“Muzubure umutwe mukomere” (Lk 21, 20-28)

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 34 gisanzwe. 24 Ugushyingo 2016

Bavandimwe,

Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye ngo ritubere ifunguro ritubeshaho. Murabizi umukristu ntatungwa n’ibijumba n’ibishyimbo n’akagwa gusa, ahubwo akenera Ijambo rimuhoza, rikamuhumuriza, rikamufasha mu bihe bikomeye ahura na byo mu buzima bwe. Ijambo ry’Imana ni ryo ribeshaho umukristu.

Uyu munsi, Yezu aradushishikariza gukomera. « Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje » (Lk 21,28). Ivanjiri y’uyu munsi ntabwo yoroshye kuyisobanura no kuyisobanukirwa. Irakoresha imvugo tutamenyereye dusanga muri Bibliya (style apocalyptique). Iyi mvugo ihera ku makuba agwirira abantu atari ukugira ngo ibatere ubwoba ahubwo ari ukugira ngo ishimangire umutsindo wa Yezu Kristu, Ntama w’Imana wishwe, ariko akaba ari muzima, adutakambira kuri Data.

  1. Isenywa rya Yeruzalemu

Mu ivanjili y’uyu munsi (Lk 21,20-28), Yezu arahanura isenywa rya Yeruzalemu, rishushanya ishira ry’isi. Mu minsi ishize yaririraga Yeruzalemu, kubera ko itamenye igihe Umukiza yayigendereye ngo yakire umukiro ayizaniye. Ubwo intumwa zo zatangariraga ingoro y’Imana yubatswe n’imbaraga za muntu, Yezu yaraberuriye ati: «Nta buye rizasigara rigertse ku rindi byose bizasenywa ». Ni ko byagenze mu mwaka wa 70. Ingabo z’Abanyaroma zasenye Yeruzalemu, zitwika n’Ingoro y’Imana. Isenywa rya Yeruzalemu ni ikimenyesto cy’ishira ry’isi. Uretse Imana yonyine, ni yo ihoraho iteka. Ni Uhoraho, cyangwa se Uwiteka nk’uko abavandimwe bacu bo mu yandi matorero bamwita. Ibindi byose twihambiraho, bizasenyuka, bisenyukane n’uwabyihambiriyeho.

Abakristu bo muri Paruwasi nakoragamo ubutumwa bakundaga kuririmba ngo « Nzakomeza nubake kuri yezu, kuko ahandi hose ari umusenyi gusa ». Bagashishikariza ababyeyi kubaka kuri Yezu. Bagashishikariza urubyiruko kubaka kuri Yezu. Bagashishikariza abana kubaka kuri Yezu. Bagashishikariza abategetsi kubaka kuri Yezu. Mbese buri wese akubaka kuri Yezu, kuko ahandi hose ari umusenyi gusa. Iyi ndirimbo nziza ikwiye kuba umugambi wa buri mukristu.

  1. Amaza y’umwana w’umuntu

Yezu amaze guhanura ibyerekeye isenywa rya Yeruzalemu, yakurikijeho ibyerekeye ishira ry’isi n’iby’amaza y’umwana w’Umuntu igihe azagaruka mu ikuzo. Nk’uko kera twabyigaga muri Gatigisimu, hari igitero kibaza kiti : «Ese Nyagasani yezu azagaruka?». Igisubizo:«Nta gushidikanya Nyagasani Yezu azagaruka, kuzura abapfuye no gucira imanza abantu bose, maze intungane azinjize mu bwami bwe».

Ntabwo yatubwiye igihe azagarukira, yadusabye guhora twiteguye. Ni ukuvuga kubura umutwe tukarangamira Imana. Tukayisenga kandi tugakora ugushaka kwayo. Ni ukurangwa n’ukwemera n’ukwizera. Yezu yaratsinze, natwe tuzatsinda.

  1. Isi yarigometse

Ku wa mbere, tuzahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho. Muzi ko yasuye u Rwanda n’Abanyarwanda guhera ku wa 28/11/1981, kugeza kuwa 28/11/1989. Mu butumwa yatanze harimo ko «Isi imeze nabi cyane ; isi igiye kugwa mu rwobo ni ukuvuga kujya mu byago byinshi kandi bidashira.Ubu isi yarigometse, ibyaha byabaye umurengera. Nta rukundo nta mahoro. Niba mutisubiyeho ngo muvugurure imitima yanyu, mugiye kugwa mu rwobo».

Bikira Mariya yaradusuye, aratuburira. Atwereka n’inzira yo guhinduka, atubwira ibyo dusabwa:gusenga nta buryarya. Gusenga mu mwanya w’abadasenga. Kwiyambaza Bikira Mariya tuvuga ishapule. Kuvuga ishapule y’ububabare. Gusabira cyane Kiliziya kuko izahura n’amagorwa akomeye mu minsi iri imbere.

Hari abibaza ibibazo byinshi kuri Kibeho. Bati :« Ese muri jenoside Bikira Mariya yavuze iki?». Ni ikibazo cyiza kandi n’igisubizo kiroroshye. Amabonekerwa yashojwe muri 1989, jenoside iba muri 1994. Bikira Mariya yavuze mbere ya jenoside n’andi mahano ndengakamere yabereye mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigali, ndetse n’i Kibeho. Ni we wa mbere byababaje kugera ubwo arira (nk’uko Yezu yaririye Yeruzalemu) mu ibonekerwa ryo ku wa 15 kanama 1982.

Muri iki gihe, abakristu batari bake bashaka akanya, bakongera bagasoma kandi bakazirikana ubutumwa bw’i Kibeho. Bituma barushaho gukunda Bikira Mariya dore ko ari we wadukunze mbere. Ntabwo yigera atererana abana be, abahora hafi, ari mu byishimo ari no mu ngorane. Nk’uko yari ahagaze mu nsi y’umusaraba, abamwiyambaza abaha kubura umutwe bagakomera.

Muzagire umunsi mukuru mwiza wa Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho