Mvuye mu nsi nsanga Data

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya Gatandatu cya Pasika, kuwa 01 Kamena 2019

Turahimbaza abatagatifu: Yusitini wahowe Imana na Reveriyani

Amasomo: Intu 18, 23-28; Zab 47(46); Yh16,23b-28

Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani, amagambo yose ndetse n’ibikorwa bitandukanye birimo biba bifite ubusobanuro nka bubiri: imvugo yerekeye abantu ndetse n’imvugo yerekeye ku Mana. Mu bimenyesto yagiye atanga, Yezu yagiye yihishurira abantu mu mvugo bashobora kumva, ariko ahishura amabanga akomeye y’Imana. Ibyo bigatuma ashoboraga kumvisha abigisha be, uburyo Data na Mwana bafite ubumwe ndatana, ku buryo isengesho riciye kuri Mwana risaba Data risubizwa nk’uko ryakinyuriye kuri Data ubwe. Yezu atwumvisha ko we na Se ari umwe, akoresheje imvugo dushobora kumva mu rugero rwo gusaba tunyuze mu izina rye (Mwana) kandi tugahabwa na Data.

Ibyo Yohani atubwira none, ni amwe mu magambo Yezu yasigiye abe nk’umurage, abumvisha iyobera rikomeye ry’ubumwe bw’ubutatu butagatifu Data, Mwana na Roho mutagatifu. Ubwo bumwe kandi Yezu arabubagaragariza ababwira aberurira ko atagikeneye kubabwiza ibigereranyo kuko yabikoreshaga batarahabwa Roho Mutagatifu ngo abasobanurire ku buryo bwuzuye. Arabahamiriza ko noneho agiye gusanga Se, akabasigira Roho Mutagatifu uzabasobanurira byose kandi akababera isoko idakama y’ibyishimo bisendereye.

Bavandimwe, burya twese ababatijwe turi abana b’Imana muri Yezu Kristu, ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Uwo Roho ni we utubuganizamo ubuzima bw’Imana. Ni yo mpamvu igihe Yezu agiye gusubira mu ijuru, atari kubura kuduhishurira iryo banga.

Abantu bavuga ko bazi Imana, ariko bagashidikanya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Ivanjili ya none irababwira ikintu cy’ingenzi: ko Uwo bita ko ari Imana, ari We wohereje Yezu kandi akaba Se w’abemera Yezu Kristu bose muri Yezu Kristu nyine. Ibyo bikatwumvisha ko tudashobora kumenya Imana ku buryo bwuzuye tutemeye uko Kuri, ko Imana twemera ari Imana Se w’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Ni yo mpavu none asoza atubwira ati : “Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data’, kandi akongera ahandi ati: “Jye na Data turi umwe”.Ibyo Yezu yabiduhishuriye atwerurira mu by’ukuri ibyishimo biteganyirijwe abamwemeye n’abazamwemera bose, kuko izamuka mu ijuru ry’uwari waramanutseyo akigira umwe muri twe mu kwigira umuntu, ryazamuye kamere yacu, ibyo bikadutera amizero n’ibyishimo by’uko tuzahamusanga nk’uko Isengesho ryo ku munsi wa Asensiyo ribitubwira.

Bavandimwe, uyu munsi dusabe Nyagasani Imana yacu, adusendereze Roho Mutagatifu, ashyigikire ukwemera kwacu, maze nk’uko yayoboye abakristu ba mbere mu butumwa nka Apolo na bagenzi be tubwirwa none n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, natwe adushoboze kubera Kristu abahamya mu bantu bo muri iki gihe cyacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padri Emmanuel NSABANZIMA,

Paruwasi Gisagara, Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho