Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 12 gisanzwe 28 kamena 2017
Amasomo:Intg 15,1-12.17-18 Z 104 Mt 7,15-20
Bavandimwe,
Turakomeza kuzirikana inyigisho Yezu tatangiye mu mpinga y’umusozi. Iyi nyigisho tuyisoma mu Ivanjili ya Matayo, umutwe wa gatanu, umutwe wa gatandatu n’umutwe wa karindwi. Nk’uko Uhoraho Imana yahaye Abayisiraheli amategeko ku musozi wa Sinayi, iyanyujije kuri Musa, Yezu ni Musa Mushya, utanga itegeko rishya mu mpinga y’umusozi. Iryo tegeko rishya ni ugukundana nk’uko Yezu yadukunze. Kuba umukristu ni ukwiyemeza gukunda abantu bose ndetse n’abanzi, ibyo bikagaragarira mu buzima bwa buri munsi.
Mu nyigisho y’uyu munsi, Yezu aradushishikariza kwirinda abigishabinyoma. Mu ngabire Roho Mutagatifu atanga, harimo ingabire y’ubushishozi. Uyobowe na Roho Mutagatifu yirinda kuba nyamijyibijya. Akoresha ubwenge Imana yamuhaye, akamurikirwa na Roho Mutagatifu, bityo akamenya igishimisha Imana n’ikiboneye akaba ari cyo akora.
Mu gihe cya Yezu, kimwe no mu Rwanda rw’iki gihe, abigisha babaye benshi, kandi bafite akarimi gasize umunyu. Umuntu akibaza ati « Nabwirwa n’iki idini y’ukuri ? Tuyoboke nde ? Cyangwa njye njya ahanyegereye, none se ubundi bose si Imana basenga ? »
Yezu araduha igisubizo. Ati « Ntugapfe gukurikira abaje bose. Hari abigisha b’ukuri hakaba n’abahanurabinyoma. Bose muzababwirwa n’imbuto bera. Igiti cyiza ntukibwirwa n’amashami n’amababi gusa. Igiti cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi. Muzabamenyera ku mbuto bera ».
Ese izo mbuto ni izihe ? Ni amacunga ? Ni amatunda, amapera cyangwa se imyembe ? Yezu akoresha ikigereranyo. Imbuto ni ibikorwa by’abigisha b’ukuri n’iby’abigishabinyoma.
Aha twakwibuka ko igihe tubatijwe, twasizwe mavuta ya Krisma. Bityo natwe twabaye ku buryo bwuzuye abasaserodoti, abahanuzi n’abami. Iyi nyigisho natwe iratureba. Ese ndi umuhanuzi w’ukuri cyangwa ndi umuhanurabinyoma ? Ni ukwisuzuma tukareba imbuto twerera abo tubana, abo duturanye, abo dukorana.
Aha twakwisunga Pawulo intumwa we uzi gusesengura ibintu akabisobanura ku buryo buboneye. Abanyagalati bari baramunaniye bahora bamutera ibibazo. Bakemera Inkuru nziza ya Yezu ariko bagatsimbarara ku ngeso mbi bakumva ko ntacyo bitwaye. Mbese muri make bakavanga. Pawulo abibonye arabandikira ati « Umva rero twumvikane. Mwemerere Roho w’Imana abayobore, naho ubundi mugiye guhemuka ». Naho yahereye abereka imbuto zitegerejwe ku muntu uyobowe na Roho Mutagatifu. Kugira ngo bisobanuke neza, ahera ku bikorwa by’umubiri akomereza ku mbuto za Roho arizo urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Asoza agira ati « niba tubeshejweho na Roho, nitiyoborwe na Roho » (Reba Ga 5, 13-25)
Bavandimwe, Roho wa Nyagasani aduhe ubushishozi mu bukristu bwacu no mu buzima bwa buri munsi. Aduhe kandi kwera imbuto z’urukundo bityo ntituzagire uwo tuyobya, cyangwa se uwo tugusha kubera ibikorwa byacu bidahwitse.
A.Uwizeye