Ku wa 2 w’icya 1 cy’Igisibo, C, 12/03/2019
Iz 55, 10-11; Zab 34 (33), 4-7. 16-19; Mt 6, 7-15
Bavandimwe,
Muri uru rugendo twatangiye rw’iminsi mirongo ine tugana mu byishimo bya Pasika ya Nyagasani twongeye kugira amahirwe yo gutungwa n’Ijambo rya Nyagasani. Iryo jambo riraduhugura, rikadushishikaza, rikatuyobora maze rikatwibutsa ko dufite Umubyeyi ari we Data uri mu ijuru.
Nyagasani aratwigisha gusenga. Aratubwira ko gusenga no kuvuga amasengesho bitandukanye. Araduhugurira kwimenyereza kuvuga Dawe, kwita Imana Data Umubyeyi wacu. Aratwigisha isengesho ry’abana b’Imana.
Isengesho ryacu ntabwo ari ugusukiranya amagambo nk’abatazi Imana ahubwo ni ikiganiro tugirana n’Imana Umubyeyi wacu. Muri iryo sengesho turamukuza, tukamuramya, tukamusingiza ariko tukanamusaba. Tumusenga dusaba ko Izina rye ryubahwa, twifuza ko ingoma ye yogera hose kandi duhihibikanira ko icyo ashaka gikorwa mu isi nk’uko gikorwa mu ijuru ariko kandi tukamusaba ibidutunga bya buri munsi, tugatakamba dusaba imbabazi z’ibicumuro byacu, tugasaba imbaraga zo gutsinda ibishuko no kugendera kure ikibi.
Bavandimwe,
Muri iri sengesho hari aho tugera tukavuga tuti: “Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho”. Ni ngombwa muri iki gihe kuzirikana ku mbabazi duha abaducumuraho. Ni gute tubabarira? Ese aho ntitwaba tubikora bya nyirarureshwa? Nimucyo tujye tubabarira tubikuye ku mutima, bitabaye ibyo ntacyo twaba turusha abanyamahanga n’abanyabyaha. Iki gihe cy’igisibo rero nikitubere umwanya wo kubabarira abandi ndetse tubafasha guhinduka kuko imbabazi nyazo zigendana n’urukundo rwa kivandimwe kandi urwo rukundo rugomba kutugeza mu bugingo bw’iteka. Uyu ni umwanya rero wo kurushaho gushyigikirana muri uru rugendo turimo maze tugahashya ikibi cyaba ikiturimo cyangwa se ikiri muri bagenzi bacu kuko ikibi kidusenya aho kutwubaka.
Ibyo byose tubifashwa n’Ijambo ry’Imana cyane cyane iryo tugenda twumva buri munsi muri iki gihe cya Liturjiya. Nitwemere duhindurwe naryo, ritubesheho maze tuzagere mu bugingo bw’iteka.
Dusabe imbaraga zo gutega amatwi Ijambo ry’Imana maze riduhindure tuzagere mu byishimo bisendereye by’izuka rya Nyagasani. Niturangwe n’impuhwe maze tubabarirane aho guha umwanya icyaha ngo kidusenye. Dusabire iyi si yacu kugira ngo twese abayituye tumenye ko duhuje Umubyeyi umwe ari we Data uri mu ijuru bityo ko turi abavandimwe. Amen.
Padiri Léonidas Ngarukiyintwari