Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013
Ku ya 28 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Turagenda twegera umusozo w’umwaka wa Liturujiya. Tuzawusoza ku wa gatandatu ejo bundi. Amasomo Kiliziya idutegurira agamije kudushishikariza kwitegura ihindukira rya Nyagasani.
Iyi nyigisho dusanga mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu yayitangiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu. Iyo Ngoro yari nziza cyane, itatse byahebuje. Umwami Herodi ntiyari akunzwe n’abayahudi. Kugira ngo abikundisheho yavuguruye ingoro y’Imana, arayitaka reka sinakubwira, iba nziza pe. Abigishwa ba Yezu barimo batangarira ubwiza bwayo n’ubuhanga yubakanywe. Yezu arabareba, ati “Nti mureba iyi ngoro, nta buye risasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa”.
Abigishwa bumvise ayo magambo barakangarane. Cyane cyane ijambo “BYOSE” niryo ryabakanguye. Bmva ko atari Ingoro gusa ahubwo ko isi n’ibiriho byose bizagira iherezo. Niko kubaza Yezu bati ”Mwigisha, nta gushidikanya ubwo ubivuze ni ukuri bizaba. Ariko se bizaba ryari ? Ni ikihe kimenyetso kizabibanziriza kugira ngo twitegure ?”
Yezu ntababwira igihe isi izashirira, ahubwo arabashishikariza kuba maso ntibakurikire ibije byose, ntibabe ba nyamijya iyo bigiye. Mu yandi magambo ni ugukomera ku Ijambo ry’Imana ryo rizahoraho iteka.
Yezu akomeza ababwira intambara, n’ibindi biteye ubwoba. Ati” Ariko nabyo ni ibimenyetso, ariko si byo herezo”.
Yezu arasoza abashishikariza kwegura umutwe bagakomera.
Muti ese birashoboka ? Amaze kubwira abigishwa be amagambo ateye ubwoba, bose bahungabanye, yarangiza ngo ni begure umutwe bakomere !
Impamvu nta yindi ni uko Imana ari yo mugenga wa byose. Ibindi byose bizashira, ingoma zigende zisimburana nk’uko twabyumvise mu isomo ry’ejo, ariko Imana yo ihoraho iteka. Amagambo ya Yezu ntagamije gutera ubwoba abigishwa be ; agamije kubategura, no kubashishikariza gukomera mu kwemera.
Natwe dukeneye inyigisho idukomeza mu kwemera. Hari intambara ziba hagati y’ibihugu, imitingito n’ibindi bituma abantu bicwa n’ubwoba. Ariko hari izindi ntambara n’imitingito iba muri njyewe, mbese nkumva bindangiriyeho. Aha niho Yezu ambwira ati « Ubura umutwe ukomere. Naratsinze kandi nawe uzatsinda. Upfa kunyizera ukankomeraho, ugakomera ku ijambo ryanjye ».
Dusabirane kugira ngo mu nyanja z’ibibazo duhura nabyo mu bukristu no mu buzima bwacu, twubure umutwe dukomere turangamire Kristu watsinze.
Uyu munsi kandi nagira ngo mbashishikarize kwifatanya n’abakristu bajya gutaramira umubyeyi Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho. Abenshi murabyibuka hari tariki ya 28 ugushyingo 1981. Umubyeyi Mariya Nyina wa Jambo yabonekeye umwana w’umunyeshuri Alphonsine Mumureke wigaga mu ishuri ry’abakobwa ry’i Kibeho. Nyma yaho amabonekerwa yarakomeje kugera mu 1989.
Mu kwifatanya n’abavandimwe banshi bakoze urugendo nyobokamana bagana i Kibeho, nabashishikarizaga kongera kuzirikana ku butumwa Umwamikazi wa Kibeho yatugejejeho. Dore zimwe mu ngingo zibugize :
-
Kwisubiraho no guhinduka bidatinze
-
Isi imeze nabi cyane. Igiye kugwa mu rwobo, ni ukuvuga mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse.
-
Agahinda ka Bikira Mariya kubera ukunangira imitima kw’abantu, ingeso mbi no gusuzugura amategeko y’Imana.
-
Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
-
Agaciro k’ububabare mu buzima bw’umukristu. Ntawe ugera mu ijuru atababaye kandi umwana wa Mariya ntatana n’imibabaro.
-
Musenge ubutarambirwa kandi nta buryarya
-
Gukunda kuvuga ishapule kenshi.
-
Ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.
-
Bikira Mariya yifuza ko bamwubakira ingoro i Kibeho aho bazajya bibukira amabonekerwa.
-
Gusabira Kiliziya kuko hari ibibazo by’ingutu izahura nabyo.
Ng’ubwo bumwe mu butumwa bwa Kibeho. Umubyeyi Nyina wa Jambo afashe buri mwigishwa wa Yezu mu rugendo rugana ijuru. Umunsi mukuru w’umubyeyi burya aba ari n’umunsi mukuru w’abana. Nifurije buri wese kwakira neza impano Umwamikazi wa Kibeho yamuteguriye.
Padiri Alexandre Uwizeye