Ko i Filipi bugururiye Roho Mutagatifu bagahimbaza Pasika,mwe iwanyu bimeze gute?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 6 cya Pasika, 11 Gicurasi 2015

Bavandimwe, dukomeje guhimbaza ibyishimo bya Pasika. Pasika ni izuka rya Nyagasani Yezu Kristu ari nawe dukesha izuka ryacu. Ku mukristu, izuka ni inzira umuntu anyura buhoro buhoro agenda ava mu buhakanyi akaba umwemezi, akava mu mwijima akagana mu rumuri, akava mu bwoba agahamya ukuri, mu rupfu akagana mu buzima.

Umugore w’i Filipi witwa Lidiya yahimbaje Pasika ya Kristu ubwo yoroheye Roho Mutagatifu, akakira inyigisho ya Pawulo yerekeye Kristu wazutse. Ikimenyetseo ntakuka cy’uko ahuye na Kristu wazutse: Lidiya yemeye kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose. Niba ukize ihatire gukiza abandi. Gukira wenyine niyo ntangiriro y’ubutindi bwawe ndetse biganisha ku rupfu. Uyu mugore yari umuherwe kuko yacuruzaga imyenda myiza kandi ihenze. Nyamara amaze kumenya Uwo twese dukesha kuramba no kuramuka ndetse n’umukiro uhoraho, ntiyihereranye uwo mukiro. Yamamaje Kristu mu muryango we, mu bagaragu be ndetse avukira rimwe nabo ku bw’iriba rya Batisimu, bose bandikwa mu Gitabo cy’ubugingo. Kuva ubwo, ku bwa Batisimu Lidiya yabaye umwe, umuvandimwe w’abo yari abereye umukoresha. Batisimu yaduhaye ubuvandimwe isi itaduha ndetse idashobora kutwambura.

Tubungabunge imbuto za Batisimu ariyo Pasika yacu tworohera buri gihe Roho Mutagatifu. Roho w’Imana aduha kuba abanyakuri no guhamya Ukuri. Tuzirikane ko muri ibi bihe turimo ijambo ukuri rigenda ryibagirana mu mibereho ya muntu. Benshi bemeye kuba abogeza kinyoma, hari benshi bemera kuryamira ukuri bazi neza kubera inda nini, indonke n’izindi nyungu z’isi nyamara zihitana n’ibihe! Hari abenshi bigiza nkana, bagahakana ibyo bazi neza, bagasasira kandi bakubakira ikinyoma ndetse bakagishakira ingingo zikimika burundu. Kwimika ikinyoma ntaho bitandukaniye no kwimika urupfu mu nzu yawe. Twakire Roho Mutagatifu adutoze kuba abanyakuri ndetse n’abahamya bako. Tuzirikane ko Roho w’ukuri ari nawe Roho w’ubutwari. Guhamya ukuri hari ubwo bisaba igiciro cy’amaraso, ni ukuvuga guhorwa Imana. Na Yezu ni byo yazize. Yahamije ukuri, ko Imana ari Data, arabizira, nyamara yaratsinze ni muzima. Ni we uha abe gutsinda ikinyoma n’umwijima by’iyi si akabambika ikamba ry’ubugingo buhoraho iteka.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ku Mana maze dukomere kuri Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yoh14, 6).

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho