Muzirikane abababazwa

Ku wa 5 w’icya 4 Gisanzwe A, 3/2/2017

Amasomo: Heb 13, 1-8; Zab 26, 1-5.8-9; Mk 6, 17-20a.21- 29

Ni kenshi dusanga muri Bibiliya amagambo agaragariza urukundo abantu bose cyane cyane abari mu ngorane. Ari abahanuzi ba kera ari na Yezu ubwe, bose bagiye bavugira abakene, abapfukiranywe mbese abantu bose bagorewe muri iyi si. Ibyo byumvikanisha ko umuntu wese uje kuri iyi si afite uburenganzira busesuye bwo kubaho neza asingiza Imana kandi yikorera ibimufitiye akamaro nta nkomyi.

Kubera ariko umutima wahindanye, hari ubwo umuntu ahinduka igikoko kibangamiye abandi. Amategeko ashyirwaho agamije kurengera abantu ni menshi cyane, ariko se kuki atubahirizwa? Impamvu ni uko hariho amategeko aringaniye kandi y’ingirakamaro akaba ishingiro ry’imibereho ya muntu ariko nyamara isi ikaba yarayateye umugongo. Ayo Mategeko ni ya yandi icumi y’Umuremyi abumbiye mu gukunda Imana n’abayo. Ayo rero abagenga b’isi si yo bashaka kubahiriza ahubwo bashyizeho uruhuri rw’andi nyamara ibintu bikanga bikadogera. Iyi si yuzuyemo ikinyoma ntizakiza muntu ahubwo izamukururira ibyago.

Nta kwiheba ariko kuko, ntawe uvuma iritararenga, hari abantu hirya no hino biyemeje kwamamaza Ukuri gukiza, kwa kundi kwa Yezu Kirisitu, kandi abamwemeye bavuka bundi bushya bagatandukana n’umwijima wari ubabundikiye. Nta kwiheba, Kirisitu waje mu nsi aje kuducurukura no kuducungura ntahinduka, ari ejo, ari none, no mu bihe byose. N’ubwo biri uko se, kuki hakomeza kubaho akarengane? kuki tubona ingorwa n’imbohe zinyuranye hirya no hino zizira akamama? Twibuke Yohani Batisita wazize ko yabuzaga umwami Herodi gucyura umugore wa murumuna we! Uwari mu cyaha, aho kugira ngo yumve inyigisho yisubireho, yahisemo kunangira no gukora ishyano!  kuki hari abababazwa ku maherere? Kuki hari abashyingiwe bameze nk’abari mu muriro utazima mu ngo zabo? Kuki ubusambanyi buvuza ubuhuha? Nyamara  Ijambo ry’Imana ritwibutsa ko abasambanyi n’inkozi z’ibibi bazacirwa urubanza! Ubugugu se bwo,  kuki butarangira?

Umuntu ureba ibyo byose amaso ye kandi ayahanze Nyagasani, ntiyiheba, azi neza aho ukuri guherereye, yirinda gushyigikira amafuti, yirinda kuba injiji babeshya byinshi maze mu bwitonzi agakora ibihuje n’ukuri kw’Ivanjiri abererekeye abagikunze kunywana na Sekibi. Abindahemuka bizigiye isezerano n’ihumurizwa muri Yezu Kirisitu ubabwira ati: “Sinzaguhara kandi sinzagutererana” Bizera na none iri jambo: “Nyagasani arampagarikiye, nta kizantera ubwoba; mbese ni nde wagira icyo antwara?”.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Blazi, Osikari, Adelini, Anatoli, Selerini, Simiyoni na Ana, Kolodina Teveneti na Berilinda, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho