Mvuye mu nsi nsanze Data

Inyigisho yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 6 cya Pasika, C

Ku wa 11 Gicurasi 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

« Mvuye mu nsi nsanze Data »

« Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.» Aya magambo ya Yezu asezera ku ncuti ze aratubwira ibanga rikomeye ry’ubuzima bwe. Imana yo mu ijuru niyo akomokaho kandi niyo cyerekezo n’indunduro by’ubuzima bwe. Yezu afite iyo ava n’iyo ajya. Koko Yezu ni umwana w’Imana.

Abanyarwanda bari bazi Imana mbere yo kumenya Yezu Kristu kuko bayitaga Rugira, Rugaba, Iyakare,… Banayivugaga mu mazina bita abana babo nka Habyarimana, Niyoyita, Niyigena, Maniriho, … Nyamara ariko ntabwo bari barageze aho bahamagara Imana bayita Papa, ngo bayivugishe nk’abantu babiri baganira. Mbese basaga n’abayirebera kure bakumva batanayegera ariko bakamenya ko ariyo ibyara, ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda. N’ubwo bari bayiziho ubwiza nyamara yasaga n’aho yigunze.

Yezu aho aziye ku isi, yerekanye ko ariwe nzira nyayo igana ku Mana, kandi ko iyo Mana imubereye Se. Ko ariyo akomokaho kandi ariyo shingiro ry’ubuzima bwe. Si ibyo gusa. Mu isomo ry’Ibyakozwe n’Intumwa batubwiye ko « Apolo yatsindaga impaka Abayahudi ku mugaragaro, abereka mu Byanditswe ko Yezu ari we Kristu ». Kuvuga ko Yezu ariwe Kristu bivuze iki ? Bivuze ko Yezu ariwe mukiza cyangwa umucunguzi umuryango w’Abayahudi wari utegereje. Aho aziye ku isi, Yezu yavuze ko ataziye Abayahudi gusa ahubwo ko aje gukiza abantu bose bashakana Imana umutima utaryarya.

Uku kuri k’uko Yezu ari umwana w’Imana nzima kwagombye guhora kwirangira mu matwi no mu mitima yacu. Kwari gukwiye guhora kutwibutsa andi magambo ya Yezu aho agira ati « Nijye nzira, ukuri n’ubugingo » (Yohani 14, 6). Banyarwanda, ibanga rya Yezu mujya mufata akanya ko kuritekerezaho mwicaye mutuje ? Ese mujya mwibuka ko Kiliziya yemeje ko abo mu ijuru badusuye ? Ko Bikira Mariya Nyina wa Yezu yaje i Rwanda ? Ko Yezu umuhungu wa Mariya ari Umwana w’Imana mu Rwanda twitaga Rugira, Rugaba, ya yindi twari tuzi ko yatetesheje Abanyarwanda kuko yirirwaga ahandi ariko igataha i Rwanda, ikaba ariho irara ?

Abadamu bitwa Purisila na Akwila bumvise Apolo asobanura ibya Yezu bumva ko n’ubwo azi Yezu hari icyo abuze. Nibwo bamujyana iwabo, bamusobanurira kurushaho Inzira y’Imana. » Baduhaye urugero rwiza, natwe ntitukiganyirize kwigisha abandi inkuru nziza ya Yezu Kristu. Yezu koko ni inzira. Umuntu umwihambiriyeho abona icyerekezo cy’ubuzima bwe. Nk’ababatijwe, ivanjili y’uyu munsi itwibutsa ko natwe turi abana b’Imana, ko Yezu ari mukuru wacu. Kandi koko turi abana b’Imana. Igihe tuvutse ku bw’amazi no kubwa Roho Mutagatifu, twahawe izina ry’ubukristu. Izina ryacu riranditswe mu gitabo cy’Imana. Sinyatire y’uko tuzwi mu ijuru ni ikimenyetso cy’umusaraba cyadukoreweho kitwibutsa ko izina ryacu turikomora ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Muri iyi minsi idutegurira Pentekositi, amasomo ya Liturujiya aratwibutsa ko aho Yezu arangirije ubutumwa bwe ku isi, yasubiye kwa Se, ari nawe Data wa twese udukunda. Nyamara uko kugenda kudufitiye akamaro kuko dushonje duhishiwe, kuko Yezu atazatinda kutwoherereza Roho Mutagatifu uzaduhoza, akatwibutsa amagambo meza ya Yezu, akazayobora neza umuryango w’abatega amatwi ijambo ry’Imana. Hagati aho ivanjili iratwibutsa akamaro k’isengesho aho igira iti « nimusaba muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere ».

Nimukomeze mugire imyiteguro myiza ya Pentekositi !

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho