Muzangwa na bose muzira izina ryanjye

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 14 gisanzwe,C, 2013

Ku ya 12 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intg 46,1-7.28-30; 2º. Mt 10,16-23

YEZU KRISTU yohereje mu butumwa ba Cumi na babiri ababwije ukuri. Ntiyabahishe ingorane zibategereje. Ingorane ikomeye, ni iyo gushaka kugirira neza abantu ubagezaho Inkuru Nziza y’Umukiro ariko bo bakanga ndetse bagatangira kuguhigira. Uwemeye gukurikira YEZU agomba kwitegura urwo rugamba. Cyane cyane uwiyemeje kujya kwamamaza YEZU KRISTU agomba kwitegura bihagije kuko urwo isi yaciriye uwo Mwami w’Amahoro, ni rwo ruba rumutegereje. Ariko se ibyo biterwa n’iki?

Muntu yarazahaye kandi yarasenyutse muri we. Yaguye ahantu yahindutse ikigenge kidashaka ukivana ku izima. Kamere yangiritse ityo, ntishaka kumva ijwi ry’Imana Data Ushoborabyose kuko uwayiroze ari we Sekibi ntiyakarabye! Yinjiye muri kamere muntu ayihindurira umutimanama. Mbere y’uko Kareganyi yegera Eva, umwuka wari mwiza muri Edeni, nta kurarikira ibidahuje n’ugushaka kw’Imana. Kuva uwo mugome yigaruriye Eva na Adamu, nta kundi muntu yapfuye umutima maze atangira gukururwa n’ibizira. Ibibi dusoma mu Isezerano rya Kera byakurikiyeho, byose bitugaragariza imizaharire ya muntu. N’inkuru ya Yozefu tumaze iminsi twumva mu isomo rya mbere, hamwe n’ibijyanye n’amateka ya bene Yakobo mu Misiri, byose bishushanya ibizazane abana b’Imana bahuye na byo. Bahungiye mu Misiri babwirijwe n’Imana ya Israheli maze icyo gihugu kigira umugisha wo gucumbikira iryo hanga ryatowe. Ikibi cyarigaragaje maze Farawo abareba nabi, Misiri itangira guhinduka akabande k’amarira. Dusabire abemera KRISTU n’abaturage ba Misiri kuko no muri iyi minsi turimo icyo gihugu kidatekanye. Tubasabire kwakira YEZU KRISTU kuko ni we waje kudukiza ubushanguke bwa kera.

YEZU KRISTU ahingutse atangiye kugaragaza inzira igera kwa Data, si ko bose bamwumviye. Hari abakomeje gutsimbarara ku byabo. Abo bashatse kumvira wa Mushukanyi wa kera na kare maze bahitamo inzira y’umuvumo. Kwanga kwakira YEZU KRISTU, ni ko guhitamo umuriro utazima. Kurwanya abakuzaniye Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, ni ko gukorera Sekibi. Nyamara abo batotezwa bo, binjirana na YEZU mu ijuru. Ni yo mpamvu nta muntu n’umwe ukwiye gutinya kubaho uko YEZU KRISTU ashaka kuko iyo yasobanukiwe n’Umukiro atanga, nta kabuza awinjiramo. Ntibitangaje kubona umuntu atangira guhugukira iby’ubukristu agahita ahura n’ibitotezo. Bashobora kumuhagurukira impande zose, ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abamenyi bagihuzagurika muri iyi si; Sekibi ishobora kubanyuraho kugira ngo umukunzi wa YEZU KRISTU atotezwe agamburuzwe. Dusabirane gukomezwa n’amizero y’ikuzo ry’ijuru dutegereje.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU KILIZIYA YIZIHIZA KU WA 12 NYAKANGA

Inyasi Kilimenti Deligado, Yohani Gwalberti, Yohani Jonesi, Yohani Wall, Epifaniya na Nabori.

Mutagatifu Inyasi-Kilimenti Deligado Sebriyani

Inyasi-Kilimenti Deligado yavukiye i Villafeliche (Viyafelice) hafi ya Daroca (Daroka) muri Diyosezi ya Zaragosa muri Espanye ku wa 22 Ugushyingo 1762. Ku wa 1 Nzeri 1780, yasezeranye bwa mbere mu muryango w’Abadominikani ahitwa Calatayud. Ubwo yahise atangira amasomo maze ku wa 29 Nzeri 1785 ajya mu butumwa i Manila muri Filipina aho yarangirije amasomo ahahererwa n’ubusaseridoti.

Mu kwihangana gukomeye, yamaze imyaka myinshi yamamaza YEZU KRISTU aho abakristu batotezwaga bikaze kubera ukwemera kwabo. Ku wa 28 Ukwakira 1790, mu itotezwa rityaye, yemeye kujya mu butumwa i Tonking ari yo Viyetinamu y’ubu. Mu wa 1794, Papa Pio VI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Melipotamosi maze nyuma y’imyaka icyenda (1803) agirwa Umuyobozi (Vicaire Apostolique) wa Vikariyati ya Tonking y’ i Burasirazuba.

Mu butumwa bwe, Mutagatifu Inyasi-Kilimenti Deligado Sebriyani yihatiye kubyutsa no gushyigikira abashaka kuba abasaseridoti n’abihayimana ba kavukire. Yateje imbere kandi ubutumwa bw’abalayiki abaha umwanya ugaragara mu buzima bwa Kiliziya maze ashyigikira imiryango mito mito y’abakristu baturiye Misiyoni.

Uwo mushumba mwiza, isi yamwishe nabi: Ku wa 12 Nyakanga 1838, bemeje kuzamuca umutwe babanza kumufungirana mu kumba gashyushye cyane. Yamazemo iminsi 43 aruma yikubita hasi baza gushinyagurira umurambo we. Bamuciye umutwe bawujugunya mu mugezi. Abayoboke ba YEZU bamaze amezi atatu n’igice bawushakisha, aho bawuboneye batangazwa n’ uko utari warashangutse.

Inyasi-Kilimenti Deligado yashyizwe mu rwego rw’abahire ku wa 27 Gicurasi 1900 na Papa Lewoni wa 13. Papa Yohani Pawulo wa 2 yamushyize mu rwego rw’abatagatifu mu w’1988 hamwe n’abandi 116 bahowe Imana muri Viyetinamu. Ku wa 22 Gicurasi 1988, Arikiyepisikopi wa Zaragosa, Musenyeri Eliyasi Yanesi Alvarezi (Elías Yanes Álvarez) yatangaje ko Mutagatifu Inyasi-Kilimenti Deligado agizwe umurinzi w’abamisiyoneri ba Diyosezi ya Zaragoza. Ni yo mpamvu buri mwaka, ku wa 12 Nyakanga, hategurwa misa yo gushimira Imana muri Bazilika ya Bikiramariya wa Pilari. Hari kandi ishyirahamwe rya gitumwa rya Mutagatifu Inyasi-Kilimenti Deligado rifatanya n’Ishami rya Diyosezi ry’iyogezabutumwa. Riharanira guteza imbere umurimo wa gitumwa muri Diyosezi, rigashyigikira mu isengesho no gufasha abamisiyoneri bo muri Aragoni aho bari hose ku isi.

Mutagatifu Inyasi-Kilimenti Deligado Sebriyani, asabire abashumba ba Kiliziya, abashaka kwiyegurira Imana n’imiryango-remezo. Nadusabire guhangara ingorane n’ibitotezo twamamaze Ukuri kw’Ivanjili igihe n’imburagihe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho