Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 25 gisanzwe, B,ku wa 25 Nzeli 2015
Amasomo : Igitabo cy’Umuhanuzi Hagayi 1, 15b-2,9, Ivanjili ya Luka 9,18-22
Uri Kristu w’Imana
« Uri Kristu w’Imana .» Ni igisubizo cy’ukwemera gitanzwe na Petero nyuma y’aho Yezu Kristu abarije abigishwa be uko rubanda bamuvuga : « Rubanda bavuga ko ndi nde? » Iyi vanjiri y’uyu munsi ije ikurikira iyo twumvise ejo aho noneho atari Yezu ubaza ahubwo ari Herodi wibaza Yezu uwo ari we (Luka 9,7-9). Ikibazo cya Herodi cyabonye ibisubizo byinshi bimutera kwibaza kurushaho ndetse no gushaka uko yazabona Yezu. Ikibazo Yezu Kristu abaza abigishwa be nacyo kiratanga ibisubizo byinshi.
Rubanda bavuga ko ndi nde?
Ibisubizo byabaye byinshi : « Bamwe bavuga ko uri Yohani Basisita, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse. » N’ubwo ibi bisubizo byose byatanzwe bigaragaza ko rubanda babonye muri Yezu ibintu bidasanzwe kubera ko abavugwa bitiranya na Yezu ni ababaye abantu bemera kwakira ubutumwa bwo kwisubiraho Imana yabahaye ngo babushyire umuryango wayo kandi bagaragayeho ubusabaniramana. Ariko kubera ko igisubizo Yezu ashaka gitandukanye n’icyo twafashe mu mutwe cyangwa icyo ubushakashatsi cyangwa ibarurishamibare byatanga ku kumenya imitekerereze ya rubanda ku ngingo iyi n’iyi, ntagarukira aho. Arifuza kugeza buri wese aho yamukiriza. Ni ku gisubizo cyawe bwite kivuye ku mutima ukunda kandi wemera Imana. Ni iyo mpamvu yongera kubaza.
Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?
Petero aramusubiza ati « Uri Kristu w’Imana. » Ngicyo igisubizo cy’uwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu ureke Herodi wifuzaga kubona Yezu nyamara yamubona ntace bugufi imbere ye ahubwo akamushinyagurira. « Herodi abonye Yezu, arishima cyane kuko yahoraga yifuza kumubona, kubera ibyo yamwumvagaho. Ndetse yizeraga kumubona akora igitangaza. Amubaza ibibazo byinshi, ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bari aho bamurega byinshi. Nuko Herodi, afatanyije n’abasirikare be, aramushinyagurira cyane, amuhindura urw’amenyo, hanyuma amwambika umwenda urabagirana, amusubiza atyo kwa Pilato. Herodi na Pilato bahera ubwo baruzura, kandi mbere hose baziranaga. » (Luka 23, 8-12) Ikibazo cya Pilato cyaboneye igisubizo ku musaraba gitangajwe n’umutegeka w’abasirikare b’abanyaroma : Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati «Koko, uyu yari umwana w’Imana!»( Mariko 15, 39)
Hamwe na Petero nidutange igisubizo kivuye ku mutima w’umuntu utega amatwi, akemera kuyoborwa na Roho mutagatifu. Ubuzima bwacu, ibyo tuvuga, ibyo dukora byose bigaragaze igisubizo ku kibazo cy’abibaza Yezu uwo ari we. Ni Imana, akaba Urukundo. Ng’ubwo ubuhamya bukenewe muri iki gihe. Si amagambo twafashe mu mutwe ahubwo ni ukwemera kugaragazwa n’inyota dufite yo kubona Yezu n’urukundo ruhamya ko tuzi Yezu kandi tubana na we. Igisubizo cya Petero kandi kigaragaza Yezu uwo ari we. Ni Kristu, uwasizwe, uwo bari barategereje, Mesiya, umucunguzi. Ntari kure, yaraje, ari mu be. Tutamufite ntacyo twakwishoborera. Adushoboza byose.
Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Hagayi, Uhoraho aragaragara akomeza umuryango we, ari abakurambere bacu ari natwe muri iki gihe. « Noneho rero, uwo ni Uhoraho ubivuze, komera Zarobabeli ! Ukomere nawe Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru ! Mukomere namwe rubanda mwese mutuye igihugu ! Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nimutangire imirimo kuko ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’lngabo ubivuze.
Nk’uko nabibasezeranyije igihe mwavaga mu Misiri, umwuka wanjye uzaba uri rwagati muri mwe ; ntimutinye !…. Ikuzo iyi Ngoro izagira mu minsi iri imbere rizasumba kure iryo yahoranye, ni ko Uhoraho avuze, kandi aha hantu nzahagwiza amahoro, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuze. »
Padiri Bernard KANAYOGE