Mwene muntu ni iki?

Ku wa 2 w’icya 1 Gisanzwe B, 12/01/2021

Mwene muntu ni iki?

Amasomo: Hb 2, 5-12; Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9; , Mk 1, 21-28

Amasomo yo kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya mbere gisanzwe, arasubiza ibi bibazo: Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho?

Mu isomo rya mbere no muri zabuli, twumvise ko umuntu yacishijwe bugufi y’abamalayika ho gato, yatamirijwe ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; mbese ibintu byose byashyizwe munsi ye. Muntu yahawe kugenga byose. Zabuli ya none iraduhamagarira gusingiza Nyagasani kuko yeguriye Umwana wayo byose ngo abitegeke.

Twumvise mu Ivanjili, Yezu yinjira mu isengero ry’i Kafarinawumu, ku isabato, akigisha. Yigishaga nk’umuntu ufite ububasha. Ariko Yezu ntiyigishije gusa ahubwo yanabohoye umuntu amwirukanamo roho mbi yari yaramuhinduye imbata yayo: ‘Ceceka kandi uve muri uwo muntu’. Mu by’ukuri, turabona ibikorwa bibiri biranga ubutumwa bwa Yezu: kwigisha no gukiza. Inyigisho ze ziganisha ku mukiro.

Kuva mu ntangiriro ya byose, Imana yahaye umuntu agaciro gakomeye. Yamuremye mu ishusho no mu misusire yayo (Intg 1, 26-27) ndetse imuha ububasha bwo gutegeka isi, kugenga no kwita amazina ibindi biremwa byose. Igihe kandi muntu yigize icyigomeke, ntiyamutereranye ahubwo yaramugoragoje igamije kumugorora kugeza ubwo yohereje Umwana wayo w’ikinege ngo amushyire igorora amuvana aho yari yaracupiriye mu isayo y’icyaha. Yezu yemeye kwigabiza urupfu kugira ngo buri wese muri twe ahonoke ingoyi ya sekibi. Imana rero ikomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo mwene muntu abone umukiro w’iteka.

Ikuzo, icyubahiro, ubuhangange n’ububasha, muntu abikomora ku Mana. Iyo yishyize kure yayo ntacyo yigezaho, yaba kumwe na Yo, akaba umunyabubasha kuko ari Yo soko y’icyitwa ubuhangange cyose. Hari igihe twicara tukagereka akaguru ku kandi, tugashengerera ibyo dutunze bitagira shinge, tukivuga imyato bigashyira kera, tukicinya icyara, tugasinda umurengwe nk’ibitambambuga, tukibagirwa Umuremyi wa byose maze tukaba nka wa wundi utazi ikimuhatse! Mwene muntu ni iki imbere y’Imana? Wa munyamurengwe we kiburabwenge, menya ko umeze nk’umurama ukuburwa n’umuyaga. Ibyo washyizemo amizero yawe yose na byo biyoyoka mu kanya gato nk’ako guhumbya. Reka kuba umupfayongo maze umenye ko byose ubihabwa n’Imana.

Ubuhangange bwa muntu bukomoka ku Mana. Bityo rero nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubangamira umuvandimwe we. Ni gute ubangamira umuntu kugeza umuvutsa ubuzima kandi Imana yaramutanaze, ikamutaka, ikamurema mu ishusho no mu misusire yayo maze ikamushyira kuri iyi si? Uburenganzira bwo gucuza abandi ubuzima utaremye wabuhawe na nde? Rukarabankaba, mwicanyi wo mu gisekuru cya Gahini, uzasubiza iki Imana?

Ni kuki wibeshya ko ukomeye kurusha Imana ubwayo yakuremye utabigizemo uruhare? Ni kuki se ushaka kwiberaho mu buzima butarimo Imana? Sigaho kwivutsa ibyiza bitagereranywa ukomora ku mubano wawe n’Imana.

Emera Yezu yinjire mu mutima wawe no mu buzima bwawe, asenye ibigirwamana wahimitse, yirukane roho mbi zikubuza amahwemo maze uronke umukiro uzakugeza mu bugingo bw’iteka aho uzabana na We ubuziraherezo. Amen.

Mutagatifu Tasiyana, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho