Mwebweho, murahirwa kuko amaso yanyu abona n’amatwi yanyu akaba yumva

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 16 Gisanzwe // 23 nyakanga 2015

Amasomo: Iyim 19,1-2.9-11.16-20 // Mt 13,10-17

Bavandimwe, dukomeje kuzirikana urugendo rw’Abayisiraheli bava mu Misiri ndetse n’inyigisho za Yezu. Mu kwigisha, Yezu yifashishaga imigani. Ejo nibwo twari kuzirikana umugani w’umubibyi ariko kubera umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Madalena, twazirikanye ibijyanye n’uwo munsi wibukwa. Kubera ubwo buryo bwo kwigisha, abigishwa ba Yezu bamubajije impamvu yigishiriza mu migani; abereka ko kubonesha amaso no kumvisha amatwi bidahagije. Ni ngombwa ko ibyo tubona, ibyo twumva n’ibyo tubamo bicengera ubwenge bwacu, bigera ku mutima kandi bihindura imibereho yacu. Ntabwo ari abigishwa gusa ba Yezu babonye ibimenyetso byinshi ahubwo n’Abayisiraheli babonye ikuzo ry’Imana.

  • Abayisiraheli bariteguye kandi babona ikuzo ry’Imana

Bavandimwe, igitabo cy’Iyimukamisiri kidutekerereza byinshi ku Muryango wa Israheli: uko Imana yabagobokesheje ububasha bwayo n’ibimenyetso bikomeye, uko yabaherekeje bava mu Misiri n’uburyo yagiranye na bo isezerano ry’uko izababera Imana nabo bakayibera umuryango yihitiyemo.

Uyu munsi turimo kuzirikana ibyabereye ku musozi wa Sinayi mu kwezi kwa gatatu Abayisiraheli bari mu rugendo bava mu Misiri. Nubwo babonye ibyago cumi Imana yagushije kuri Misiri, nubwo biboneye ububasha n’urukundo rw’Imana bambuka inyanja itukura maze Abanyamisiri bakayishiriramo, nyamara Abayisiraheli bagaragazaga ko bakeneye ibindi bimenyetso ngo bamenye byuzuye Imana yabo, ari yo yacu. Nicyo gituma Uhoraho yabateguje, basukura imyambaro yabo ngo babone ikuzo ry’Uhoraho. Bitwereka ko ushaka kubona Imana aritegura, akisukura hose kandi akemere kubaduka no gukora urugendo asanganira Imana itwihishurira. Nibyo dukora ku cyumweru n’indi minsi mikuru yategetse dukwiye guhimbaza dukeye ku mutima no ku mubiri.

Uko babonye ikuzo ry’Imana, uko babyakiriye n’indunduro y’ubu busabane tuzagenda tubizirikana uko dusoma iki gitabo cy’Iyimukamisiri. Ariko icyo tuzirikana uyu munsi ni uko Abayisiraheli batunguwe kandi bakurwa umutima no kubona ububasha n’ubuhangage bw’Imana yabigaragarije mu nkuba, imirabyo, imyoromo y’ijwi ry’impanda, umwotsi n’ibicu n’uburyo yavuganaga na Musa. Ibi bikaduhishurira uburyo Imana yacu ari Nyir’ububasha n’ubushobozi: Ni Ushoborabyose. Icyakora yemera kwicisha bugufi ikadusanga, ikatwumva kandi ikadukiza kuko idukunda. Nubwo tuganira nk’umwana n’umubyeyi, nubwo tuyigomekaho, nubwo tuyikunda urumamo nyamara iby’Imana birahebuje kandi birenze imyumvire isanzwe ya muntu. Bimwe kubyumva biratujisha ku buryo dukenera abadusobanurira kugira ngo ibyo tubona n’ibyo twumva tubicengere, biducengere kandi bihindure imibereho n’imyitwarire yacu.

  • Yezu Kristu yamamaje Ingoma y’Imanaakoresheje imigani

Bavandimwe, ibitabo by’Isezerano rya Kera bitwereka ubutumwa n’ibimenyetso byinshi Imana yahishuriye Abayisiraheli. Ariko ibi ntibyemeje abantu bose ndetse n’Abayisiraheli. Ibi bikatwereka ko umuntu ari umunyantege nke ndetse ko adashobora kumenya no kumva byose keretse ari kumwe n’Imana Yo imwihishurira kandi ikamubaha kumva byose mu kwemera no mu mugambi w’Imana. Ubu bumenyi buke bwa muntu mu gusobanukirwa no gucengera ibiriho byose bituma Imana itwihishurira buhoro buhoro duhereye ku byo dushobora kumva cyangwa ibyo tumenyereye kumva. Ni cyo gituma Yezu na We hari ubwo yigishaga ahereye ku migani.

Asobanura impamvu yigishiriza mu migani, Yezu yagaragaje ko kugira amaso n’amatwi bidahagije ngo umuntu abone cyangwa yumve ibintu mu mizi yabyo. Yabivuze mu magambo akomeye ati “ ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe.” Aya maso abona ariko akarutwa n’ay’impumyi kimwe n’aya matwi yumva ariko ntagire icyo yinjiza, ni ikibazo n’umuvumo ukomeye kuko bidakora icyo byaremewe cyangwa byashyiriwe. Bibaye amaso n’amatwi y’umubiri gusa bidakora, bishobora kongera gukora babijyanye kubivuza. Birakomera kandi bikaba bibi iyo bibaye amaso y’ubwenge n’umutima bitabona cyangwa uwo mutima wifungiranye kandi unangiye. Kuba umuntu atoroherwa no kwitwara nk’uko yumvise ibintu kandi yabyiyemeje, bitwereka neza ko bitoroshye guhinduka byuzuye ku mutima. Ikitworohera ni uguhinduranya, kwihindagura, kwihindanya no kujijisha abantu. Hari abantu bafite umutima utemera, udaharanira guhinduka, utavugurura imibereho n’imyitwarire. Iyo umutima wamugaye n’umubiri urushwa n’ubusa kandi iyo umusingi wasandaye wawubakiraho iki? Ni byo Yezu yatubwiye ati “Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza!” Harahirwa rero abumva kandi bakabaho uko bumvishijwe.

  • Hahirwa abafite amatwi yumva n’amaso abona

Bavandimwe, Yezu Kristu yahishuriye abigishwa be ko babona byinshi kandi bumva byinshi. Igisigaye ni ukwemera gucengerwa n’ibyo babona n’ibyo bumva ariko by’umwihariko bakemera gucengerwa n’Uwo babona n’Uwo bumva: Yezu Kristu ubwe. Mu by’ukuri Imana itwereka byinshi kandi idukorera byinshi ngo tuyemere kandi tuyikomereho. Ariko hari abantu babaho nkaho ntacyo bibabwiye cyangwa bakabifata nk’ibintu bisanzwe. Abandi bakagendera mu kigare n’ibigare byerekeje mu rwobo. Abandi bakabona abandi bantu n’ibintu nyamara ntibazamure imyumvire n’indoro ngo bagere ku Mana yabyiremeye. Abantu bakumva ibindi byose uretse Imana, ijambo ryayo n’inzira zayo. Ndakeka ko ntacyo Imana yaduhishe kandi ntacyo itadukoreye ahubwo ni twe tuyihisha kandi igambiriye kutubeshaho no kutugirira neza.

Uretse kandi umuco wo kudohoka mu by’Imana no kuregeza mu mico n’imyitwarire, tubona ko hari abantu badashaka guhuza imikorere y’umutima, ubwenge n’imbaraga. Ugasanga bamwe bashaka korohereza ubwonko no kwibera mu bintu bisanzwe kandi byo hasi gusa. Abantu bakabaho nk’abasinziriye birinda impungenge no guhangayikishwa n’ejo hazaza. Mbega ntibashaka kwigora ariko ubuzima n’amateka byo bikabagora kuko nta mpuhwe bigira. Ni ngombwa rero kumenya gusoma no kuzirikana ibimenyetso by’ibihe kandi tukabibonamo Imana ndetse bikadufasha gushakashaka Imana no guhura na Yo kurushaho.

Bavandimwe, mureke ndangirize ku magambo Yezu Kristu yatwibukije ati “ufite byinshi azongererwa akungahare; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka.” Bivuga ko Imana iduha byinshi, itwereka byinshi kandi idukorera byinshi. Ushaka kuyikomeraho no kubikomeraho, Imana izamuha ibirenze ibintu: azabana na Yo iteka ryose. Naho urangara, uregeza, utabona Imana, udashaka kuyumva no kuyumvira, azabazwa icyo yakoresheje amahirwe n’umugisha yahawe. Azabeho nkaho ntacyo yigeze ahabwa kuko ibyiza yahawe byose yabinyanyagije cyangwa yabipfushije ubusa. Imana yaduhaye kandi yatweretse byose muri Kristu. Kiliziya ni yo ikomeje uwo murage w’Ingoma y’Imana iduhishurira kandi idusobanurira inzira y’umukiro, uburyo bwo kubaho no kubana ndetse n’uburyo tugomba kwitegura kuzabaho mu munezero w’ijuru. Kubona ibindi byose uretse Imana, kumva ibindi byose uretse Imana, kumvira ibindi byose uhinyura Kiliziya ni byo byago by’abantu n’iyi si yacu. Abakera bifuje kubona ibyo tubona, gusoma ibyo dusoma no kumva ibyo twumva ntibagira uwo mugisha n’ayo mahirwe. Tubikomereho kandi bidufashe guhura n’Imana no kubona ubwiza bwayo kurushaho.

Umubyeyi Bikira Mariya na Mutagatifu Brijita wa Suwede badusabire.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho