Mwamikazi wa rozari, udusabire

   GUHIMBAZA UMWAMI KAZI  WA ROZARI

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Ba 4,5-12.27-29

                        ZABURI: 68,33-35.36-37

                        IVANJILI: Lc 10, 17-27

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Muri uku kwezi kwa cumi kwa Rozari Ntagatifu uyu munsi ni umwihariko kuko weguriwe guhimbaza Bikira Mariya umwamikazi wa Rozari. Guhimbaza liturujiya ya none nibitubere uburyo bwo kongera kuzirikana uruhare  Umubyeyi Bikira Mariya afite mu buzima bwacu, dusuzuma umwanya tumuha, dusuzuma uburyo dushyira mu ngiro inama za kibyeyi atugira. Uyu munsi nutubere imbarutso yo kongera kwiyemeza gukora byose twisunze umubyeyi Bikira Mariya.

Mu ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya ya none turumva umuhanuzi Baruki akomeza umuryango wa Israheli avukamo awusaba kwakira no kwihanganira amagorwa wari urimo. Arawibutsa imvano y’akaga kawugwiririye; kuba warateye umugongo Uhoraho ugatura ibitambo ibigirwa-mana.

Arawushishikariza kandi kwisubiraho no gutakamba kugira ngo Imana yemeye ko wigarurirwa n’amahanga akawutwara bunyago, iwugirire Impuhwe iwibuke.

Nta gushidikanya ko ubutumwa nk’ubu butureba twese ari abari mu ngorane bibaza ku nkomoko yazo cyangwa batayibaza ari n’abari mu byishimo. Ntitwavuga ko abarushye n’abaremerewe ari abacumuye cyangwa se abacumuye kurusha abandi, ngo tube twakwemeza ko abahiriwe n’abanezerewe  muri ubu buzima ari bo ntungane. Icy’ingezi iri jambo ritubwira ni uko duhamagarirwa kwisubiraho, duhamagarirwa twese kugarukira Imana; uwavuga ko ari intungane  itabikeneye, nk’uko Mutagatifu Yohani abivuga uwo ni umubeshyi. Tuzirikane ko ubutungane butanga ubugingo, icyaha kikaganisha mu rupfu.

Nitwumva ibi ntagushidikanya ko tuzaca bugufi imbere ya Yezu tukamubaza icyo dukwiye gukora  kugira ngo turonke ubugingo.

Bavandimwe igisubizo Yezu aduha ntigitandukanye n’icyo yahaye uriya mwigishamatgeko. Twigishijwe kandi twumvise kenshi ko amategeko yose Kristu yayahiniye muri rimwe ari ryo gukunda Imana n’umutima wose, n’imbaraga zose, n’ubwenge bwose no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda.

Umucuranzi Byumvuhore yaragize ati: “ko bitagombera amashuri, ntibinagombe amafranga, ntibinasuzuguze ubigize, bibananiza iki?” nitwisuzume turebe aho duhagaze mu rukundo tugomba kugirira Imana na bagenzi bacu.

Nta shiti ko tuzasanga tutageza ku gipimo nyacyo dusabwa, aho guterwa isoni n’uko bitunanira tubizi ngo tube twaba nk’uriya mwigishamategeko wikuye mu kimwaro ngo ashaka kumenya mugenzi we uwo ari we, twemere intege nke zacu maze duce bugufi tubwire Nyagasani Yezu tuti: “turifuza gukunda nk’uko ukunda ariko ntitubibasha ku bwacu dukeneye ingabire yawe”.

Tubwire Umubyeyi Bikira Mariya tuti: “wowe wabashije gukunda ku kigero Imana ishaka, dufate ikiganza muri uru rugendo turimo tuzishimire gusangira nawe umutsindo mu ihirwe ridashira”

Mwamikazi wa Rozari, udusabire.

Padiri Oswald Sibomana

 

                             

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho