwita Imana Dawe, hari benshi bitera kutubaha Izina ry’Imana hari n’abo byahugije burundu gusenga. Nyamara bavandimwe Imana ni umubyeyi utigera uba gito, ni umubyeyi udapfa cyangwa ngo asaze, ni umubyeyi udakena ngo akuburire ibyo ukeneye, ni umubyeyi utakuburira ifunguro rigutunga, ni umubyeyi ufitiye buri wese umugabane umukwiye kandi n’igihe umucumuyeho ntagukuraho amaboko ahubwo ahora yiteguye kukubabarira.

Muvandimwe, Imana iragukunda ntubishidikanye! No mu ntege nke zawe ntutinye kuvuga uti Dawe mbabarira, Dawe mba hafi, no mu bigeragezo ibyo ari byo byose ntukibagirwe kuvuga uti Dawe ntabara. Kandi ntushidikanye ko Imana ikumva. Gusa ntukibagirwe gutega amatwi icyo Imana ikubwira: Muri iri sengensho Yezu atwigishije aradusaba kubabarira abaducumuraho. Imana irankunda simbishidikanya ndetse inkunda urukundo ruhoraho: “Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza”. Uru rukundo ruhebuje Imana inkunda ni narwo ikunda mugenzi wanjye. Kuba Pawulo yatumwe kwigisha inkuru nziza mu banyamahanga naho Petero agatumwa mu bagenywe (Isomo rya mbere) ni ikimenyetso cy’uko kudaheza dusanga mu Mana umubyeyi wa twese. Ni yo mpamvu gusenga nyako binshyira abavandimwe ndetse bikamfasha no kubakira mu ntege nke zabo nk’uko nanjye Imana ikomeze kungaragariza urukundo imfitiye ndetse n’igihe nacitse intege ngacumura.

“Mwigisha dutoze gusenga”: Dusabe Nyagasani Yezu atwigishe gusenga by’ukuri bivuye ku mutima, bidufasha gushyikirana n’Imana umubyeyi udukunda, ndetse n’abavandimwe bacu. Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho