Muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5, IGISIBO 2013

Ku ya 20 Werurwe 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga

Impaka zirakomeje hagati ya Yezu n’Abayahudi. Impaka zo mu ivanjili y’uyu munsi zerekeye ku bwigenge n’ubucakara. Burya kugira aho uvuka hazwi, n’abakubyara bazwi kandi bakwemera, n’igihugu kikuzi kandi kikwemera ni byo shingiro ry’ubwigenge. Abayahudi bumva ko bafite ubwigenge kuko bazi ko bavuka mu muryango wa Abrahamu. Nyamara ibyo gukangisha ko bavuka kuri Abrahamu ntacyo byari bivuze nk’uko umuhanuzi Yohani Batisita yabyigishije agira ati : « ntimwitwaze ngo ‘Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu. » (Mt 3, 9) Yezu nawe yunga mu rya Yohani Batisita agira ati : « benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru, naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.» (Mt 8, 11-12).

Ivanjili ya Yohani itwereka ko umuntu ufite ubwigenge busesuye ari uri mu muryango wa Yezu : umuryango w’abatunzwe no kumva ijambo ry’Imana kandi bakarikurikiza. Abari mu muryango wa Yezu ni abazi ko Imana ibabereye umubyeyi, bakayitabaza bayita « Data wa twese uri mu ijuru ». Yezu « yarakajwe » n’abantu bari bafite umugambi wo kumwica bagaca inyuma bakavuga ko Abrahamu ababereye se, bakongera bakirata bavuga ngo : «nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, Imana ». Abo bantu se wowe uri Yezu ntiwabarakarira ?

Ntabwo dukunze kubona Yezu yarakaye, ariko hano turabona koko ko yarakaye. Burya nubona umuntu usanzwe yitonda yarakaye, ujye ubyitondamo kuko uba watonetse aho ajishe igisabo. Umuntu ugira atya akagutuka ku babyeyi, aba agututse aho ujishe igisabo. Nta muntu ujya wihanganira ko bamutuka ku babyeyi be. Yezu rero nawe yarakajwe n’uko Abayahudi bajyaga impaka babaye nk’aho bamutuka ku babyeyi be : Abrahamu n’Imana ye yita Papa (Abba). Amagambo agaragaza uburakari bukomeye bwa Yezu ni aya : «  mwe murakora ibyo so akora ! ». Mu yandi magambo yarababwiye ati « mwe muri abana ba Shitani ». Aha Yezu yagaragaje ko kwa Se ariho ajishe igisabo. Burya natwe nitubona twarakaye tujye twigarukaho twibaze icyaturakaje, bizajya bituviramo kwimenya tutiryarya. Tumenye ukuri kwacu. Uko kuri niko kuzaduha kwigenga.

Nyamara mu ivanjili ya none ukuri kuzaduha kwigenga, ni Yezu ubwe. Niwe watwibwiriye ati « ndi inzira ukuri n’ubugingo » (Jn 14, 6). Ubwigenge bwuzuye dukura kuri Yezu, tugomba kubuharanira tudatinya guhangana. Ikizadutera akanyabugabo mu kuburwanira ni uko tuziyumvamo kuba abana b’Imana n’abavandimwe ba Yezu.

Mbifurije kugira ubwigenge butangwa n’Imana.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho