“Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? (Mk 8,27-33)”

Inyigisho ku wa kane, icyumweru cya gatandatu gisanzwe , imbangikane, A, 2014

Ku ya  20 Gashyantare 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

“Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? (Mk 8,27-33)”

Ese Yezu uramuzi ? Mwahuriye he bwa mbere ? Mwaganiriye iki ? Nyuma yaho byagenze bite? Ibyo ni ibibazo najyaga mbaza abakristu tukaganira kuri Yezu. Ivanjili y’uyu munsi iradusaba kwibaza niba tuzi Yezu by’ukuri. Biriya bibazo bibiri Yezu yabajije intumwa ze i Kayizareya ya Filipo natwe arabitubaza uyu munsi, twe twamukurikiye, hakaba hashize imyaka iyi n’iyi. Yezu arashaka kumenya niba tuzi ibanga rye. Abantu bavuga ko ndi nde ?Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?

  1. Uburyo bubiri bwo kumenya Yezu

Koko rero murabizi. Hari uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kumenye Yezu. Uburyo bwa mbere ni ukumubwirwa. Ukamenya icyo gatigisimu imuvugaho. Ndetse ukisomera Bibiliya cyane cyane Isezerano rishya. Ukaba wasoma n’ibindi bitabo byanditswe n’abahanga mu by’Iyobokamana. Ubwo buryo byo kumenya Yezu ni bwiza, ariko ntibwuzuye. Kuko burya ngo « Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni ».

Hari uburyo bwa kabiri: guhura na Yezu ma muteka y’ubuzima bwawe. Mbese nk’uko Zakewusi bahuriye mu giti cy’i Yeriko (Lk 19, 1-10), Levi ari we Matayo bagahurira mu biro by’imisoro i Kafarinawumu (Mt 9, 9-13), Pawulo bagahurira ku muhanda ujya i Damasi (Intu 9, 1-19), umugore wo kuri Samariya bagahurira ku iriba rya Yakobo ku manywa y’ihangu (Yh 4,1-42). Iyo wahuye na Yezu, icyo gihe Yezu uba umuzi neza utagendera kubyo bakubwiye, cyangwa se bamwanditseho, ahubwo mwarihuriye. Nibyo abanyasamariya babwiraga umugore wari wabafashije guhura na Yezu bati « Ntitucyemezwa n’ibyo watubwiye ; natwe twamwiyumviye, kandi tumenye ko ari we Mucunguzi w’isi koko » (Yh 4,42).

Kuba umukristu ni uguhura na Yezu ugafata icyemezo: niyemeje kuba umukristu. Igihe rero utarafata icyemezo cyo kuba umukristu, ukabaho nk’umukristu, ukavuga nk’umukristu, ugakora nk’umukristu, mu by’ukuri uba uri umukristu w’imihango ariko nta gihango uragirana na Yezu Kristu muzima.

  1. Kuba umukristu ni ukubyiyemeza

Najyaga nganira na Sogokuru, akambwira ukuntu bamwe mu banyarwanda babaye abakristu. Muri za 1943, umwami w’u Rwanda yarabatijwe, aba umukristu. Nyuma n’abatware bagenda babatizwa. Umutware w’umukristu birumvikana ko yajyaga mu misa ku cyumweru. Nta mutware wagendaga wenyine. Habaga hari abamuhetse, hari n’ibyegera bimuherekeje. Bageraga ku kiliziya, umutware akinjira mu kiliziya, bo bagasigara hanze kuko batari abakristu. Misa yahumuza, umutware agasohoka bakamuherekeza bakamugeza mu rugo. Ku cyumweru gikurikiyeho bikagenda bityo. Igihe cyarageze bamwe muri ba bantu baherekeza umutware bakaguma hanze ya kiliziya, bagira amatsiko. Bakarunguruka mu kiliziya ngo barebe uko hamenze. Ubutaha bakinjira . Bakabona uwinjiye mu kiliziya ateye ivi, nabo bagatera ivi. Abakristu bakicara nawe akicara, bahaguruka nawe agahaguruka, bapfukama nawe agapfukama. Ndetse nimugoroba akihererana umukristu. Ati « Ariko iyo mwinjiye mu kiliziya mbona mukora ku gahanga, mu gatuza no ku ntugu. Hari utugambo muvuka. Ni utuhe? » Umukristu akamwigisha gukora ku kimenyetso cy’umusaraba: ku izina rya Patiri, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Noneho ku cyumweru gikurikiyeho, akajya mu Misa yabifashe, ndetse n’indirimbo n’ibyo basubiza atangiye kubimenya.

Yageraho akegera padiri ati « Ndashaka kubatizwa ». Padiri ati « Kugira ngo tukubatize, ugomba kwiga gatigisimu, ukamenya amategeko ya Mungu, amasengesho ya mu gitondo n’aya nimugoroba, amasakaramentu uko ari arindwi, amahame tugomba kwemera n’ibindi bijyanye n’ubukristu». Icyo gihe gufata mu mutwe byari byoroshye si kimwe no muri iki gihe. Yamara kubifata akajya kubazwa, agatsinda. Padiri ati “Uratsinze, kuri Pasika uzaze tukubatize”. Nuko akabatizwa.

Uyu mukristu, uretse ko tutazi uko ingabire y’Imana ikora, murumva azi Yezu? Murumva hari aho bahuriye? Murumva hari aho yigeze ahitamo ati “Niyemeje”? Kuri we ubukristu ni imihango n’amagambo n’indirimbo. Inkuru Nziza ya Yezu Kristu imuri kure. Hari indi ntambwe akeneye gutera kugira ngo anywane na Kristu by’ukuri.

Aha tuhumve neza. Guhura na Kristu si ukubonekerwa. Ibyo biri mu rundi rwego. Ni ukumva mu mateka y’ubuzima bwawe uhuye na Yezu muzima ugatangira urugendo rwo guhinduka. Nka Tereza w’i Kalikuta bahuriye mu rugendo avuye muri biruhuko, Inyasi y’i Loyola bahuriye mu bitaro aho yari arwariye imvune y’amagufa. Hari umukristu nzi, we wahuriye na Yezu muri gereza, avamo yarahindutse.

Ikindi ni uko uhuye na Yezu adahita aba umutagatifu. Ahubwo atangira urugendo rw’ubutagatifu, mbese aba ari mu nzira. Burya ngo ntawihuta nk’uwayobye. Nyamara nyine ko aba yayobye ntagera aho ashaka kujya. Naho uri mu nziza nziza, niyo ananiwe, araruhuka, ariko ari mu nzira. N’iyo aguye, arabyuka agakomeza urugendo kuko aba azi inzira kandi ayirimo, atajarajara, ngo arangazwe n’ ibihuhera byose.

  1. Ubukristu n’umusaraba ni indatana

Dukurikiye Yezu wabambwe ku musaraba. Nibyo Petero adashaka kumva no kwakira, bigatuma Yezu amutwama. Petero ntiyakira amagambo ya Yezu ababwira iby’ibabara rye, urupfu rwe n’izuka rye.

Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane,agacibwa n’abakuru b’imiryango, n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa, ariko akazazuka nyuma y’iminsi itatu” Petero n’ubwo yashubije neza ko Yezu ari “Kristu” ntaramenya Yezu by’ukuri. Urugendo ruracyari rurerure. Azamumenya neza amaze kuzuka, by’umwihariko kuri Pentekosti igihe Roho Mutagatifu azamumanukiraho we na bagenzi be. Nibwo ubwoba n’ubujiji bizayoyoka, atangire kwigisha Inkuru nziza y’izuka rya Kristu (Intu 2, 1-15)

Mariko, umwanditsi w’ivanjili atubwira ko Yezu yavugiye iby’urupfu rwe n’izuka rye Yezu mu ruhame bose bamwumva. Petero ntiyabyakira. Aramwihugikana, ati « Abapfa ko bahari. Wowe rwose ntibikakubeho ». Yezu amwamaganira ku mugaragaro yivuye inyuma, mbese nk’uko yacecekeshaga Sekibi cyangwa imiyaga yo mu nyanjja. Kuri Yezu, kurwanya inzira y’umusaraba iganisha ku mukiro bihwanye no kwinjira mu myumvire ya Sekibi, Sekinyoma. Petero ashaka kwigizayo umugambi w’Imana. Ingufu Yezu ashyira mu kumwamagana, zirerekana uruhare rukomeye rw’umusaraba mu gucungurwa kwacu; umusaraba ni ibanze mu buzima bwa Yezu no mu buzima bw’umukristu.

Murabizi muri iki gihe hari amadini y’inzaduka asezeranya abayoboke bayo ibitangaza : akazi, ubukungu, gukira indwara, ndetse na za zindi zaburiwe umuti n’urukingo, umugabo cyangwa se umugore w’akataraboneka n’ibindi n’ibindi. Ubukristu buhunga umusaraba si bwo Yezu yatwigishije. Ubukristu n’umusaraba ntawubitandukanya .Yezu ati “Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire !” (Lk 9,23). Yezu ntakuraho imisaraba yacu, ahubwo arayidutwaza.

Bavandimwe,

Dusabirane kugira ngo turusheho kumenya Yezu twakurikiye. Kumumenya by’ukuri bitume turushaho kumukunda, kumukundisha abandi no kumubera abahamya mu ngo, ku kazi, mu baturanyi, mu butabera, muri politiki, mu bukungu… mu buzima bwacu bwa buri munsi. Roho Mutagatifu ahe buri wese ibyishimo n’ubutwari bwo kunyura mu nzira Yezu atwereka, ari nayo we ubwe yanyuzemo, akagera mu ikuzo ry’ijuru.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho