Muze mwese tumwitabe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 14 C, 7/7/2019

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka,

Mu ndirimbo abenshi tuzi igira iti “Yezu araduhamagara”, tuyiririmba twikiriza tuti: “muze mwese tumwitabe, Yezu araduhamagara”.

Kuri iki cyumweru Yezu yongeye kuduhamagara no kutwohereza mu butumwa nk’uko tubyumva mu ivanjiri y’uyu munsi. Ngo muri icyo gihe Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri maze abohereza mu migi n’ahandi hose yajyaga kunyura. Muri aba 72 yohereje mu butumwa natwe twese turimo. Aratwohereje ngo tuvuge izina rye, twamamaze ingoma y’Ijuru iri hafi! Si ibitekerezo byacu adutumye kwamamaza cyangwa ngo tugende twivuge ibigwi, ahubwo adutumye kumuvuga ibigwi dukesha gukira no kurindwa.

Adutumye kuvuga ko Ingoma y’ Imanana iri hafi. Ingoma y’Imana rero ni iy’amahoro! Ni yo mpamvu ari cyo cya mbere adutumye kuvuga : « Urugo rwose mwinjiyemo mujye muvuga muti : ‘ amahoro kuri iyi nzu’ ». Adutumye kuba intumwa z’amahoro, gutanga amahoro aho turi hose. Ni umukoro woroshye kuko nta mpamyabushobozi cyangwa ibindi bikoresho bihambaye bisaba. Ni yo mpamvu agiriye abigishwa be inama yo kutagira icyo bitwaza, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka cyangwa inkweto. Adutumye gutanga ubutumwa bw’ihumure nk’uko Umuhanuzi Izayasi azaniye umuryango wa Israheli agira ati : « nk’uko umubyeyi ahumuriza umwana, nanjye ni ko nzabahumuriza ». Uyu munsi natwe Nyagasani aradusaba kumwemerera tukamubera umuyoboro anyuzamo amahoro n’ihumure rye ashaka guha abantu.

Amahoro n’ihumure adutumye gutangaza bivukana n’ineza n’ibikorwa bifatika by’urukundo bishimangira ibyo tuvugisha umunwa. Uretse amahoro adutumye gutangaza, adutumye no gukiza abarwayi. Aha abenshi bashobora kwibwira ko iyi ngingo itabareba kuko atari abanganga cyangwa ngo babe bafite impano idasanzwe yo gusengera abarwayi. Nyamara kubabarira uwaguhemukiye ndetse no gusaba imbabazi uwo wahemukiye ni umuti w’indwara y’umutima, itavurwa na muganga wabyigiye. Burya gufasha ubabaye, kugaburira ushonje gucumbikira utagira aho yikinga, muri make gutanga urukundo aho rwabuze biravura umuntu agasubirana ubugingo. Ngaho rero genda ukize abarwayi ubabwire ko ingoma y’Imana ibari hafi.

Gusa tumenye ko muri uru rugendo tuzahahurira n’ingorane byanze bikunze. Yezu abigereranije no kohereza abana b’intama mu birura. Gusa aduhaye ububasha bwo gutsinda abanzi bose kandi adusezeranyije ko nta kizigera kiduhungabanya. Gusa ni ngombwa kuba maso kuko muri iyi si yacu tuzahura n’ibirura byinshi ariko byitwikiriye uruhu rw’intama.  

Bavandimwe, Yezu araduhamagara, nimucyo tumwitabe, tujye aho adutuma kumubera abahamya b’amahoro urukundo n’Impuhwe ze dukesha umusaraba we. Uwo musaraba ni wo wonyine dukwiye kwiratana kuko ari wo dukesha kugirwa ibiremwa bishya.

Ineza y’umwami wacu Yezu Kristu isakare mu mitima yanyu bavandimwe. Amen.

Padiri Joseph Uwitonze

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho