Bavuga ko ndi nde?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya II cy’Igisibo, ku wa 22 Gashyantare 2016

« Kuri wowe, Umwana w’umuntu ni nde? »

1 Petero 5,1-4; Zab 22,1-3.4.5.6; Mt 16,13.

Umunsi mukuru usanzwe w’Intebe ya Mutagatifu Petero, Intumwa.

None turahimbaza umunsi mukuru usanzwe w’Intebe ya Mutagatifu Petero, Intumwa, urutare rwubatseho Kiriziya ya Kristu; Yezu ati : “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.”(Mt 16,18)

Yezu abaza intumwa ati: Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?»; Petero ati: «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!»m  Icyo gisubizo cyatumye Petero ahabwa umurimo w’Imena, akaba umukuru n’umugaragu w’Umuryango mugari w’Abana b’Imana, kandi akawubera isoko n’umusingi w’ubumwe bishushanywa n’ikimenyetso cy’imfunguzo yahawe. Ariko Yezu yabanje kubaza intumwa ze icyo rubanda rumutekerezaho ati: “Abantu bavuga ko Umwana w’Umuntu ari nde?”  Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi”. Uko ni ko rubanda rwumvaga kandi rwabonaga Yezu. Umuntu yagira ati: “Kuri bo Yezu yari Umuhanuzi Ukomeye, cg se Umuntu w’igihangange wuje ububasha.” Ibyo bahamya kuri Yezu ni ukuri ariko ntibyuzuye, biracagase. Yezu asumbye kure abo Bahanuzi. Yezu ni Umucunguzi w’Inyoko muntu. None se Yezu ni nde?

Yezu ni umuntu kimwe natwe: Ibyanditswe Bitagatifu bitubwira ko Yezu ari Umwana wa Mariya. “Yabyawe na Bikira Mariya” nk’uko tubihamya mu Ndangakwemera yacu. Yavutse nkatwe, ntacyo atwitandukanyijeho uretse icyaha. Yageragezaga amafunguro nkatwe, Mutagatifu Luka amutwereka arya ifi nyuma y’Izuka rye: “Mbese hari icyo kurya mufite?  Bamuhereza  igice cy’ifi yokeje” (Lk 24, 41-42); yanyoye ku mbuto y’umuzabibu ubwo yatahaga ubukwe bw’i Kana (Yh 2, 1-11), yagize inyota asaba amazi yo kunywa umugore w’umunyasamariya wari uje kuvoma. Yezu aramubwira ati: “ Mpa amazi yo kunywa”(Yh 4,7); yarasinziraga nk’uko Mariko Mutagatifu abitwibutsa (Mk 4,38), yarananirwaga kandi agasura inshuti ze nkuko natwe tubigenza.

 Yezu yarasengaga: Yezu igihe yakoraga ubutumwa bwe yaranzwe no gufata umwanya agasenga. Yafataga igihe gihagije agakesha ijoro ryose asenga. Icyo gihe yaradusabiraga, twe abanyabyaha. Twibaze iyo dusenga  aho ntitwaba twisabira tukibagirwa abandi?

 Yezu yari Umunyabitangaza: Twibuke igihe Yohani Batisita yari mu Buroko (Gereza) afunze,  aza kumva ibitangaza Yezu yakoraga ni uko yohereza  bamwe mu Bigishwa be ngo bajye kumubaza: “ Ese ni Wowe ugomba kuza cg tugomba gutegereza undi?. Yezu yasubije abo bigishwa agira ati: “ Nimugende  mubwire Yohani ibyo mwumvise n’ibyo mwiboneye ubwanyu. Impumyi zirabona, Abamugaye (ibirema) biragenda, ababembe barakira, abafite ubumuga bwo kutumva (Abapfuye amatwi) barumva, abapfuye barazuka, abakene barigishwa Inkuru Nziza.

Bavandimwe, Yezu Umwana w’Imana Nzima, tumaze kubona ko yagize imibereho isa n’iyacu, uretse icyaha kandi ntabure Umwanya w’Isengesho asabaniramo na Se, nasanze muri iki gihe cy’igisibo natwe dukwiye guha Umwanya Isengesho, tugasoma kandi tukazirikana Ijambo ry’Imana buri munsi, tukitabira gutura igitambo cy’Ukaristiya(Misa) , tugasura abarwayi n’imfungwa, tugahabwa kenshi Isakaramentu rya Penetensiya kandi dukora ibikorwa by’urukundo. Zirikana ko icyiza cyose ukoreye umuvandimwe kubera urukundo, kimubera igitangaza kandi kikibutsa ugikorewe ko Yezu ari Muzima.

Nasoza mbasaba kuzirikana aka gatekerezo mu gushaka igisubizo buri wese agomba gusubiza YEZU uko yatubajije mu Ivanjili: Umunsi umwe umugabo utemera yinjiye ahantu bagenzi be bafataga agacupa, arabegera baraganira asoza ababaza ati: “Njyewe sinemera ko Imana ibaho, mwebwe muhagaze he?”.  Uwa mbere ati: “Jye ndi Umugatolika”; undi ati: “ Jye ndi Umukristu unabigaragaza mu bikorwa”; undi we ati: “Jye ndabatije”; uwa kane aramusubiza ati: “ Jye ndi umukristu kandi intego yanjye ni ukubaho ku buryo bizagera aho mvuga nka Pawulo Mutagatifu nti: “ Si Jyewe uri ho, ahubwo ni Kristu uri ho muri Njye” (Ga 2,28).

Nyuma yo kuzirikana  ikibazo Yezu yatubajije, nasanze namusubiza nisunze Pawulo intumwa amagambo ye akambera igisubizo: “Kuri Njye, Kubaho mbikesha Kristu”. Wowe se bite?

Padiri Anselme MUSAFIRI

VIC/ ESPANYA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho