Ku wa 3 w’icya XXXII Gisanzwe/B, 14/11/2018
Amasomo: Tito 3,1-7; Luka 17,11-19
Kristu Yezu naganze iteka.
Bavandimwe, umunyarwanda yarihoreye areba ibintu asubira ibindi arangije araterura aravuga ati: “Ibiganza bidashimira bihina ibiganza by’utanga (ugaba)”. Uwabivuze ntabwo yibeshye kuko hari ubwo abantu dukabya, umuntu yakwigomwa igihe cye, ibintu, umutungo n’izindi mpano, bamwe tukabifata nk’aho ari uburenganzira bwo gufashwa cyangwa bwo kwitabwaho. Ndetse kutabikora mu gihe ufashwa yigize katabirora cyangwa umunenganenzi bikitwa ko uwo muntu ari umuntu mubi, utagira umutima, utagira impuhwe, Ubuntu n’ubumuntu.
Bavandimwe, iyo uguhaye, wibutse iyo neza ukamushimira, iyo agize icyo aronka nta kurenza imboni, nta kwibagirwa kuko ishimwe ryawe rimuhora ku mutima, bityo uko aronse agahora akwibuka utanagombye kumutabaza. Nyamara iyo uhabwa ntiwibuke gushimira, bigenda bikendera bikazarangira wibagiranye, yewe wanatabaza ugasanga yarakwibagiwe cyangwa se akanabikwima atari uko abibuze ahubwo kuko yabonye ko, kuguha no kutaguha byose ari kimwe. Yego Umukristu agomba, guhorana umutima utabara, ubabarira, ugoboka abari mu kaga ariko tujye twirinda kuba urucantege kuwatugiriye neza. Kumenya gushimira ntacyo wabinganya, ni igikorwa cy’inyamibwa.
Niba rero dushimira abantu batugobotse, ubwo Imana yo bikwiye kuba agahebuzo, tukabikora igihe n’imburagihe by’umwihariko: Mu gitondo igihe ubonye ubwiza bw’umunsi, ukabona wiyeguye mu busaswa, ukwiye guterura igisingizo gishimira Uhoraho uguhaye kuramuka, wabona bwije ugashimira kuba ubashije gusoza uwo munsi usaba ko n’ejo byakomeza uko: Umutima n’ubwenge bwawe bigahorana intero n’inyikirizo ishimira-isingiza.
Ivanjiri tumaze kumva iradukebura kwibuka igikwiye ari cyo: GUSHIMIRA IMANA no Gushimira abo ikoresha ngo impuhwe n’ineza byayo bidusesekareho. Mu gihe cya Yezu, indwara y’ibibembe nta muti yagiraga kandi ikandura vuba, nta rukingo, uwayirwaraga yabaga aguweho n’urugogwe, kuko yacibwaga mu muryango akajya kuba mu masenga. Yagira ngo afashe akayira, akagendana inzogera avuza abwira abandi ngo bahunge uwahumanye atabahumanya.
Twumvise ko Yezu ageze mu rusisiro, ababembe barenze ku mategeko baza bamugana bamutakambira mu ijwi riranguruye: “Yezu, Mwigisha, tubabarire”. Ayo majwi yabo atabaza, yavugiraga ahitaruye kuko bangaga ko bazaterwa amabuye bazira kurenga ku mabwiriza no guhumanya abantu bazima. Kuko bari bazi ko bategereje urupfu dore ko nta bundi bufasha bwari kuva ku babyeyi, abavandimwe n’inshuti, uretse gutegereza igihe urupfu ruzazira kubajyana. Babaga barapfuye mu bwenge no mutima byagera ku mubiri byo bikaba akaga kubera guhabwa akato. Bo rero bumvise Yezu bahita bafatiraho batabariza rimwe ngo arebe uko abagenza cyangwa se abareke bipfire urwo bagapfuye.
Twikebutse natwe, si abo babembe gusa bagwiriwe n’urugogwe muri icyo gihe, natwe uyu munsi hari benshi usanga bari mu ngorane zirenze igihumbi, bagasa n’abagenda mu buvumo (ingorane n’ibibazo by’umurengera) butagira akamuri batazi aho bazasokera cyangwa se bazabuheramo. Aha twavuga imfubyi n’abapfakazi batagira n’urwara rwo kwishima? Abarwaye indwara zidakira, babambye ku bitanda kwa muganga, cyangwa se baryamye ku gasambi mu ngo zabo bategereje urupfu. Isi yacu yuzuye impunzi, irimo imfungwa, irimo abatindi, inzara n’intambara, ibi byose uhuye na byo asanga ntaho ataniye n’umwe muri abo babembe. Akabazo: Ese iyo duhuye n’ingorane tukabura umuti wo kuzisohokamo: Dutakambira nde? Twirukira nde ngo aturengere? Ese iyo tubuze uturengera mu bo twari twizeye, nibuze tumenya kwirukira Nyagasani Yezu, Umukiza n’Umwigisha tumutabaza muri iri sengesho ryuje ukwemera n’ukwizera: Yezu, ubishatse wankiza, wantabara? Yezu Nyirimpuhwe, ngirira impuhwe?
Yezu ntabwo yatindiganyije yahise yakira ugutakamba kwabo ahita ababwira ati: “Nimujye kwiyereka abaherezabitambo”. Muri icyo gihe uwabaga yaranduye ibibembe ntiyashoboraga gusubira mu bantu no mu muryango we atabiherewe icyemezo gihamya ko yakize. Yezu mu kubohereza kwiyereka abaharezabitambo cyari ikimenyetso cy’uko isengesho ryabo ryumviswe bakaba bakize. Hakaba hasigaye kubihererwa icyemezo gihamya ko bakize uburwayi bwabo kandi ko bemerewe kugaruka mu miryango yabo. Abo babembe rero, ntibigeze bashidikanya ku ijambo rya Yezu, bahise bafata nzira bajya kwiyereka abaherezabitambo, ni uko bakirira muri urwo rugendo kuko bemeye. Ese iyo dutabaje Yezu tukamutura agahinda kacu, twizera Ijambo rye ko ari irinyabubasha?
Mu nzira bataragera ku baherezabitambo, bibonye bakize. Ariko bikomereza urugendo. Umwe muri bo asanga ikiruta byose atari ukujya kwiyereka mbere umuherezabitambo ahubwo ari ukujya gushimira Uwamugiriye IMPUHWE AKAMUKIZA, ari we Yezu. “Bakiri mu nzira barakira. Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Ni uko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira”. Yezu yahise agira ati: “Mbese bose ntibakize uko bari icumi? Abandi icyenda bari hehe?”
Hano Yezu aratonganyiriza abantu benshi, imyifatire dukunze kugira, twaba tubizi cyangwa se tutabizi cyangwa twabyirengagiza: KUBA INDASHIMA…KUTAMENYA GUSHIMIRA. Ese twibuka ko uko turi n’ibyo dutunze byose ari impano y’Imana? Nyamara uwavuga ko kenshi bisa n’aho ari uburenganzira bwacu, gusaba tugahabwa ariko ntihagire ugira ikindi batubaza. Bigasa nk’aho guhabwa ari uko tubikwiye bityo bikaba ari nta mpamvu n’imwe yo gusubira inyuma ngo dushimire. Niba turiho tujye twibuka kubishimira Imana idukunda urudacuya kabone n’iyo twayiteye umugongo. Ntibikwiye kwitwa ingona no kuba gito, bimwe bitibuka gushimira Imana n’abayo batugiriye Ubuntu n’ineza.
Ese bavandimwe uretse no gushimira Imana aho tujya twibaza ko, ababyeyi, abavandimwe, abarezi mu mashuri, mu muryango, inshuti zitugoboka tuzifitiye umwenda wo kwibuka iyo neza batugiriye tukabibashimira? Si benshi bibuka ko uko turi ubu tubikesha Imana n’abo yashyize mu nzira yacu ngo baturasaneho. Tumara gushyikira tukifata nk’aho byose ari ku bwenge n’ubushobozi bwacu. Garuka wibaze utihenze, ntacyo ufite utahawe.
Ese twibuka imihigo twahigiye Imana mu bihe binyuranye by’amateka yacu ngo duhigure ibyo twemeye nta gahato, nibuze ngo tugire tuti: Yezu Nyirimpuhwe, Shimirwa kandi uhore usingirizwa ibyo wankoreye n’ubwo ntabona uko mbikwitura…cyangwa se Nyigisha kubikwitura mbikorera ababikeneye tubana, duhura cyangwa se mbona bakwiye ubufasha n’ubuvunyi bwanjye. Twisubireho.
Bavandimwe, twisunze Bikira Mariya wamenye guhora akora icyo Imana ishaka, twisunze amasengesho n’ubuvugizi bye tumusabe, kumenya Gushimira Imana n’abandi bose batugirira neza mu buzima bwacu bwa buri munsi, byose tubikorera Ikuzo ry’Imana n’Umukiro w’abayo bose. Amina
Padiri Anselimi Musafiri.