Mvuge iki se? Ibinyamubiri ni ibyatsi byose

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 2 cya Adiventi,

Ku ya 11 Ukuboza 2012

AMASOMO: 1º. Iz 40, 1-11;  2º. Mt 18, 12-14

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Mvuge iki se? Ibinyamubiri byose ni ibyatsi

Kuva yacumura ku Mana bwa mbere, inyoko muntu irireba igahangayika. Iyo nta ngorane izi n’izi afite, muntu aba ku isi yishimye. Ariko uko kwishima kunyurwamo n’ubwoba bwo gupfa. Ahora ahangayitse kuko urupfu rumutwara igihe rushakiye kandi atazi. Ahorana igihunga cy’urwo runyagwa rumutungura rukamubika mu gitaka nta kubura umutwe. Nyuma y’urupfu nta kizere cy’ubuzima. Urwo rupfu ariko n’izo mpungenge byahimbaga Umwana w’Imana atarahinguka ku isi.

Mbere y’akanunu k’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, abantu bahoraga batekereza ku mibereho yabo yo ku isi. Babagaho baharanira ubuhangange bw’isi. Habagaho abantu b’ibyatwa mu kwigarurira abandi n’ibihugu byinshi. Abami bateraga abandi abo birengeje bakabahigamira bakagenga amahanga menshi. Imiryango y’abantu yaharaniraga kugira amaboko no gukomera. Igihe Imana ihanze ihanga ryateganyirijwe kwakira Umwana wayo, ibintu byatangiye guhinduka gahoro gahoro. Abahanga n’abahanuzi bafashije gutekereza neza ku buzima n’imibereho yo ku isi. Abantu barushijeho kwiyumvisha ko ubuzima bwabo budakomeye ku isi ibyo bakwigira byose. Abantu bose n’amahanga yose ni nk’icyatsi cyuma mu kanya gato. Umunyarwanda yakoresha ishusho ry’igisusa gikubitwa n’izuba mu kanya gato. Ariko rero, abahanga n’abahanuzi b’iby’Imana y’UKURI, ntibahagarariye ku bukenekene bwa mwene muntu gusa. Berekanye icyizere cy’amiringiro mashya muri Nyagasani Uhoraho Imana ya Israheli ari yo Mana y’ukuri yigaruriye amahanga yose ikayabumbira mu Ngoma y’ineza n’amahoro. Iyo ni inkuru Nziza yaje izimangatanya akababaro ka mwene muntu wahoraga atsikamiwe n’igihunga cy’urupfu hamwe n’igitugu cy’abanyamahanga.

Aho iyo Nkuru Nziza imenyekaniye, abantu bashishikarizwa kwitegura neza amaza y’Umukiza muri bo. Gutunganya ahantu h’ubutayu hakaba nyabagendwa, guhanga umuhanda ahantu h’amayaga, gusiza imisozi, utununga n’imanga, ni yo mvugo ishushanya gutegura imitima y’abantu ngo ikere kwakira Uhoraho. Ni ko gutegurira ibinyabubiri byose kurokorwa urupfu. Ni ko gukizwa kugenewe bene muntu bose bagenewe kuba mu rwuri rw’intama nziza za Nyagasani Imana Se wa YEZU KRISTU Umukiza w’isi yose.

YEZU KRISTU ahorana impuhwe agaragariza intama ze zose. Hari ho izo mu gasozi zitigeze zumva ijwi rye. Ahora ashakisha uburyo yazigeraho kugira ngo aziyobore mu rwuri rutoshye n’amazi y’urubogobogo ari yo nzira y’Umukiro. Ni wo murimo yashinze Intumwa ze ngo zijye mu mahanga yose ziyamenyeshe Umukiza maze yose ahurizwe mu gikumba kimwe. Hari n’izindi ntama ariko yari yarigaruriye maze igihe kigeze ziratoroka zirahunga none zihungetwa na byinshi kuko zibagiwe inzira igana urwuri rutoshye zahozemo. N’izo na zo ziramuhangayikishije. Iyo hagize n’imwe igaruka, mu ijuru haba ibyishimo bihebuje.

Mu gihe twitegura ukuza k’Umukiza YEZU KRISTU yuje ikuzo, dukomeze ubutumwa bwo gushakashaka intama zahabye n’izazimiye tuzigarure mu rwuri. Tumenye ko turi kumwe na YEZU KRISTU ubwe n’ubwo tutamubonesha amaso. Yasezeranyije intumwa ze kubana na zo iminsi yose kugeza igihe isi izashirira.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho