Inyigisho: Mwatowe n’Imana

Inyigisho yo ku ya 04 Mutarama 2014, Igihe cya Noheli
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo:1 Yohani 3,7-10; Zaburi ya 97 (98), 1, 7-8, 9; Ivanjili ya Yohani 1,35-42

Mwatowe n’Imana…

Bavandimwe,

Turi mu ntangiriro z’umwaka. Ni igihe cyo kwifurizanya umwaka mushya muhire, twifuriza abacu ko wazaba umwaka w’amahoro n’ibyishimo. Mu muryango mugari wa Kiliziya dutangira umwaka twiragiza Bikira Mariya, umubyeyi wa Kiliziya. Uyu mubyeyi yahungishije umwana we ababisha bashaka kumwica. Aba mu buhungiro atyo kandi ntawe yagiriye nabi. Azi guhigwa icyo bivuga. Akababaro k’ubuhungiro nako arakazi. Mu muryango w’Abanyarwanda, uyu mwaka ntabwo tuwutangiye mu byishimo. Abagiranabi barongeye badukoramo. Abatangiranye umwaka akababaro ko kubura ababo, nimwihangane. Abamera tubatije amasengesho.

Ijambo ry’Imana se ryadufasha kumva neza ibihe turimo? Igisubizo ni Yego. Mu gihe cya Yohani Batisita rubanda yari itegereje umukiza. Bamwe mu rubyiruko bari baragiye inyuma ya Yohani Batisita, bahinduka abigishwa be. Bari bamufitiye amakenga, bibaza niba ariwe mucunguzi utegerejwe. Ariko Yohani yari yarababwiye ko atariwe mukiza, ko Umukiza abarimo rwagati, kandi ko rwose icyubahiro cye kitatuma anajishura udushumi tw’inkweto ze.

Muri urwo rubyiruko batubwira abasore babiri bari abigishwa ba Yohani Batisita. Bavugamo Andereya, undi ashobora kuba ari Yohani. Baje rero kubona Yezu ahise, banumva Yohani Batisita avuga ati “Dore Ntama w’Imana”, ntibajuyaje bahise bamukurikira. Ikibazo rero kuri urwo rubyiruko cyari iki: ko umukiza aturimo ariko tukaba tutamuzi, ubu buzima bwacu tubugenze gute? Tubwerekeze he ? Vocation yacu ni iyihe? Rwarimo kwibaza ikibazo cy’ubutore. Cya vocation. Yezu yabonye bamukurikiye arababwira ati “murashaka iki?” Koko rero yari yabonye ko barimo bashaka, bashakisha, banyotewe no kumenya uje aje kubakiza.

I Rwanda hakenewe ba Yohani Batisita bo kwereka inzira Abanyarwanda bashakisha umukiza. Nta kubica iruhande, abo ba Yohani Batisita ni abafite mu nshingano zabo z’ibanze ubuhanuzi. Ndashaka kuvuga Abepisikopi, Abapadiri, Abadiyakoni,… Ariko tutibagiwe n’ababatijwe bose, kuko nabo iyo nshingano y’ubuhanuzi bayifite. Kudatanga icyerekezo muri iki gihe ni ubuhemu. Kandi rero aba bashinzwe gutanga icyerekezo ntibakagombye gutinya gukererwa amajosi, dore ko na Yohani Batisita atabitinye.

Iyi vanjili itwereka ko dushobora gufutukirwa ku butorwe bwacu ari uko undi muntu abidufashijemo, akatwereka inzira. Ati « Dore ntama w’Imana ! ». Ariko ntuzamenya neza vocation yawe udashakisha. Kumenya aho Yezu abarizwa, ugatota inzira ujyayo, hanyuma ukamwicara iruhande ukamwumva, ngibyo bimwe mu bifasha gufutukirwa ku butorwe bwacu. Mumbabarire niba mbagarutseho, ndashaka kuvuga mwebwe Abepisikopi, abapadiri, n’abadiyakoni,… niba tudafashe umunsi wo kugumana na Yezu, kugeza « nk’igihe cy’isaha ya cumi », ntakabuza umuryango w’Imana tuzawupfunyikira amazi.

… mube rero abigishwa b’Umwana wayo…

Ntabwo abo Yezu yatoye yahise abohereza mu butumwa. Umuntu utarabanje kuba umwigishwa wa Yezu ntabwo ashobora kuba intumwa. Kuba umwigishwa wa Yezu bivuzeko afata igihe cyo kumwoma mu nyuma, akamutega amatwi, akamwiga ingendo n’imigenzo,… Kuba intumwa nabyo bivuze gushyira ubutumwa abandi. Umuntu rero wikoze ngo ajyanye ubutumwa, atarafashe igihe cyo kuba umwigishwa, abamwumva batangazwe n’uko ababwiye ubusa. Ijambo rya gitumwa Simoni yagejejweho na Andereya yahise aryemera kuko Andereya yari yafashe igihe cyo kumenya aho Yezu atuye, cyo kumukurikira, no kumwicara iruhande akamutega amatwi. Ibi byatumye Simoni yakira ubutore bwe bwo kuba Petero, ni ukuvuga Urutare Kiliziya izubakwaho. Bepisikopi musangiye na Petero ubutumwa, murumve akamo Petero w’ubu arimo atera !

… hanyuma muzamubere intumwa.

Nk’uko Andereya yagejeje ubutumwa kuri Petero akamugira umwigishwa ya Yezu, nimucyo natwe tubere Yezu intumwa. Tumushakire abigishwa. Mu by’ukuri mu gihe tubatijwe, ndetse tukagerekaho no gukomezwa, Kiliziya iba idutezeho kuba intumwa z’inkuru nziza. Inkuru nziza umukirisitu ahamagarirwa kugeza ku bandi ni uko ubuzima bwatsinze urupfu, ko Yezu yazutse mu bapfuye, ko natwe dutegereje izuka ry’abapfuye. Umuryango w’Abanyarwanda ukeneye kumva mu buryo butomoye iyi nkuru nziza y’izuka ry’abapfuye. Abashinzwe kwerekana inzira nibabwire abica abandi, bakaba barabigize nk’umwuga, ko bagorwa n’ubusa.

Mu bihe byo mu ntangiriro za Kiliziya niho umurimo wa gitumwa wakwiriye isi yose. Yezu amaze gusubira mu ijuru, Roho Mutagatifu yahawe rugari ayobora Kiliziya yifashishije intumwa. Ni muri ibyo bihe Yohani intumwa yatanze inyigisho zikakaye Kiliziya yatwibukije uyu munsi. Yohani aragira ati: “Twana twanjye, ntihakagire ubayobya, […], “ukora icyaha aba ari uwa Sekibi, kuko Sekibi ari umunyabyaha kuva mu ntangiriro”. Arongera ati: “Dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Sekibi: umuntu wese udakora ibitunganye, cyangwa ntakunde umuvandimwe we, ntakomoka ku Mana”. Abica abandi rero, bakaba barabigize umwuga, barabe bumva !

Bavandimwe, nagirango ndangize mbibutsa ko kuba intumwa bitoroshye. Twese tuzi ko intumwa za Yezu hafi ya zose zarangije ubuzima bwazo zishwe. Ntawe nshaka guhamagarira ubumaritiri muri iyi ntangiriro y’umwaka. Nyamara ariko twe dufite kuba abahanuzi n’intumwa mu nshingano zacu twakagombye guhora tuzirikana icyo kuba umuhanuzi n’intumwa bisobanuye.

Nongeye kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho