Inyigisho yo ku yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5 cya Pasika, A
Amasomo: Intu 15,1-6; Zabuli 121,1-5; Yh 15,1-8
“MWE MURAKEYE KUBERA IJAMBO NABABWIYE”
Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.
Nyagasani Yezu Kristu rukundo ruzima aje adusanga kuri uyu munsi wa none ngo adutagatifurishe ijambo rye. Ijambo rizima kandi rifite ububasha bwa Yezu Kristu, we udushishikariza kumwigiraho muri byose, kugira ngo tubashe guha icyubahiro gikwiye Imana Data. Iyi Vanjili idufashe kurushaho gusabana n’Imana Data ndetse na bagenzi bacu. Tuyizirikane kandi tuyihuza n’ubutumwa Imana yatugejejeho ibinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Fatima.
1.Ndi umuzabibu w’ukuri Data akaba umuhinzi
Iyi vanjili, iri mu gice bigararaga ko Yezu yari arimo kuraga. Mu gihe igihe cye cyo guhabwa ikuzo cyari cyegereje, yigishije abigishwa be akoresheje ibigereranyo. Igiti cy’imbuto kititaweho ngo gifumbirwe, cyuhirwe, gikizwe ibisambo n’amashami yumye ntabwo gishobora kwera ngo gitange umusaruro utubutse. Waba umurimo wo kwicira, byaba umuruho w’umuhinzi cyangwa ububabare bw’igiti, ni byo byeraho imbuto nziza. Iyi mvugo ishushanya igaragaza umurimo w’Imana muri Kiliziya: Imana yita kandi igasukura Kiliziya yayo rimwe na rimwe hakabamo umubabaro n’umusaraba ngo haboneke umusaruro mwiza! Urukundo Imana idukunda, rusumbye kure urw’umuhinzi akumda imbuto ye nziza iri mu murima. Ibyo yaduhaye rero bidufasha kurushaho kurwakira no kurubamo, twe kubipfukirana maze igihe cy’isarura buri wese azabe ari urubuto rwiza kandi rweze neza.
2.Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye
Yezu abwira abigishwa be ko bo bakeye byari ukubibutsa ibyo yari aherutse gukora aboza ibirenge, igihe yaremaga isakaramentu ry’Ukarisitiya ndetse bakanahabwa itegeko ry’urukundo: gukundana nk’uko yabakunze. Ni ikimenyetso bahawe kugira ngo bazajye bibukiramo ko yabitangiye, ko yabakunze akabakunda byimazeyo, kugeza ubwo atanze ubuzima bwe akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa, akamanukira mu irimbi ariko akazuka. Umucyo w’abigishwa ba Yezu rero, bawukura kuri Yezu ubwe. Arababwira kandi akabwira abazamwemera b’igihe cyose ati: “Mwe muzera imbuto kubera ko mwakiriye ijambo nababwiye. Muzashimisha Data kuko muri abigishwa banjye”. Kuba umwigishwa we bisaba: kumwumva, kumwemera, kumwizera, gukundana nk’uko yabakunze. Kumwigiraho ingiro n’ingendo. Ijambo rye, ni iryo yumvanye Imana Data. Tuzirikane ko umwigishwa we rero, akanguriwe kuryumva kandi rikamubeshaho. Rikamutungira Roho, kuko tubizi ko umuntu adatungwa n’umugati gusa. Ni ngombwa kumva ijambo ry’Imana no guhabwa amasakramentu by’umwihariko Isakramentu ry’Ukarisitiya kugira ngo abashe kubaho uko Imana ishaka.
3.Nimube muri njye, nanjye mbe muri mwe kuko tutari kumwe ntacyo mwashobora
Yezu yavuze ariya magambo ayabwira abigishwa be, ni ukuvuga abo bari bari kumwe imbonankubone. Gusa turabizi ko ijambo ry’Imana rireba abantu b’igihe cyose. Bivuze ngo, ubu ni twe abantu b’iki gihe turimo tubwirwa. Ni twe ribwiwe. Tutari kumwe na Yezu ntacyo twakwishoborera. Buri wese arabwiwe: yaba abayobozi, yaba n’abakristu muri rusange. Udashamikiye kuri Kristu biroroshye ko yamera nk’ishami ridashobora kwera imbuto igihe ritamuriho. Buri wese agomba kwera imbuto z’ubutungane n’urukundo afitiye Yezu Kristu. Bitabaye ibyo, yaba ameze nka rya shami ritera. Akaba yakumagana, akajugunywa mu muriro maze agashya.
Ababatijwe twese, twagizwe ibiremwa bishya maze twambara Kristu. Nidukomere rero ku masezerano twagiranye n’Imana ari yo Kwanga icyaha, gukurikira Krisru no kumwamamaza. Batisimu twahawe, yatumye dupfana na Kristu kandi tuzukana na we, duharanire kugaragaza imbuto zayo mu bitekerezo, mu magambo ndetse no mu bikorwa. Tumubere abahamya nyabo muri iyi si yuzuye ubukozi bw’ibibi n’ubugizi bwa nabi. Tumubere abahamya muri iyi si irimo ubuyobe n’ubugomeramana bigenda byiyongera kandi ibyinshi bikaza byitwaje ubumenyi n’ikoranabuhanga. Dusubize amaso inyuma maze twibuke uko isi yari imeze muri za 1917, maze twumve impanuro Imana yahaye abantu bari bariho icyo gihe ibinyujije ku mubyeyi wacu Bikira Mariya. Tumenye ko ubu butumwa ari ubw’agaciro gakomeye no kuri twebwe abariho ubu.
4.Ubutumwa bw’umwamikazi w’i Fatima muri iki gihe isi yugarijwe
Mu buryo bwinshi Imana ikoresha kugira ngo itugezaho ubutumwa, harimo n’amabonekerwa ya Bikira Mariya. Kuri iyi taliki ya 13/5, duhimbaza umunsi mukuru ngarukamwaka y’amabonekerwa y’I Fatima. Aya mabonekerwa yabaye mu mwaka wa 1917. Ubutumwa bw’i Fatima ni impuruza yo kwisubiraho ndetse n’ubuhanuzi ku mpinduka zibabaje zishobora kwangiza isi. Ni amabonekerwa yabayeho mu gihe intambara ya mbere y’isi yari igiye kurangira. Bikira Mariya yaragize ati: “Intambara ya mbere igiye kurangira, ariko abantu nibatisubiraho, hazabaho iya kabiri izatwara abantu benshi cyane; nibakomeza kubabaza Imana kurusha uko ibabaye ubu, hazaza n’iya gatatu”. Arongera ati: “intambara, ni igihano cy’ibyaha rusange”. Arongera ati: “Imana izahanisha abantu intambara, inzara n’itotezwa rya Kiliziya. Hazabaho ubuhakanamana ku isi, maze ubwo buhakanamana azabe ari bwo buzateza intambara z’urudaca ku isi; ibihugu bimwe bizasibangana. Hazabe itotezwa rikomeye ry’abakristu ku isi hose”. Umwamikazi wa Fatima yaravuze ati: “Niba ibyo mbabwiye bikurikijwe, isi izagira amahoro”. Umubyeyi Bikira Mariya yatanze umuti agira ati: “Nimuvuge Rozari, mwambare isikapulari, muhongerere ibyaha bikorerwa Yezu mu Ukaristiya. Kugira ngo ibyo bihano bizaterwa n’ibyo byaha bibabaza Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwanjye, bihagarikwe”.
Bikira Mariya yabikije ibanga abana babonekewe. Abasaba ko bazavuga ibice bibiri bya mbere byaryo, ariko igice cya gatatu arakibabuza. Igice cya mbere, ni umuriro w’iteka babonye: aho abantu benshi, benshi cyane bajya. Abana bababonye ndetse bagwamo basiganwa kandi basangamo abandi bari barimo baboroga, bidumbaguza mu kizenga cy’umuriro, ngo basa n’amakara yaka kandi bakagumana amasura y’abantu, amashitani na yo abagaragura muri uwo muriro. Mbese bari mu muriro nk’uko ivanjili yabigarutseho. Ibihamya n’ibishushanya iby’ubuzima bwa nyuma y’ubu bwo kuri iyi si, twahawe byinshi. Twirinde kunangira umutima. Igice cya kabiri cy’ibanga, ni ubuhanuzi ku ntambara, intambara, inzara, imitingito n’ibindi byago hamwe n’itotezwa rya Kiliziya. Ubu isi yacu yugarijwe n’icyorezo, Covid-19. Ariko se, haba hari isomo turimo kugikuramo ku bijyaanye n’umubano mu bantu. Igihe iki cyorezo kimaze ndetse n’ibyo kirimo gukora kuri iyi si, byagombye gutuma mwene muntu abona neza umwanya akwiye kwiha ndetse n’uwo akwiye guharira umushoborabyose. Gushaka kwiresheshya n’Imana cyangwa se kuyisiba mu mibereho y’abakomeye byagombye kwigizwayo.
Igice cya gatatu cy’iryo banga, ababonekewe basabwe kukigira ibanga maze igihe kigeze Bikira Mariya asaba ko rihabwa abayobozi ba Kiliziya mu nyandiko. Bamwe mu babitsi b’inyandiko za Vatikani bashoboye kugera kuri iryo banga, bavuga ko ryerekeye ubuyobe burengeje ukwemera buzibasira Kiliziya, no gutakaza ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Mu ruzinduko Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yagiriye i Fatima muri 2010, yavuze ko ibanga rya gatatu ritavuzwe ryose, kandi ibirimo birebana n’ibabazwa rya Kiliziya. Ibyo byaje bishimangira ibyo Nyirubutungane Yohani Pawulo wa II yavuze mu wa 1980, ubwo yasubizaga abari bamubajije impamvu ibanga ry’i Fatima ritavugwa. Yabashubije ko ibirimo kubivuga, byarushaho kuzambya ibihe turimo aho kubikiza. Ikiruta ni ukuvuga ishapule, ni wo muti w’ibiri muri iryo banga.
Ubutumwa bw’I Fatima bumenyesha abakristu ko uko iminsi igenda yicuma, isi igenda ihura n’imibabaro iturutse mu guhakana no kubabaza Imana bikabije. Ibyo rero bishobora kuba intandaro y’ibyago byinshi kandi n’ubundi ugasanga mwene muntu ari we ubyikururira. Abakristu rero, turasabwa kwakira umuti Bikira Mariya yatangiye i Fatima: kugarukira Imana, kwita ku iyobokamana nyaryo, kwanga ibyaha, kubaha Yezu no kuberaho gukunda Imana na Bikira Mariya. Ni aha buri wese rero, kwiyambaza BikiraMariya w’i Fatima muri iki gihe isi yugarijwe n’icyago cya Covid-19.
Umwanzuro
Yezu Kristu ni we nzira ukuri n’ubugingo. Ntawe ugere ku Mana Data atamunyuzeho. Ubuzima bwacu rero bukwiye kwisanisha n’ubwe. Yaje mu isi kugira ngo ayitagatifuze kandi adukingurire amarembo y’ubugingo bw’iteka. Yarababaye, arapfa, arahambwa; ariko yaranazutse. Yatsinze urupfu. Ni muzima. Tumufungurire imitima yacu. Tube muri we, maze na we abe muri twe. Ni We soko y’ubumwe n’ubuvandimwe. Tumenye ko n’igihe twaba tuguye, ari ngombwa kweguka tumusanga kugira ngo hato tutijugunya ahatuma twumagara, tukazajugunywa mu muriro, tugashya.
Iyi si yacu ifite ibibazo by’igihe cyayo, ni twe rero tugomba kuyigira nziza nk’uko Umubyeyi wacu Bikira mariya abidusaba. Kwera imbuto ni ukugira umubano wihariye n’Imana Data ndetse na Kristu, ni ukugumana na we mu bucuti buhamye, ni ukumubanira neza bigaragarira mu buryo tubaniye abavandimwe bacu cyane cyane abanyantege nke. Umucyo wacu, uzagaragarira mu mubano n’umushyikirano tuzaba dufitanye n’Imana. Uzagaragarira mu buryo turushaho kugira iyi si dutuye nziza, uzagaragarira mu buryo twanga icyaha, tugakurikira Yezu Kristu kandi tukamwamamariza mu kumwubaha no mu gusohoza ubutumwa aduha.
Padiri Valens NDAYISABA