Mwese abashakashaka Imana nimwishime kandi muharanire kuyerekana mu bikorwa byanyu

Ku wa 4 w’icya 4 cy’Igisibo, B, 15/03/2018

Iyim 32, 7-14; Z 105, 19-20.21-22.23; Yh 5, 31-47.

Bantu b’Imana, Nshuti za Yezu, amahoro y’Imana aganze mu mitima yanyu maze Ijambo ry’Imana ribomore ibikomere muterwa n’ubuhakanama bugenda buhinduranya isura umunsi ku munsi mu bihugu byinshi byo kuri iyi si kandi bugatera benshi kwirengagiza ko iyi si ari intizo!!

Mana ikunda bose tabara abantu bose babuzwa hepfo na ruguru bahorwa izina ryawe, bahorwa kugukorera maze ubahe kukurangamira no kukugiraho umuvunyi, wowe wenyine Mana uharura inzira ikwiye mu ishyamba ry’inzitane no mu nyanja ngari maze abana bawe bagatambuka bemye nta mususu!

Ijambo ry’Imana liturujiya ya kiliziya yateguriye abana bayo riributsa ko kubaho ntacyo wemera cyangwa utinya ari intandaro y’ubuhamya butindi bubyara ubuhakanama. Bantu b’Imana, nshuti z’akadasomwa za Kristu, mwibuke kandi mwitegereze uburyo Uhoraho yabungabunze umuryango we uva mu Misiri, mwibuke uburyo akoresheje ukuboko kwa Musa yagiye awukura ahakomeye warangije kwiheba no kwiyanga! Ariko mu gihe urugendo rwari rugiye kugera ku musozo bahisemo kwicurira indi Mana kuko iyakoresheje Musa yananiwe! “Koko umurengwe uryana nk’inzara” kandi “umukecuru wijuse akina n’imyenge y’inzu ye”! Mbega abantu b’indashima? Mbega abantu b’urukozasoni? Mbega abantu bisenyeraho inzu? Mbega abantu b’ijosi rishingaraye? Bantu b’Imana namwe Nshuti za Yezu, mbasabiye kutabarirwa muri aba bantu bo muryango w’Imana bayigaragarije ko bayihaze!!! Ubuhamya bwabo ni ubuhakanamana kandi hari abantu benshi muri mwe babayeho mu bikorwa by’ubuhakanama, maze bakabeshya rubanda ko byose babikora ku nyungu z’umuryango w’Imana, mbasabye guhora muzirikana rimwe mu ibango ry’amagambo Nyina wa Jambo yatugejejeho i Kibeho agira ati: “ukwemera n’ubuhanyi  bizaza mu mayeri”! Mbese aho ntibyugarije benshi!!!

Nta rindi banga riba ku isi ritsinda ubuhakanama uretse kwemera Imana na Kristu Umwana wayo n’Intumwa yayo mu bantu. Ubuhakanamana mu isi, ntibuzatsindwa n’imbaraga z’ubutegetsi busanzwe, ntibuzatsindwa n’imbaraga z’ikinyagihumbi, ntibuzatsindwa no kwifata bupfubyi, ntibuzatsindwa no kwiheba cyangwa kwiyanga,…Ubuhakanama buzatsindwa n’ukwemera kubakiye ku bubasha bwa Kristu wamanitswe ku giti cy’umusalaba kubera umukiro wawe nanjye, buzatsindwa no kwigirira icyizere mu ibanga ry’Imana mu mbaraga na Roho Mutagatagatifu, buzatsindwa n’imbaraga z’umutima si uz’ubwennge butindi, kuzatsindwa n’isengesho ridahuga ridafunguye kandi ritayunguruye!

Bantu b’Imana namwe nshuti za Kristu! Mu uru rugendo rugana Icyumweru Gitagatifu mbifurije mwese, gukomera kuri Kristu. Nimwime amaso n’amatwi imiyaga y’ubuhakanamana ibugarije, murangamire Kristu n’umukiro twaronkeye ku Musaraba. Musenge, Musenge, Musenge cyane kandi musengere mu mitima yanyu kuko imitima yanyu ari yo ngoro y’ukuri y’Ubutatu Butagatifu! Mbasabiye umugisha ku Mana yacu kandi nanjye ndawubahaye!

Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho